{"id":74,"date":"2010-09-07T10:14:27","date_gmt":"2010-09-07T10:14:27","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=74"},"modified":"2017-09-26T09:54:48","modified_gmt":"2017-09-26T09:54:48","slug":"kurahira-kwa-perezida-wa-repubulika-yu-rwanda-kigali-stade-amahoro-itariki-6-nzeli-2010","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=74","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida wa Repubulika y&#8217;u Rwanda ku munsi wo kurahira &#8211; Kigali, Stade Amahoro, Itariki 6 Nzeli 2010."},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<ul>\n<li>Banyakubahwa Bakuru b\u2019Ibihugu muri hano;<\/li>\n<li>Banyakubahwa Bashyitsi mwaje muhagarariye Abakuru b\u2019Ibihugu byanyu;<\/li>\n<li>Banyakubahwa Bayobozi mu Nzego Nkuru z\u2019Igihugu cyacu;<\/li>\n<li>Bashyitsi bahire;<\/li>\n<li>Nshuti z\u2019u Rwanda;<\/li>\n<li>Banyarwanda, Banyarwandakazi;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Nejejwe no kubaha ikaze mwese. Nishimiye cyane Abakuru b\u2019Ibihugu by\u2019Inshuti baje kwifatanya natwe mu birori by\u2019uyu munsi.<\/p>\n<p>Banyakubahwa, kuza kwanyu miri ibi birori ni ikimenyetso gishimishije kandi kigaragaza ubumwe bw\u2019Abanyafurika. Nkaba ngira ngo, mu izina ry\u2019Abanyarwanda bose, mbashimire byimazeyo kandi mbamenyeshe ko dushaka gushimangira ubumwe bw\u2019Afurika yose.<\/p>\n<p>Hano kandi hari n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda zaturutse hirya no hino ku isi. Ndagira ngo mbamenyeshe ko twishimiye ubucuti dufitanye n\u2019inkunga mwakomeje kudutera muri uru rugendo turimo rw\u2019iterambere.<\/p>\n<p>Banyarwanda, na mwe Banyarwandakazi, mpagaze imbere yanyu ngira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukampa inshingano yo kongera kuyobora Igihugu cyacu. Nzakora ibishoboka byose, nk\u2019uko bisanzwe, kugira ngo nuzuze iyi nshingano mumpaye.<\/p>\n<p>Banyakubahwa;<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Hashize ukwezi, Abanyarwanda bihitiyemo uzabayobora kandi babikoze ku buryo budasubirwaho, bakoresheje uburenganzira bwabo butavogerwa mu gufata ibyemezo bibareba, cyane cyane ibireba ubuzima bwabo.<br \/>\nBagaragaje ko icyo bifuza kandi bifuriza Igihugu cyabo ari cyo kigomba kuba ishingiro ry\u2019ubuyobozi n\u2019imiyoborere by\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Muri iyi myaka cumi n\u2019itandatu ishize, Abanyarwanda bakomeje guharanira kunga ubumwe bwabo no kugena aho bifuza kuganisha u Rwanda. Bagaragaje ko bashaka gukomeza guharanira inyungu rusange kuruta ibindi byose. Ibi babikoze bahitamo ku bwinshi ubumwe, ubwiyunge, n\u2019iterambere.<\/p>\n<p>Mu minsi yabanjirije amatora, hari ibitangazamakuru n\u2019imiryango imwe n\u2019imwe ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu bibasiye u Rwanda, baruvuga nabi babigambiriye, bashaka kugaragaza ko mu Rwanda bicika, basa nk\u2019aho ari byo barwifuriza. Ndetse bituma bamwe mu banyamahanga bakeka ko u Rwanda rugiye mu mvururu, bemeza ko iyo ari yo sura y\u2019Afurika, ko byaba bitangaje habayeho gutandukana na yo.<\/p>\n<p>Ntibari bazi ko Abanyarwanda bababaye birenze urugero, bakabivanamo amasomo. Uko iminsi yahitaga ari na ko batera intambwe, bafashe ingamba bivuye inyuma zo gukomeza gutera imbere. Icyo bashakaga bakigaragaje igihe bitabiraga badashidikanya ibikorwa byo kwamamaza ndetse banatora mu mahoro.<\/p>\n<p>Amateka yacu atwereka ko igihe cyose, iyo abantu bakanguriwe ibikorwa bagenewe, bakabyitabira, bagera kuri byinshi bishimishije kandi vuba. Ibyo ubwabyo ni demokarasi.<\/p>\n<p>Icyavuye muri ibyo byose hano iwacu mu Rwanda ni uko imibereho y\u2019Abanyarwanda yabaye myiza ku buryo bigaragarira buri wese. Uburezi no kwivuza byashyizwemo imbaraga kandi tuzakomeza. Kwegereza ubuyobozi abaturage, ndetse no gushora imari mu ikoranabuhanga bikomeje guha Abanyarwanda ijambo no kubakingurira amarembo ku isi. Ibi byose kandi byubaka Abanyarwanda, kuko babona amakuru nta nkomyi mu buryo bwisanzuye butabagaho mu mateka yacu.