{"id":5199,"date":"2017-01-01T13:04:08","date_gmt":"2017-01-01T13:04:08","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=5199"},"modified":"2017-07-15T10:41:16","modified_gmt":"2017-07-15T10:41:16","slug":"ubutumwa-bwo-kwifuriza-umwaka-mushya-w-i-2017-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=5199","title":{"rendered":"UBUTUMWA BWO KWIFURIZA UMWAKA MUSHYA W\u2019I 2017"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p><strong>\u00a0 Kigali, 1 Mutarama 2017<\/strong><\/p>\n<ul style=\"list-style-type: circle;\">\n<li>\u00a0Banyarwanda, Banyarwandakazi<\/li>\n<li>Nshuti z\u2019u Rwanda<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese Umwaka Mushya Muhire w\u2019i 2017.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko byagarutsweho mu Nama y\u2019Igihugu y\u2019Umushyikirano mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye, Abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibyo biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk\u2019uko tubibona kandi tunabyemera, dufite ibyangombwa n&#8217; amahirwe mugihugu cyacu.<\/p>\n<p>Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe. Abaturage iyo basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera ku bantu bose, icyo gihe baba bafasha abayobozi.<\/p>\n<p>Ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe, ndetse no gutanga inama z\u2019uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.<\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p>Tuzarushaho kugera kure twifuza nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane n\u2019urukundo dufitiye Igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Ubusugire n\u2019umutekano by\u2019Igihugu cyacu, nk\u2019uko bisanzwe, ni wo musingi w\u2019iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi:<\/p>\n<p>Mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe, ariko turanifuza ibyiza birenzeho.<\/p>\n<p>Ibi nibyo dukeneye, kwihutisha iterambere ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Byaba ari amakosa tugabanije intambwe, twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.<\/p>\n<p>Ni mureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka, mu nzego zose, atari mu za Leta gusa, ahubwo no mu z\u2019abikorera.<\/p>\n<p>Ndagirango nongere mbifurize Umwaka mushya,uzababere uw&#8217;ibyiza hamwe n&#8217;abanyu bose.<\/p>\n<p>Murakoze.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u00a0 Kigali, 1 Mutarama 2017 \u00a0Banyarwanda, Banyarwandakazi Nshuti z\u2019u Rwanda Ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese Umwaka Mushya Muhire w\u2019i 2017. Nk\u2019uko byagarutsweho mu Nama y\u2019Igihugu y\u2019Umushyikirano mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye, Abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda. Ibyo biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk\u2019uko tubibona kandi tunabyemera, dufite ibyangombwa n&#8217; amahirwe mugihugu cyacu. Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe. Abaturage iyo basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera ku bantu bose, icyo gihe baba&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-5199","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5199","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5199"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5199\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":6528,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5199\/revisions\/6528"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5199"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5199"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5199"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}