{"id":904,"date":"2012-01-15T14:20:34","date_gmt":"2012-01-15T14:20:34","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=904"},"modified":"2017-10-27T09:34:24","modified_gmt":"2017-10-27T09:34:24","slug":"ijambo-perezida-kagame-yavugiye-mu-giterane-cya-rwanda-national-leaders-prayer-breakfast","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=904","title":{"rendered":"Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu giterane cya Rwanda National Leaders\u2019 Prayer Breakfast"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p><strong>Kigali- Serena Hotel, 15 January 2012<\/strong><\/p>\n<p>Mwiriwe mwese!<\/p>\n<p>Ndagirango mbanze nshimire abayobozi bo muri iyi Rwanda Leaders\u2019 Fellowship ku butumire ariko mbashimira ku gikorwa nk\u2019iki cya buri gihe gihuza abayobozi ngo bashimire Imana kandi bagakomeza kuzuza inshingano zabo. Ndabashimiye rero kuba nanjye mwantumiye nkaba umwe muri mwe.<\/p>\n<p>Biranyorohera iteka ku munsi nk\u2019uyu iyo ngiye kuvuga ijambo, ibintu byanjye biroroha kuko kenshi nkunda guhuza na Pasiteri Rutayisire kandi bikaba bishubije n\u2019ikibazo kigeze kwibazwa: Jye ntabwo ndi umupasitori, nyobora irindi dini. Idini ndimo umuyobozi ni iy\u2019ubuzima bwo kuri iyi si, abapasiteri bayobora mu gutekereza no kwitondera iby\u2019ubuzima bundi bw\u2019iyindi si, iriya y\u2019imyaka yindi tuba tutazi niyo badufashamo. Ariko icyiza cy\u2019umwanya nk\u2019uyu ni uko byombi bihuzwa. Tuganira iby\u2019ubuzima bw\u2019isi turimo, tukaza kuganira n\u2019iby\u2019ubuzima bw\u2019ahandi, bw\u2019ikindi gihe. Ibyo rero nibwira ko bisobanutse biturutse ku bibazo byigeze kubazwa, ntabwo bigongana ahubwo numva byuzuzanya. Uyu rero ni umwanya wo kugirango tubiganire byuzuzanye.<\/p>\n<p>Nagirango kandi ku byo G\u00e9d\u00e9on yigeze kuvuga, kuntumira kuza kuvuga sinibwira ko biguhananuyeho ikirego cy\u2019uko ibingibi RPF ibifitemo uruhare kuko ndi Perezida wa RPF. Ababikurega ngirango bazakomeza kubikurega, ariko n\u2019icyo cyaha nushaka uzacyemere, ubundi ni cyaha ki? RPF ibigizemo uruhare ngirango jye icyo cyaha nacyemera, ntacyo byaba bitwaye, ariko sinkubujije gukomeza ubwigenge bwawe n\u2019umuryango. Mwadutumiye hano kandi muduhuriza hano, kuba Rwanda Leaders\u2019 Fellowship yigenga ni byiza mubikomeze, ubwo RPF izajya ibashaka kugirango ibisunge.<\/p>\n<p>Ikindi nshimira ni uko hagenda habaho gutera intambwe kenshi. Maze kubona ubutumire, abantu bankorera mu biro byanjye, murumva ko bahera ko bandika disikuru mba ndi buvuge. Muri iyo disikuru banditseho ko hari umwanya wo gusabira igihugu, ariko jye nigeze no kubabwira ikindi gihe ko ngira ikibazo cy\u2019uko gusaba. Ndabisobanura. Gusa intambwe imaze guterwa ni uko nagiye numva havugwa gushima, ntabwo ari ugusaba. Ndababwira impamvu, bitanumvikana nabi\u2026 N\u2019ubushize ibyo nababwiraga, iyo urebye gusaba Imana ni ukuyigondoza, yo yaraguhaye ahubwo igisigaye ni ugukoresha neza ibyo yaguhaye byavamo umusaruro wifuza ukayishimira, kandi muri uko gushimira bituruka ku kuba wakoresheje neza ibyo yaguhaye, irakongera utarinze kongera kuyisaba.