{"id":4769,"date":"2016-04-13T14:50:44","date_gmt":"2016-04-13T14:50:44","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=4769"},"modified":"2017-07-16T10:44:29","modified_gmt":"2017-07-16T10:44:29","slug":"kwibuka-ku-nshuro-ya-22-jenoside-yakorewe-abatutsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=4769","title":{"rendered":"Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside Yakorewe Abatutsi"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p><strong>Kigali, 07 Mata 2016<\/strong><\/p>\n<ul>\n<li>Bayobozi mu Nzego Nkuru z\u2019Igihugu cyacu<\/li>\n<li>Nshuti z\u2019u Rwanda<\/li>\n<li>Bayobozi mwese<\/li>\n<li>Banyarwanda, Banyarwandakazi<\/li>\n<\/ul>\n<p>Mbanje kubashimira mwese abaje kwifatanya natwe kuri uyu mugoroba, warurimo kandi n\u2019urugendo rwo kwibuka. Ndagira ngo kandi by\u2019umwihariko nshimire urubyiruko rw\u2019Abanyarwanda ari narwo ruri ku isonga y\u2019uru rugendo twagize kuri uyu mugoroba rukubiyemo byinshi. Urubyiruko rushishikariye kumva ko rufite inshingano y\u2019ubuzima bw\u2019igihugu cyacu, ndetse n\u2019ubuzima bwabo nk\u2019urubyiruko. Ibyo biratanga ikizere ko, ejo hazaza urubyiruko rugenda rukura rufata n\u2019izindi nshingano nyinshi zisumbuye ko ibyinshi byiza twifuza kugeraho tuzabigeraho.<\/p>\n<p>Ndashimira n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda, zifatanya n\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda. Ndetse hari n\u2019iziri hano kur\u2019uyu mugoroba kandi zimaze iminsi muri iki gihe u Rwanda runyuramo.<\/p>\n<p>Iteka ntabwo bikunda kugirango umuntu abone amagambo ahagije yo kuvuga akababaro uko kangana kari mu mitima y\u2019Abanyarwanda, bihereye mu mateka tuzi twibuka muri ibi bihe, ibyo tubona, ibyo twumva nibyo dusanzwe tuzi. Biragora kubiha igisobanuro ariko muri ibyo byose ni na ngombwa ko ntakundi ari ugushaka uko tubyifatamo neza ntiduheranwe nabyo, ahubwo tugahora dutera imbere nk\u2019uko bigenda bigaragara ko ari yo nzira Abanyarwanda bose turimo kandi ntacyizatubuza kuyikomeza.<\/p>\n<p>Abantu barenga miliyoni imwe batakaje ubuzima bwabo, bazize ingengabitekerezo mbi.<\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p>Abo bose ntabwo ari umubare gusa, ntabwo ari umubare w\u2019abantu bapfuye tukabara miliyoni bagahita. Ni imiryango, ni inshuti, ni abavandimwe, bakundwaga n\u2019abasigaye, bubahana. Ni nako bikomeza nubwo batakiriho. Ariko rero, amateka y\u2019u Rwanda n\u2019Abanyarwanda ntabwo ari aha yarangirira. Ntabwo yarangirira ku kuntu twatakaje abacu.<\/p>\n<p>Amateka y\u2019igihugu yo azakomeza kwubakwa. Tugomba gushaka uburyo bwose igihugu gikomeza kikabaho kitibagiwe abo cyabuze, ku buryo butari bwo.\u00a0\u00a0 Ndetse, ako kababaro nkuko bikunze kuvugwa iteka, nako kaba muri bimwe twubakiraho nk\u2019umusingi ukomeye w\u2019ubuzima bushya bw\u2019igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Muri iyi myaka makumyabirin\u2019ibiri (22) ishize, tuyimaze turi mu rugendo, turi hamwe nk\u2019abasigaye twibuka n\u2019abacu. Kandi dufite umugambi umwe: wo kubaka Igihugu kitubereye twese. Igihugu kibereye Abanyarwanda, igihugu kibereye abantu; bibonamo agaciro.<\/p>\n<p>Ariko n\u2019uyu munsi, ntabwo bibuza n\u2019ubundi n\u2019abahekuye u Rwanda, baba Abanyarwanda baba abatari Abanyarwanda, kuko byabaye ko bombi bafatanyije. N\u2019uyu munsi usanga ibyo bitekerezo byo gusenya igihugu cyacu, byo gusenya ubumwe twubaka, bikiriho.<\/p>\n<p>Ariko iby\u2019ubu ntabwo byaba nk\u2019ibyashize. Iby\u2019ubu byo, abo bakwifuza kongera guhungabanya igihugu cyacu ntabwo byashoboka. Ahubwo nuko kenshi biba mu magambo gusa, ariko rimwe na rimwe hari ubwo bagerageza, ariko wenda buriya rimwe bazaduha uburyo tubereke icyo tuvuga. Rimwe, babigerageze, baduhe uburyo tubone aho duhera.<\/p>\n<p>Uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka makumyabiri n\u2019ibiri (22) ishize, abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by\u2019abaturanyi cyangwa bagira bate\u2026 Biratinze gusa, ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza ikibazo! Biratinze ngo bagerageze icyo bifuza gukora. Ntabwo bamenya icyabakubise. Ubu ndibwira ko banyumva. Iyaba banyumvaga, bakabyihutisha, bakagerageza bagaha abantu uburyo bwo gucyemura icyo kibazo. Byaba ari ukwibeshya!