<\/p>\n<p>Kuki noneho haba hari abumva ko demokarasi igongana n\u2019iterambere? Twe twumva ko udashobora kugera ku iterambere ry\u2019ubukungu burambye mu gihe udafite imiyoborere ishingiye kuri demokarasi. Ni na yo mpamvu dusanga uburenganzira bwa politike butagendanye n\u2019ingamba zo kurwanya ubukene no guhindura imibereho myiza y\u2019abaturage, buba budafite ireme.<\/p>\n<p>Nta gushidikanya ko Afurika ifite ibibazo byinshi. Ariko ikibazo gikomeye kurusha ibindi, ntabwo ari ukutagira demokarasi. Ahubwo ni ubukene butuma ugomba gusindagizwa n\u2019abandi. Iyi ndwara yo kugengwa n\u2019abandi ni yo ituma Leta zimwe z\u2019amahanga, ndetse n\u2019imiryango itegamiye kuri Leta, biha kugena no gutegeka abayobozi b\u2019Afurika, batowe n\u2019abaturage b\u2019Ibihugu byabo, uko bagomba kwitwara. Nyamara abo banyamahanga nta na rimwe bagaragaza ibyo bakora.<\/p>\n<p>Leta z\u2019Afurika zishinjwa kuba zaramunzwe na ruswa no kutita ku byo abaturage bazo bakeneye. Ariko iyo ukoze ibyo Leta yose ishinzwe gukora, ari byo: kugeza serivisi nziza ku baturage, kubaka imikorere inoze, gukorera mu mucyo, kubaka ibikorwaremezo biteza imbere abaturage kandi bihindura n\u2019imibereho yabo, icyo gihe bahindura indimi. Noneho bakadushinja ko duhatira abantu iterambere kandi tukaba tubangamira uburenganzira bwabo. Abo bantu baba bafite imitekerereze itagira aho iburira n\u2019iy\u2019abaturage. Ni yo mpamvu tudakwiye kubatega amatwi.<\/p>\n<p>Kandi izo ndimi ebyiri ntiziterwa no kutabyumva. Ahubwo ni ikimenyetso cy\u2019ingeso itaranduka igamije guheza Afurika mu buhake, mu bukene, no kuduteza agaciro. Tugomba guhaguruka tukarwanya izo ngeso twivuye inyuma, kandi n\u2019ibyo badushinja bidafite ishingiro tukabyamagana.<\/p>\n<p>Icyo dukeneye ni ibidufasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo byacu bikemura ibibazo byacu. Ni bwo bufatanye nyakuri twifuza.<\/p>\n<ul>\n<li>Banyakubahwa;<\/li>\n<li>Banyarwanda, Banyarwandakazi;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibihugu byateye imbere ni ibyashoboye kubaka ubumwe bwabyo no gushishikariza abenegihugu babyo guharanira inyungu rusange. Iyi ni yo mpamvu twavomye mu muco wacu ibiduhuza, dukoresha imbaraga n\u2019ubushobozi byacu kugira ngo twongere dusubize u Rwanda ishema.<\/p>\n<p>Hari abahora batubwira ko dukwiye kubakira politike yacu ku moko. Biyibagiza ko izo ngirwamoko zazanywe n\u2019ubukoloni.<\/p>\n<p>Ibi wenda bishobora gukora ahandi, ariko mu Rwanda tuzi ko politike ishingiye ku moko yoretse Igihugu. Ni na yo mpamvu Abanyarwanda bahisemo gutera umugongo iyo politike ishingiye ku macakubiri, maze bagatora politike yubaka ubumwe bwabo.<\/p>\n<p>Bikwiye kumvikana ko gukomeza ubumwe bw\u2019Abanyarwanda bitatubuza guha agaciro ibyo Abanyarwanda baba badahuriyeho, n\u2019ibyiza bibikomokaho. Bivuze ahubwo ko icyo twimirije imbere ari uko ibyo dusangiye ari byo duha agaciro.<\/p>\n<p>Ibyo twanyuzemo byatwigishije guhangana n\u2019ibibazo by\u2019ingutu. Muri byo twavuga :<\/p>\n<p>\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Ibihumbi n\u2019ibihumbi by\u2019impfubyi n\u2019abapfakazi bari bakeneye kwitabwaho;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Twacyuye za miliyoni z\u2019impunzi kandi zisubizwa mu byabo;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Twinjije mu ngabo z\u2019Igihugu abahoze mu ngabo zakoze jenoside;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Twashyizeho ubutabera bwunga abakorewe jenoside n\u2019abayikoze.<\/p>\n<p>Ibi byose ntibyari gushoboka iyo tudashyiraho politike y\u2019isaranganya ry\u2019ubutegetsi, kandi ishimangira kunga aho gutanya.<\/p>\n<p>Dushingiye kuri ibi byose, ntidushobora kumva abahora bashaka kuduha amasomo ku byerekeye ukudaheza, koroherana no kubaha ikiremwamuntu.<br \/>\nAbo bose bavuga nabi u Rwanda bazakomeza kuvuga ibyo bashaka ariko ntibazigera badutsimbura ku cyerekezo twihitiyemo nk\u2019Abanyarwanda cyangwa ngo bagabanye umurego wo kwigenga. Ni yo mpamvu tudashobora kwemera na gato ibyo baturega bidafite agaciro.