<\/p>\n<p>Abenshi bari aha ni ababyeyi ; iyo urera neza, iyo wohereje umwana wawe, ukamuha ibyangombwa byose akajya ku ishuri, ntabwo umukurikira cyangwa ngo umwigire, umukorere ibizami, niwe ubikora, akaza agushimira akwereka ibyo yakoze. Iyo agushimira akwereka ibyo yakoze, umuha ibindi bimugeza ku yindi ntambwe. Tujye rero tuba abashima, ntitukabe intashima. Hanyuma muri uko gushima urongera ugahabwa , ukabona ibyangombwa ukeneye. Ariko umurimo, ikintu cya mbere cy\u2019ibanze ni ugukoresha neza ibyo ufite, ibyo wahawe, ukabivanamo umusaruro ushimisha n\u2019iyo Mana iba yaguhaye.<\/p>\n<p>Ndagaruka ku kindi nshaka kuvuga rero. Ihuriro nk\u2019iri cyangwa n\u2019andi mahuriro, tuganira byinshi byiza ndetse tugasoma n\u2019ijambo ry\u2019Imana riri muri Bibiliya n\u2019izindi nyigisho. Ibi bituma umuntu atekereza isano iri hagati y\u2019amagambo n\u2019ibikorwa. Ntabwo kumenya bihagije, ngira ngo nabyo Rutayisire yabivuze muri za ngero abahanga b\u2019abanditsi bavugaga. Kumenya ni byiza, ariko uramenya ngo ugire ute? Uramenya, hanyuma? Ufite ubumenyi bwinshi buhagije; bimaze iki iyo utabishyira mu ngiro? Umenya ngo bigende bite? Umenye ntushyire ibyo uzi mu ngiro, ntacyo wakoze. Kumenya no gushyira mu ngiro ibyo uzi bifitanye isano. Aha tuganira ibintu byinshi bisobanutse, n\u2019ejo tukabisubiramo ugasanga birasobanutse, icyo sicyo kibazo. Ikibazo, noneho ndavuga ibyo muri iyi si dutuyemo nzi. Kumenya gusa ntibihindur a ubuzima bw\u2019abantu; gukora, ingiro ishingira kuri bya bindi uzi nibyo bihindura ubuzima bw\u2019abantu. Naho ibindi ni ugusubiramo gusa.<\/p>\n<p>Yavuze ko muhura buri kwezi cyangwa buri cyumweru, wenda ni buri mwaka ariko nyine turahura kenshi, ibyo tuvuga birasobanuka, umutego ukaba mu bikorwa. Aho rero niho hafite ikiba kibuze, niho dukwiye kwibandaho. Ibyo tubwirwa buri munsi, ibyo twemera ibyo dushima, mu bikorwa, mu bigerwaho. Aho niho ipfundo riri, niho dukwiriye guhambura. Ni hagati y\u2019ibivugwa n\u2019ibikorwa. Ni nacyo kiremereza inshingano y\u2019ubuyobozi. Ni nacyo kizana bwa budashyikirwa dushaka mu buyobozi.<\/p>\n<p>Umuyobozi wakwigisha gusa, akavuga gusa, ariko byagera ku bikorwa ukamubura, nta budashyikirwa aba afite. Aho niho ipfundo riri, kandi nibwo buzima bwa buri munsi tubona, no muri ya mateka yandi twigeze kubwirwa.<\/p>\n<p>Ba bahanga Rutayisire yigeze kutubwira ba Meredith n\u2019abandi Rutayisire yigeze kutubwira, ni ingero nziza , ni inyigisho nziza. Ariko hari ikibazo mfitanye nabyo, kandi niho ipfundo riri, niho ikibazo kiri. Aho urugero rwose rutangwa kuri Afurika, mfitanye ikibazo nabyo. Impamvu mfitanye ikibazo nabyo ni uko ku ruhande rumwe ari ukuri. Ariko ntitukabimire bunguri kuko birimo ikibazo, tugomba kubanza kubihekenya, tugomba no kwibaza impamvu, kubera iki Afurika? Kubera iki u Rwanda? Ibyo bigaruka ku byo navuze mbere, ni ikibazo cy\u2019ibikorwa; twagize amagambo igihe kirekire, ubu icyangombwa ni ibikorwa bitanga umusaruro.<\/p>\n<p>Sinkeneye kwigira k\u2019uwo ariwe wese ibyerekeye ubuyobozi, uko bukorwa n\u2019uko ingoma zazamutse cyangwa zaguye. Ibyo ndabizi. Ntaho bihuriye n\u2019Afurika. Nzi ibyerekeye ruswa, sinkeneye ko hari unyigisha icyo ruswa aricyo, kuko buriya bireba uwo ariwe wese muri iyi si. Ruswa si inyafurika, n\u2019ubwo wenda ikoreshwa cyane muri Afurika.