<\/p>\n<p>Ariko reka mbe mbirekeye ahongaho, njye nkangurire Abanyarwanda ko twakomeza kwiyubaka, tugakomeza kwubaka igihugu cyacu, tugakomeza kurinda ubuzima bw\u2019Abanyarwanda no kurinda ibyo twubaka. Nta mbaraga dufite, nta nubushobozi abantu bagira, ntabwo twakora ibitangaza ngo tugarure abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi muri twe nk\u2019Abanyarwanda bakorera hamwe, bishyize hamwe kubaka ubuzima bwacu n\u2019ubw\u2019ahimbere tujya, no kuburinda ngo bitaba byahungabana.<\/p>\n<p>Tuzakomeza gukora uko dushoboye kose, duhangane n\u2019ibibazo biremereye, ari ibyaturutse kuri aya mateka, ari n\u2019ibindi bituruka ku zindi mpamvu igihugu kigenda gihura nabyo. Ibibazo byo, ntibibura, bihoraho. Ariko u Rwanda, kimwe n\u2019ibindi bihugu byose ku isi, bigira ibibazo biba bihangana nabyo, ariko twe twiteguye guhangana n\u2019 ibyacu uko bizaba biteye kose. Ariko icya ngombwa tugakomeza kwubaka ubumwe bw\u2019Abanyarwanda. Muri izo mbaraga z\u2019ubumwe niho hava igisubizo k\u2019ibyo bibazo byose byaba bidutegereje imbere hazaza.<\/p>\n<p>Duhora dusaba Abanyarwanda, tubakangurira kwitanga no gukora cyane, gukora neza, kugira uruhare ku mutekano w\u2019igihugu, amahoro, n\u2019ubukungu duhora duharanira kugira ngo tugire amajyambere, ndetse tubisangire n\u2019abandi haba mu karere, haba no muri Afurika muri rusange.<\/p>\n<p>N\u2019ahandi, aho twashobora kugira umusanzu dutanga aho bishoboka uko ari ko kose. Ndetse no kuri bamwe bibwira ko bashobora kugena abandi bantu bose uko babaho, nabo dufatanya nabo, ariko tukamenya uruhare rwacu, tukamenya ibitureba, ibireba ubuzima bwacu, kubera ko twumva neza isi uko iteye, uko tugomba no kuyibamo. Tukayibamo, twiha agaciro, tugaha n\u2019abandi kugira ngo nabo, icyo tuba tubatezeho ni ukutwumva bakaduha agaciro dukwiriye.<\/p>\n<p>Ngira ngo bigenda bigaragara ko Abanyarwanda mu bushake dufite no mubyo tugerageza, ibisubizo bigenda biboneka kurusha ibibazo uko tugenda duhura nabyo. Iteka rero nukuzahora dushaka ibisubizo by\u2019ibibazo ibyo ari byo byose, harimo n\u2019ibisubizo by\u2019ibyo mwumva na hano turi muri uyu mwanya, bituruka mu mateka yacu. Ngira ngo ari nacyo kigomba kuba kibitera, kuko abo bantu baribuka ibihe banyuzemo cyangwa se ibyo ababo banyuzemo.<\/p>\n<p>Dukomeze rero ntiducike intege, dukomeze mu mbaraga zacu zihari, n\u2019izindi dushobora kuba twubaka, duhangane n\u2019icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya ubuzima bwacu.<\/p>\n<p>Ndagira ngo ndangize mbizeza ko iyo mbona aho tuva, aho turi n\u2019aho tugana, bishingiye ku byo twumvikanaho byinshi, no gukorera hamwe, nta kintu mbona kinzitizi cyatuma tutagera ku buzima bukwiye kandi dushaka.<\/p>\n<p>Banyarwanda,<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Nshuti mwese muri hano,<\/p>\n<p>Nongeye kubashimira muri uku kwibuka abacu, muri uku kwibuka tuvanamo imbaraga nubwo kwibuka byaba birimo agahinda kenshi. Ariko tubivanamo imbaraga zitubwira ko ibyo byatubayeho, byabaye ku gihugu cyacu bidakwiye kuzasubira, kandi bitazasubira.<\/p>\n<p>Mugire umugoroba mwiza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigali, 07 Mata 2016 Bayobozi mu Nzego Nkuru z\u2019Igihugu cyacu Nshuti z\u2019u Rwanda Bayobozi mwese Banyarwanda, Banyarwandakazi Mbanje kubashimira mwese abaje kwifatanya natwe kuri uyu mugoroba, warurimo kandi n\u2019urugendo rwo kwibuka. Ndagira ngo kandi by\u2019umwihariko nshimire urubyiruko rw\u2019Abanyarwanda ari narwo ruri ku isonga y\u2019uru rugendo twagize kuri uyu mugoroba rukubiyemo byinshi. Urubyiruko rushishikariye kumva ko rufite inshingano y\u2019ubuzima bw\u2019igihugu cyacu, ndetse n\u2019ubuzima bwabo nk\u2019urubyiruko. Ibyo biratanga ikizere ko, ejo hazaza urubyiruko rugenda rukura rufata n\u2019izindi nshingano nyinshi zisumbuye ko ibyinshi&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-4769","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4769","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4769"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4769\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":7571,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4769\/revisions\/7571"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4769"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4769"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4769"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}