<\/p>\n<p>Ibi ntibivuze ko tudakwiye guhora dusuzuma ibyo dukora ngo tubinoze kurushaho. Tugomba guhora duharanira kuyobora neza, kugeza ku baturage ibyo bakeneye, no kubongerera ubushobozi. Imbaraga zituma dukomeza iyi nzira twahisemo ni uko tugenda tubona ko imibereho y\u2019Abanyarwanda irushaho kuba myiza. Iyi ni yo ngororano twifuza.<\/p>\n<p>Banyakubahwa;<br \/>\nBashyitsi bahire;<br \/>\nBanyarwanda, Banyarwandakazi;<\/p>\n<p>Dutangiye urugendo rushya rutuganisha mu iterambere n\u2019imibereho myiza. Dushingiye ku byo tumaze kugeraho, ibyiza biri imbere.<\/p>\n<p>Muri iyi myaka iri imbere:<\/p>\n<p>\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bose babone ibibatunga;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Tuzashyira ingufu mu burezi no mu buzima bwa bose;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Tuzateza imbere ubucuruzi n\u2019ishoramari;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Tuzageza ibikorwaremezo bigezweho ku Banyarwanda, harimo amazi meza, amashanyarazi mu ngo zabo, nu mashuri, mu mavuriro, no mu nganda.<\/p>\n<p>Tuzakomeza kandi:<\/p>\n<p>\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Guteza imbere uruhare rw\u2019abaturage mu iterambere ry\u2019ubukungu no mu miyoborere y\u2019Igihugu, tunakomeze guha ubushobozi abagore n\u2019abakobwa;<br \/>\n\u2022\u00a0\u00a0\u00a0 Tuzanakomeza guha abaturage ubumenyi n\u2019ubushobozi bituma bashobora gupigana mu ruhando mpuzamahanga.<\/p>\n<p>Na none, tuzashyira imbaraga mu gukomeza kwibumbira hamwe n\u2019ibindi bihugu, dutsure imibanire myiza n\u2019ibihugu duturanye kuko ibyo twifuza kugeraho ari bimwe.<br \/>\nNone rero Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndagira ngo nsoze ngirana na mwe isezerano: tuzafatanya gukora imirimo idutegereje nta mususu, kandi dushishikaye. Ibi bizatuma dushimangira ibyo twagezeho kandi twubake Igihugu Umunyarwanda wese agiramo uruhare, akagira ijambo n\u2019amahirwe angana.<\/p>\n<p>Nimucyo dufatane urunana n\u2019ibindi bihugu by\u2019Afurika. Duhagarare twemye, tuvome ibyiza biri mu muco wacu, maze twiyubakire u Rwanda n\u2019Afurika bidutera ishema.<\/p>\n<p>Murakoze, murakarama.<\/p>\n<p><span style=\"border-radius: 2px; text-indent: 20px; width: auto; padding: 0px 4px 0px 0px; text-align: center; font: bold 11px\/20px 'Helvetica Neue',Helvetica,sans-serif; color: #ffffff; background: #bd081c no-repeat scroll 3px 50% \/ 14px 14px; position: absolute; opacity: 1; z-index: 8675309; display: none; cursor: pointer;\">Save<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyakubahwa Bakuru b\u2019Ibihugu muri hano; Banyakubahwa Bashyitsi mwaje muhagarariye Abakuru b\u2019Ibihugu byanyu; Banyakubahwa Bayobozi mu Nzego Nkuru z\u2019Igihugu cyacu; Bashyitsi bahire; Nshuti z\u2019u Rwanda; Banyarwanda, Banyarwandakazi; Nejejwe no kubaha ikaze mwese. Nishimiye cyane Abakuru b\u2019Ibihugu by\u2019Inshuti baje kwifatanya natwe mu birori by\u2019uyu munsi. Banyakubahwa, kuza kwanyu miri ibi birori ni ikimenyetso gishimishije kandi kigaragaza ubumwe bw\u2019Abanyafurika. Nkaba ngira ngo, mu izina ry\u2019Abanyarwanda bose, mbashimire byimazeyo kandi mbamenyeshe ko dushaka gushimangira ubumwe bw\u2019Afurika yose. Hano kandi hari n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda zaturutse&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-74","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/74","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=74"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/74\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":11698,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/74\/revisions\/11698"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=74"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=74"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=74"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}