<\/p>\n<p>Ikibazo kiri mu mitekerereze; benshi muri twe bigishijwe kumira ibintu, rimwe na rimwe twigishijwe kwiyanga turiyanga, twigishijwe kutiyizera dutangira kutiyizera. Ikibazo ni imitekerereze tugomba kurwanya. Ndabaha urugero.<\/p>\n<p>Ejo bundi aha muzi iki kibazo, uru rubanza rwari mu Bufaransa rw\u2019uwarashe indege ya Habyarimana. Umujuji w\u2019Umufaransa yaraje akora iperereza, ejobundi akora raporo, iyo raporo ngo niyo igomba kugira abantu abere. Yego ndishimira ibyatangajwe, n\u2019abantu muri iki gihugu bakaba barabyakiranye igishyika, nta gishyika mfite, usibye ko bitari muri kamere yanjye kugira igishyika. Ubundi bwo se twari turi aha dutegereje kugirwa abere n\u2019umujuji w\u2019Umufaransa? Ibyo tukabyemera, tukemera ko tuzagirwa abere cyangwa abanyabyaha n\u2019 umucamanza wo hanze, tukabyemera. N\u2019aba bacamanza bacu bakomeye nabo barabyemeye. Nsanga atari ibyo kwihanganira.<\/p>\n<p>Jenoside ifite aho ihuriye n\u2019ibyo bindi byabaye, abo bantu babigizemo uruhare. Ku ruhande rumwe ni abanyabyaha ino, ku rundi ruhande ni abacamanza. Ibyo simbyemera, mfitanye ikibazo nabyo. Mfitanye ikibazo n\u2019uko u Rwanda, Afurika bizicara aho bigacirwa imanza n\u2019abandi, kandi abo aribo bagize uruhare rukomeye mu bibazo u Rwanda, abaturanyi bacu n\u2019Afurika bagize. Ikibazo kirakomeye kurusha uko bamwe muri mwe babitekereza.<\/p>\n<p>Dukeneye rero kwagura imyumvire yacu, dukeneye gukura no guteza imbere umurava wacu mu guhangana n\u2019ibyo bibazo kandi sinemera ko ubuzima bw\u2019aba Banyarwanda, ubuzima bwanjye, bucungwa bukanagenwa n\u2019abandi batari twe. Aha niho ipfundo riri. Ni he Abanyarwanda, Abanyafurika bahaguruka bakiyerekana , bagakora icyangombwa kuko ari ngombwa, atari uko hari undi ubibabwiriza. Kuki wakwijandika muri ruswa kugeza ubwo undi arinda asakuza ? Kuki twakwitwara nabi kugeza aho ubdi aza akavuga ati \u00ab Kuki mukora ibi ? \u00bb<\/p>\n<p>Ngaho Rutayisire reka nkwemerere wowe n\u2019aba bayobozi bose bari aha n\u2019abandi bose mbemereye ko ntashobora kujya ejuru ngo nongere ngwe. Sinzagwa ! Kandi si uko hari uri kubinyibutsa. Si uko buri gihe abanyamakuru bahora bambaza bati \u00ab ese uzava ku butegetsi ryari ? \u00bb Oya ! Uri nde ngo umbaze utyo ? Niba utekereza ko gutsimbarara ku butegetsi atari byiza, kuki utekereza ko jye ntatekereza ko ari byiza. Ndi kubivuga kuko nizeye ko ntakeneye amasomo aturutse k\u2019uwo ari we wese ! Ntawe nkeneye, ndetse naranabivuze iki gihe cyose, ubwo nabazwaga nti \u201cuzava ku butegetsi ryari ?\u201d Icya mbere birambangamira ariko sinemerewe kugaragaza ko mbangamiwe\u2026 Muri iyi myanya tubamo y\u2019ubuyobozi harimo ibyo uba utitezweho gukora\u2026 sinitezweho kurakara, kwerekana ko mbangamiwe, mba nitezweho kurenzaho no kwicunga, ariko rimwe na rimwe birananira.<\/p>\n<p>Jyewe ku gipimo cyanjye nipimiraho, impamvu imwe abantu bakoresha bavuga ko batazava ku butegetsi, jye niyo nkoresha mvuga ko nzabuvaho. Impamvu ni ebyiri: Ni uko mu buyobozi, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho harimo kuvuga ngo \u201cariko umaze imyaka 10, umaze imyaka 20\u2026 mu byo wakoze wafashije abantu kuba bazamuka bagakomeza mu nzira wabayoboragamo. Niba ntabo, ni ukuvuga ngo wayoboye nabi. Niyo mpamvu jyewe ntakomeza kuko naba narayoboye nabi, ngeze igihe nkwiriye kuba ngenda akaba nta muntu wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura , ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza. Oya! Ni ukuvuga ko ukomeza nabi kuko wananiwe kugira uwagusimbura.