{"id":802,"date":"2011-11-30T14:02:38","date_gmt":"2011-11-30T14:02:38","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=802"},"modified":"2017-10-27T08:22:37","modified_gmt":"2017-10-27T08:22:37","slug":"ijambo-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda-nyakubahwa-paul-kagame-yagejeje-ku-bitabiriye-inama-nkuru-yiga-ku-ikoreshwa-ryinkunga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=802","title":{"rendered":"Ijambo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye inama nkuru yiga ku ikoreshwa ry\u2019inkunga"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p><strong>Busan, kuwa 30 Ugushyingo 2011<\/strong><\/p>\n<p>Nyakubahwa, Lee Myung-Bak, Perezida wa Repubulika ya Koreya;<br \/>\nNyakubahwa Meles Zenawi, Minisitiri w\u2019Intebe wa Etiyopiya<br \/>\nNyakubahwa Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye;<br \/>\nNyakubahwa Hillary Clinton, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika;<br \/>\nNyir\u2019icyubahiro Rania, Umwamikazi wa Yorudaniya;<br \/>\nBa Nyakubahwa muhagarariye ibihugu bitandukanye<br \/>\nBa Minisitiri;<br \/>\nNamwe mwese muteraniye hano:<\/p>\n<p>Nishimiye kuba ndi hano uyu munsi, nkafatanya namwe muri ibi biganiro bigamije gushaka uburyo inkunga zakoreshwa neza nk\u2019imwe mu nkingi z\u2019 iterambere rirambye.<\/p>\n<p>Birakwiriye rwose kuba iki kiganiro kibereye muri Koreya kuko mu myaka mirongo itanu ishize, cyari igihugu kibeshwaho n\u2019inkunga none ubu ni igihugu cyateye imbere mu by\u2019inganda ndetse gifasha ibindi bihugu kwiteza imbere. Ibihugu by\u2019Aziya byinshi nabyo byanyuze muri iyo nzira.<strong><br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p>Muri icyo gihe n\u2019ubundi, miliyari zigera ku gihumbi z\u2019amadorari y\u2019Amerika z\u2019inkunga zahawe Afurika. Ariko umusaruro w\u2019umuturage uyu munsi uri hasi ugereranyije no mu w\u20191970, kandi kimwe cya kabiri cy\u2019abaturage (bagera kuri miliyoni 500) babaho mu bukene. Kuri uwo muvuduko ibihugu byinshi by\u2019Afurika ntibyabasha kugera kuri nyinshi mu ntego z\u2019ikinyagihumbi.<\/p>\n<p>Biragaragara ko n\u2019ubwo dukora byinshi ngo haboneke inkunga, ndetse tugahura buri gihe tukareba uko zikoreshwa, ntabwo umusaruro dukeneye muri Afurika ariwo uboneka.<\/p>\n<p>N\u2019ubundi kandi, mu myaka nka makumyabiri ishize, ibihugu by\u2019Afurika byazamutse mu bukungu ku kigereranyo kiri hagati ya 5-8% n\u2019ubwo habonetse ishoramari rivuye hanze richiriritse n\u2019ubukungu kw\u2019isi bugahungabana. Uwo musaruro mwiza ushingiye ku ishoramali riciriritse ni ikimenyetso cyiza cy\u2019uko Afurika itanga icyizere nyacyo.<\/p>\n<p>Ibyo bikorwa bibiri bivuguruzanya biraduha umurongo wo kuganira ku ikoreshwa neza ry\u2019inkunga kandi biratuma twibaza ibibazo bikomeye. Kuki inkunga nini ntacyo zagezeho hanyuma ishoramali rito rigatanga umusaruro? Ni gute twakoresha inkunga zikatugeza ku iterambere nyaryo rituma tubasha kwihaza?<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bigaragara, uburyo buhamye bwo gutekereza uko twakoresha umutungo wacu, harimo n\u2019izo inkunga, burakenewe.<\/p>\n<p>Kandi nemera ko tudashobora kuvuga ku ikoreshwa neza ry\u2019inkunga tutavuze imbogamizi zituma zitagera ku byo zigenewe.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko amateka ya Aziya abyerekana, ni politiki nziza y\u2019ubukungu n\u2019ishoramari byatumye miliyoni z\u2019abaturage b\u2019Aziya bagera ku iterambere.<\/p>\n<p>Twakagombye reo kuba tuganira ku bijyanye n\u2019ikoreshwa rikwiriye ry\u2019inkunga tubihuza n\u2019ubucuruzi n\u2019ishoramari. Nakongeraho kandi umurongo w\u2019imikorere n\u2019amategeko bisobanutse, ndetse n\u2019uburyo busobanutse bizakorwamo.<\/p>\n<p>Ba Nyakubahwa;<\/p>\n<p>Nta mpaka zagibwa ku mahame y\u2019ikoreshwa ry\u2019inkunga twemeranijwe mu nama z\u2019ubushize: uburenganzira bw\u2019igihugu mu gukoresha inkunga, kugendera ku bintu byihutirwa kuri buri gihugu, igenzuramikorere n\u2019ibindi. Uko mbyumva, tugomba kurenga imbibi z\u2019imiterere n\u2019imico ituma tutagera ku ntego zacu, ubundi zigaragara neza.<\/p>\n<p>Nk\u2019urugero i Paris twariyemeje, ndetse tubyanzurira Accra, ko inkunga zanyuzwa mu nzego zisanzwe z\u2019ibihugu mu buryo bwo kongera imbaraga z\u2019ibihugu bikabasha gushyira mu bikorwa imigambi y\u2019iterambere, gukora neza ingengo y\u2019imari no gutanga za serivisi. Byasobanuraga kandi kubaka umusingi w\u2019ubushobozi burambye n\u2019igenzuramikorere hagamijwe umusaruro w\u2019amajyambere.<\/p>\n<p>Mu byo dukora, turacyafite bimwe muri ibyo bibazo. Ibihugu bimwe bitanga inkunga biracyaseta ibirenge mu kuyinyuza mu nzego zisanzwe z\u2019igihugu, ari nabyo bituma ikoreshwa ry\u2019inkunga n\u2019igenzuramikorere bitagaragara neza. N\u2019ubwo batanengerwa kurenga izo nzego zidakora neza bonyine, cyangwa ko zitabaho, kuki tutakoresha izo nkunga mu kubaka no guha ubushobozi izo nzego za ngombwa?<\/p>\n<p>Urugero rufatika ni ubufatanye hagati ya \u201cAfrica Governance Initiative\u201d, umushinga wa Tony Blair, hamwe na Leta y\u2019u Rwanda, ukoresha inkunga mu gushyira mu bikorwa imishinga y\u2019iterambere no kongera ubushobozi n\u2019ubumenyi.<\/p>\n<p>Abandi bafatanyabikorwa nka Leta y\u2019U Bwongereza, Umuryango w\u2019ibihugu by\u2019i Burayi, Banki y\u2019Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere tuvuze ibigo bike, bemeye inzego zacu bahitamo kunyuza inkunga yabo mu ngengo y\u2019imali hanyuma ikoreshwa mu buryo bwacu. Ibyo byatumye imikoreshereze y\u2019umutungu ikorerwa ku mugaragaro kandi utayikoresheje neza akabibazwa. Uko ibihe byagiye bigenda, bahindutse abafatanyabikorwa bifuza ko n\u2019inzego zacu zarushaho kwiyubakira ubushobozi; turacyakomeza gufatanya kandi ibikorwa byiza tuzageraho bikabera ubuhamya n\u2019abandi bafatanyabikorwa batemera iyi gahunda.<\/p>\n<p>Naho ubundi, iyo inzego nyinshi zikoreye hamwe imyanzuro yazo igashyirwa mu bikorwa, bigira ingaruka nziza ku ikoreshwa ry\u2019 umutungo w\u2019igihugu.<br \/>\nIbi bishobora kubangamira umubano hagati ya Guverinoma n\u2019abaturage iyo abayobozi bagaragaje intege nke mu gushyira imbere ibyo abaturage bakeneye. Igihe igihugu kitabasha gucunga umutungo gifite neza, cyagenzurwa gite? Inshingano, kumenya ko wikorera ibintu ndetse n\u2019igenzuramikorere ni ibintu bidashobora gutandukanywa.<\/p>\n<p>Twemeranije ku kamaro k\u2019ubufatanye mu igenzuramikorere dukoreye hamwe rigamije amajyambere. Ibihugu biri mu nzira y\u2019amajyambere biragenzurwa kugirango hamenyekane niba gahunda zijyanye n\u2019iterambere zihutirwa zaragezweho. Naho abaterankunga bafite inshingano zo gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafatiwe mu nama mpuzamahanga nk\u2019iyi.<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri, ihame ry\u2019ubufatanye mu igenzuramikorere ntiryigeze rikoreshwa ku buryo bungana kandi busobanutse. Mu gihe ibihugu biri mu nzira y\u2019amajyambere byotswa igitutu ngo byubahirize iby\u2019igenzuramikorere, byaragaragaye ko bamwe mu baterankunga badashaka kubikora. Ibi rero iteka bikurikirwa no kugaragaza ko inkunga zidakoreshwa neza, bikaba iturufu yo kudashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.<\/p>\n<p>Mu buryo nk\u2019ubwo rero, hari ikibazo gikomeye cyane ko ibyagezweho binyuze mu nkunga bishobora kuba bimwe mu bintu by\u2019ingenzi bigize inzira yacu y\u2019amajyambere, cyangwa tukabyubakaho icyizere igihe cyose; ndetse bigatuma imikorere y\u2019ibihugu byacu iteshwa agaciro kandi ahubwo yagakwiye kongererwa imbaraga.<\/p>\n<p>Ibihugu biri mu nzira y\u2019amajyambere bimara igihe n\u2019ingufu byumvikana n\u2019abaterankunga ku bijyanye n\u2019imigenzurire n\u2019imiryango itegamiye kuri Leta yiyongera buri gihe kurusha uko imirimo y\u2019iterambere yahabwa agaciro rimwe na rimwe bigatera ibibazo bihoraho bitajya bibonerwa ibisubizo.