<\/p>\n<p>Ni ukuvuga rero, niba narabinaniwe, ntabwo nkwiye gukomeza, ntabwo nabihemberwa. Niba ari uko nayoboye neza nabwo ariko abo nayoboye bakaba batarumvaga cyangwa batarashoboye kuvamo ukurikira, ni ukuvuga ngo ibyo bazabona nyuma nagiye nicyo bazaba bakwiye. Nabibarekera bakabona icyo bakwiye\u2026 Nicyo nababwiriraga, isano iri hagati y\u2019amagambo n\u2019ibikorwa. Ibi byose tuvuga tujye tumenya ko icyangombwa ari ibikorwa bihindura ubuzima bw\u2019abantu. Niyo mpamvu tudakwiye gutakaza umwanya uwo ariwo wose w\u2019ibyiza tubwirwa,wb\u2019ibyiza tubona , w\u2019ibyiza dukorerwa, w\u2019ibyiza duhabwa n\u2019ibi twaje hano kuvuga ko tubigezwaho n\u2019Imana.<\/p>\n<p>Imana iraguha ariko ntabwo igukorera byose, ahubwo iguha ibyangombwa ngo wowe ukore ibisigaye.<\/p>\n<p>Bayobozi rero kandi Banyarwanda bagenzi banjye, urundi rugero nabaha\u2026 muzi ikintu bita umuvumo w\u2019umutungo\u2019 ? Bakavuga ngo iyo igihugu gifite peteroli, amabuye y\u2019agaciro n\u2019ibindi ngo ni umuvumo. Jye ndavuga nti \u201cuwabimpa!\u201d Ibyo ntabwo naba umuvumo , abavumwe ni abananiwe kubicunga, ntabwo nananirwa kubicunga. Mfite ikibazo cyo gucunga ubukene. Ntekereza ko nta muvumo urenze ubukene. Ugasanga kandi ni ikintu cyitiriwe Afurika\u2026 ngo Afurika iyo ibonye umutungo kamere ngo ni umuvumo, ahandi si umuvumo, umm! Kubera iki? Mwakwibajije icyo kibazo ariko? Norway ifite peteroli si umuvumo, Nigeria, Angola wenda natwe ejo tuzayibona, bibaye umuvumo\u2026 namwe mukabyemera, jye simbyemera. Ubuyobozi bubi nibwo muvumo. Ubuyobozi bubi , abayobozi babi niwo muvumo\u2026. Peteroli ntabwo yambera umuvumo, nayihinduramo ubukungu bw\u2019Abanyarwanda; byashaka n\u2019intambara kugirango ihinduke ubukungu nkayirwana.<\/p>\n<p>Abanyarwanda niko bakwiriye kubyumva, mukwiye kwiyumva nk\u2019abantu , mukigirira icyizere, mukumva ko ubuzima bwanyu mushobora kubuhindura bukaba bwiza nk\u2019uko abandi babufite bwiza babifata gutyo gusa. Mugomba kwiyumvamo ikintu cyo kumva ko hari uwo mukesha ubuzima bwanyu, ubuzima ni ubwanyu. Nta muntu waturuka hanze ngo aze abahe ubuzima mukeneye. Ntabwo mbyemera na busa, ntabwo nabyemera\u2026 Sinakwemera ko hari umuntu undusha agaciro nk\u2019umuntu! Kubera iki? Aho uherereye ku ikarita y\u2019isi?<\/p>\n<p>Ariko n\u2019ibi bihugu byose bikize bishaka kutubona mu buryo bwabyo\u2026 Mujye musoma amateka murayazi, aho baturutse nabo murahazi, ari amaraso yahatembye n\u2019intambara barwanye, biri hanyuma y\u2019ibingibi tunyuzemo twebwe. Ariko barahagurutse barabikorera, barangije babibonye bumva ko baruta abandi babibabwira namwe mukabyemera. Ndetse ntimubyemere gusa mu mutwe, no mu bikorwa mukabyemera mugakora ku buryo bazaza kubibakorera, mugakora ku buryo bazaza kubacira imanza z\u2019ibyaha mwakoze cyangwa bitanakozwe.<\/p>\n<p>Igipimo cya mberecy\u2019ubudashyikirwa mu buyobozi ni ukutemera ibyo. Bayobozi mwicaye aha n\u2019aho mukorera hose, iyo wemera ko abantu ukorana nabo cyangwa uyobora bakora ibintu bidashyitse ukareba hirya\u2026 kabaye! Ni kwa gushyira mu bikorwa navugaga. Icyangombwa si inshuro wicaye aha wumva inkuru nziza&#8230; N\u2019iyo waza ukicara aha ukahaza inshuro zingahe, ugashimria Imana, ukumva ibivugwa, wasubira aho ukorera ntukore ibintu bizima, urata igihe kandi iki gihugu ntikizahinduka.<\/p>\n<p>Kuza hano rero ukumva amagambo meza n\u2019ibindi bikaba nk\u2019aho ariyo ntero byakagombye kuba ikintu kiduha imbaraga yo gusubirayo tukaba abantu bazima, abayobozi beza kurushaho no gukorera abaturage bacu kurushaho; no kubishyira mu bikorwa, ntabwo ari ukujya kubasubiriramo inyigisho nziza twahawe na Rutayirire na Rucyahana na Kagame, Oya! Ahubwo ni ukubiheraho tubyubakiraho dushyira ibintu mu bikorwa. Nicyo kizahindura Afurika n\u2019u Rwanda ni ugushyira mu bikorwa, umurava, ibiganiro.<\/p>\n<p>Si ukwemera kuba abantu bo hasi, ntimuri hasi, ntimuzemere gushyirwa hasi! Muri abantu nk\u2019abandi bitewe n\u2019ibyo mukora, aho kuba ibyo muvuga. Ibi nibyo bikwiye kwitwabwaho mu kuba indashyikirwa mu buyobozi, mu guhindura iki gihugu cyacu n\u2019umugabane wacu. Nicyo kizamura agaciro k\u2019impano twahawe n\u2019Imana .<\/p>\n<p>Igihe kimwe narababwiye ngo \u2018sibo Mana\u2019, Imana tuvuga hano ni Imana ntabwo ari abantu bandi. Nta wundi muntu unduta, nta wundi umuntu uri hagati yanjye n\u2019Imana. Ntawe! Undi muntu ni umuntu nkanjye, twakorana, twarushanwa, twakungurana ariko ntiwacunga. Singiye gucungwa n\u2019uwo ari we wese. Ndabivugira mu izina ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ariko biradusaba gukora, intoki zacu tukazanduza. Njya mbona kenshi kuri Twitter abantu bajya banyoherereza Tweets ziturutse ku isi hose. &#8230; Hari abavuga bati \u201cDukunda u Rwanda, twabonye abantu beza, abantu bakeye, imihanda n\u2019ibintu byose bisukuye\u2026 ariko muzakosore akantu kamwe: serivise. Maze kubona amaduzeni yazo. Ni inenge turayifite, ntabwo bizarangizwa n\u2019amasengesho dusenga. Bizarangizwa n\u2019uko duhanganye n\u2019ikibazo. Rwose n\u2019iyo wacumbika mu ikanisa, ntabwo ubwabyo bizabiguha. Ugomba kuvuga uti \u201cko Imana yampaye byose, kuki iki kibazo ntahangana nacyo kikava mu nzira. Kandi ni ikibazo kireba buri wese si icy\u2019umuntu umwe! Kigomba kujya mu mutwe wacu, mu myumvire yacu muri buri wese, ukamenya ko ugomba kwaka serivise nziza, ugatanga serivise nziza. Bikaba umuco, nahoze mvuga ko ikitwica kiri hano.<\/p>\n<p>Niba ujya muri banki, mbere y\u2019uko ubona serivise ukagomba kuba uziranye n\u2019abayicunga cyangwa uri minisitiri cyangwa ukaza ugahirika abandi, ni ikibazo. Niba ujya muri resitora bakabanza bakakuzungurutsa, ariko kandi fagitire yo ntabwo iza ari nto, iza ari nini baguhaye n\u2019ubusa\u2026 Mugomba gusaba ko iyo serivise ikorwa neza, birakenewe. Ugomba gutanga serivise nziza. Nutabikora, ukaguma mu magambo meza gusa, wa muntu azaguma yandika ati \u201cnaraje, ibindi narabishimye ariko iki rwose oya\u201d , ndetse bishobora no gutuma atagaruka ubutaha.