<br \/>\nBa Nyakubahwa;<\/p>\n<p>Gukenera gukuraho imbogamizi z\u2019ikoreshwa ry\u2019inkunga bivuze ko tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje twihutisha ibikorwa n\u2019inshingano twihaye mu masezerano y\u2019i Paris. Ariko ibi bizagerwaho ari uko inkunga idafashwe nk\u2019ubugiraneza busanzwe ahubwo igafatwa nk\u2019ishoramari ku bw\u2019inyungu rusange. Ikoreshwa neza ry\u2019inkunga riganisha abantu ku nyungu n\u2019ubuzima bwiza bityo bigateza imbere isi muri rusange kandi bikaba byiza ku bucuruzi.<\/p>\n<p>Njyewe uko mbibona, ikoreshwa neza ry\u2019inkunga ni ugushyiraho uburyo butuma imfashanyo zitaba ngombwa. Amateka atwereka ingero nyinshi zo hirya no hino ku isi- Ibi birashoboka.<\/p>\n<p>Kandi ubwo twahuriye ku mugabane wa Aziya, reka nongereho ko inshingano zo gutanga inkunga zikwiriye kwaguka ntibigume ku bihugu byateye imbere gusa ahubwo zikagera cyane cyane ku bihugu bitera imbere. Hari byinshi twakungukiramo.<\/p>\n<p>Ibihugu bizamuka cyane mu bukungu byumva neza icyo bisaba kuva mu bukene ndetse bifite amasomo menshi byagenera ibihugu biri mu nzira y\u2019amajyambere, kuko bizi neza igikwiriye gukorwa ndetse n\u2019icyakunda. Uku guhindura imikorrere bisobanuye gushimangira imikoranire y\u2019ibihugu biri gutera imbere cyane n\u2019ibihugu biri mu nzira y\u2019iterambere ndetse no kubishyira mu ngingo z\u2019ingenzi za gahunda y\u2019iterambere mpuzamahanga. Ibi nibyo byagakwiriye kuzajya biranga ibiganiro ku iterambere ndetse bikaba inyibutse ntakuka ya Busan.<\/p>\n<p>Nagirango nshimangire ko nta bufasha bw\u2019ikirenga igihugu kiyobowe neza kiba gikeneye mu kwigeza ku iterambere. Igihugu nk\u2019iki kibasha kwishyiriraho gahunda z\u2019amajyambere no kuzishyira mu bikorwa, gifite ubushobozi kandi bwo kuvugana mu buryo busobanutse n\u2019abafatanyabikorwa. Iyo ubuyobozi bw\u2019igihugu bukora neza, buha icyizere abaterankunga kandi nabo barushaho kubwizera- ibi nibyo bikenewe kugirango habeho iterambere.<\/p>\n<p>Mu gusoza, reka nsubiremo ko inkunga zishobora kugira umumaro mu kugera ku ntego z\u2019 iterambere ryacu, mu gihe twongereye ubwizerane mu mikoranire yacu, kandi tukemera ko izi ari inshingano za buri wese, zubatse ku ntego n\u2019indangagaciro zacu.<\/p>\n<p>Intego yacu yagakwiye gutuma iyi nama ya Busan ifata imyanzuro, ibikorwa n\u2019intego zihamye zo gushimangira imikoranire y\u2019ibihugu yuje ubwubahane- twubakire kuri gahunda zijyanye n\u2019inkunga n\u2019imikoranire mu iterambere twari twihaye.<\/p>\n<p>Mbifurije imyanzuro myiza y\u2019inama, murakoze cyane.<\/p>\n<p><strong><br \/>\n<\/strong><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\">\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Busan, kuwa 30 Ugushyingo 2011 Nyakubahwa, Lee Myung-Bak, Perezida wa Repubulika ya Koreya; Nyakubahwa Meles Zenawi, Minisitiri w\u2019Intebe wa Etiyopiya Nyakubahwa Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye; Nyakubahwa Hillary Clinton, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika; Nyir\u2019icyubahiro Rania, Umwamikazi wa Yorudaniya; Ba Nyakubahwa muhagarariye ibihugu bitandukanye Ba Minisitiri; Namwe mwese muteraniye hano: Nishimiye kuba ndi hano uyu munsi, nkafatanya namwe muri ibi biganiro bigamije gushaka uburyo inkunga zakoreshwa neza nk\u2019imwe mu nkingi z\u2019 iterambere rirambye. Birakwiriye rwose kuba iki kiganiro&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-802","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/802","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=802"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/802\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":11974,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/802\/revisions\/11974"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=802"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=802"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=802"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}