<\/p>\n<p>Ingero zimaze kuba nyinshi, n\u2019ejo bundi nasomaga ibinyamakuru bavuga ukuntu baje gutanga inyenyeri ku mahoteli yacu mu Rwanda, mwarabibonye? Jye nabisomye mu binyamakuru. Kubona inyenyeri imwe byaragoranye\u2026 Inyinshi nta nyenyeri zabonye, izindi imwe, cyangwa ebyiri. Bifite aho bikomoka, mujye mwibaza amateka yabyo, ariko twarwanye kangahe, twabivuze kangahe ariko abantu bakanga, ariko mu Kinyarwanda muzi umugani uvuga ngo \u201cwanga kubwirwa ariko ntiwanga kubona\u201d. Ndetse ku bayobozi mu minsi yashize twajyaga tubwira abaminisitiri n\u2019abandi tuti \u201cmugende mu maresitora mu mabanki mubwire abantu bagerageze bakore ibintu neza kurusha kuko biratwangiriza\u201d bakagenda, bagerayo bakabwira umuntu bati \u201c Uraho? Umeze ute? Ariko ni perezida watwohereje ntabwo ari twe\u2026 Ntimuturebe nabi, ni Perezida\u201d.<\/p>\n<p>Ariko, ibaze umuntu w\u2019umuyobozi ugiyea ujenjetse utyo uvuga ko ugutumyue gutanga serivise nziza ari perezida, wowe ntubishaka se? Ibaze! Ibyo jye narabyemeye, iyaba mwankoreshaga uko mushatse ariko bigakorwa. Ariko uko ni ukunkoresha nabi bitarimo n\u2019ikiri buvemo.<\/p>\n<p>Mwebwe abayobozi n\u2019izi nyigisho mubona buri munsi n\u2019ibyo muzi ku buryo bwanyu butandukanye, kumva ko ufite inshingano y\u2019uko ibyiza bikorwa aho ukorera? Ushakira iki kurimba ukajya ku muhanda\u2026 ngo ushake kugaragara neza ariko ibyo usize inyuma byo bitameze neza, kubera iki?<\/p>\n<p>Uyu munsi, iki kiganiro n\u2019ibindi bizaza bijye bitubera intambwe dutera. Izi nyigisho izjyanye n\u2019ubudashyikirwa mu buyobozi ntibikabe inyigisho gusa bijye bivamo ingiro. Nahubundi ugiye kubaza uti \u201ctuzabisabire Imana rwose ibibazo byacu bihinduke\u2026 muri Afurika ibibazo bimeze bitya\u201d , bimeze bityo kubera iki? Si uko twabuze Imana. Ibereyeho Abanyaburayi, Abanyamerika, Abanyaziya n\u2019Abanyafurika. Kuki bigera kuri Afurika tukavuga ngo \u201ckugirango tuve aha rwose tubanze dusabe Imana.\u201d Abandi se babivuyemo ni uko bayisabye kuturusha? Ubu abaturusha bashaka kutugira uko bashaka , bafite uwo mwanya, bagira imiyoborere myiza, ni uko baturusha Imana? Ntabwo aribyo.<\/p>\n<p>Imana turayinganya, ahubwo guhera ku byo Imana yaduhaye ngo dushyire ibintu mu bikorwa ntitukunganye, kubera imico iturimo dushobora kandi kurwanya tukayirinda kandi natwe tukamera nkabo. Ariko sinshaka kumera nkabo, ndashaka kumera nk\u2019uko meze, ariko biteye imbere. NK\u2019Umunyarwanda, ntabwo naba nk\u2019Umunyamerika, umunya Australia, ntabwo naba nk\u2019Umufaransa. Oya, ndi Umunyarwanda, ndi Umunyafurika ariko ngomba kuba uwa nyawe; ngomba kugira iterambere, ngomba kubaha imiyoborere myiza, kwiyubaha, kugira ubupfura. Uwo nijye. Si uko nshaka kuba kuriya nkaba undi, oya ntiwaba undi niyo wakwiyita ute. Ushobora kuba wowe mwiza kurushaho, ushobora kongeraho, ariko ntiwakwihindura undi. N\u2019iyo byashoboka kuki wabikora ukaba undi? Urashakayo iki?<\/p>\n<p>Mvuze byinshi reka ngerageze kugabanya gato, ngeze ku ngingo yo gushimira, cyane cyane gushimira Imana. Ariko hari ibintu 2 muri ibyongibyo, jye mbashimira kuko iyo mbonye cyane cyane iyo mpereye aho u Rwanda ruvuye tuzi nkareba nk\u2019ayo tugeze, hari impamvu ifatika yo gushimira. Ariko noneho tukabivanamo imbaraga zo guhangana n\u2019ibindi bikiri imbere nibwira ko byoroshye kurusha ibyo tunyuzemo. Kuko umuntu adashimiye yaba ari intashima wa mugani. Iyo ugiye kureba imitego twanyuzemo\u2026 Uzi kunyura ku butaka burimo za mine, twabinyuzemo byinshi, bimwe ntibiturike, ibindi byaturika ntibigire icyo bidutwara nk\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Hari impamvu rero iyo urebye rwose usubije amaso inyuma, ariko hariho n\u2019indi mpamvu; iyo ubona Abanyarwanda ukuntu biyegeranyije bagashyira hamwe, tukajya no mu matora yashize induru zikavuga ariko bigatuma Abanyarwanda bajya hamwe kurusha.<\/p>\n<p>Njya mvuga ko n\u2019iyo wayobora abantu neza uko bikwiye kugirango babishime banabyemere ntabwo ari ubushobozi bwawe. Kugirango abantu bashime ibyo wabakoreye nk\u2019umuyobozi, ntibiri mu bushobozi bw\u2019umuyobozi, sinzi niba munyumva neza\u2026 Wakora ibyo wibwira ko ari byiza, ariko kugirango abantu babyemere, babyibonemo banabishime, ntabwo ari ubushobozi bwawe. Ku bw\u2019ibyo rero, hari impamvu nyinshi zo gushimira.<\/p>\n<p>Abanyarwanda rero umuntu yabashimira kubera uko bagiye bitwaye muri iyi myaka yose tunyuze muri ibi bibazo imaze kugera kuri 18, umuntu yabashimira ariko ntiyabashimira gusa ahubwo bakwiye no kumva ko ibyo ari icyizere mugifite kandi mukwiye kwigirira cyo gukomeza guhangana n\u2019ibindi biri imbere. Ariko nta kwirara, nta kwirata, ibyo byatwambura imbaraga kandi dukeneye. Ahubwo harimo imbaraga nyinshi mu kwiyoroshya, gukora , kwiha agaciro, ka gaciro duhora tuvuga iteka. Dukwiriye agaciro kuko nta kikaruta, nta cyagasimbura. Kandi iyo wihaye agaciro uba ugahaye n\u2019Imana. Nibwo buryo bwo kuyishimira ibyiza yaguhaye. Yo nta bindi ikeneye, ntiwayiha bituga\u2026. Ikeneye ko uvamo umuntu muzima, ko uvamo igihugu kizima. Buriya Imana nayo irishima ikavuga ngo \u201caba bantu icyo nabifurije nabahaye baracyumvise kandi bakigezeho.\u201d<\/p>\n<p>Banyarwanda rero nshuti z\u2019Imana natwe twese, mugire umunsi mwiza kandi muhore muha agaciro igihugu cyanyu namwe ubwanyu. Murakoze cyane.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigali- Serena Hotel, 15 January 2012 Mwiriwe mwese! Ndagirango mbanze nshimire abayobozi bo muri iyi Rwanda Leaders\u2019 Fellowship ku butumire ariko mbashimira ku gikorwa nk\u2019iki cya buri gihe gihuza abayobozi ngo bashimire Imana kandi bagakomeza kuzuza inshingano zabo. Ndabashimiye rero kuba nanjye mwantumiye nkaba umwe muri mwe. Biranyorohera iteka ku munsi nk\u2019uyu iyo ngiye kuvuga ijambo, ibintu byanjye biroroha kuko kenshi nkunda guhuza na Pasiteri Rutayisire kandi bikaba bishubije n\u2019ikibazo kigeze kwibazwa: Jye ntabwo ndi umupasitori, nyobora irindi dini. Idini&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-904","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/904","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=904"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/904\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":11999,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/904\/revisions\/11999"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=904"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=904"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=904"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}