{"id":4229,"date":"2015-07-04T12:31:41","date_gmt":"2015-07-04T12:31:41","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=4229"},"modified":"2017-07-16T15:33:15","modified_gmt":"2017-07-16T15:33:15","slug":"ijambo-rya-perezida-kagame-ku-isabukuru-ya-21-yo-kwibohora-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=4229","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida Kagame ku Isabukuru ya 21 yo Kwibohora"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Mwongeye kwirirwa mwese!<\/p>\n<p>Banya Gicumbi,<\/p>\n<p>Bantu ba Rubaya,<\/p>\n<p>Gishambashayo n\u2019ahandi, nishimiye ko twagiriye hano uyu munsi twibuka ku nshuro ya 21 yo Kwibohoza kw\u2019igihugu cyacu. Kwibohora mwagizemo uruhare, ubwo ndaza kubigarukaho. Ariko reka mbanze mpere no ku bayobozi b\u2019inzego nkuru z\u2019igihugu cyacu, ba ofisiye namwe basirikare b\u2019ingabo z\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>abahagarariye ibihugu byabo n\u2019imiryango mpuzamahanga hano mu Rwanda; hari n\u2019abashyitsi baje kwifatanya natwe baturutse kure hirya no hino bavuye mu bihugu by\u2019inshuti nabo ubwabo bakaba baje nk\u2019inshuti z\u2019igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Banyarwanda Banyarwandakazi rero mbifurije umunsi mwiza.<\/p>\n<p>Uyu munsi kuba twaje kuwizihiriza hano bifite agaciro kabyo, bifite amateka, ari meya ari minisitiri w\u2019ingabo bamaze kubitubwira.<\/p>\n<p>Gicumbi, yaraducumbikiye. Yacumbikiye Kwibohora, abari ku rugamba rwo kwibohora. Abari kurugamba bari bafite intwaro , twari dufite intwaro ariko abanyagicumbi baraturinze baturinda dufite intwaro. Niyi misozi yose mureba nayo yaraturindaga.Twagiye muri ibi bibaya byo muri Gicumbi, imisozi n\u2019abaturage biraturinda, tubona neza uko turwana urugamba.<\/p>\n<p>N\u2019umuturage mu kanya yari amaze kubitubwira, uzi amateka y\u2019urwo rugamba rwo kwibohora n\u2019ukuntu aka karere ka Gicumbi naha turi, byaje kujya muri ayo mateka.<\/p>\n<p>Bamwe natwe muri twe aho twahoze dutuye ntabwo ari kure ni hirya hariya&#8230; Mukwano bamwe mugomba kuba mubizi cyangwa \u00a0mubyibuka abari aha, ni hafi aha ngaha twahabaye igihe kitari gito, muraturinda , muratugaburira, mudufasha kurwana urugamba.<\/p>\n<p>Kuba turihano rero ,ntabwo ari binini cyane, ntabwo twabitura bihagije ariko ni uburyo bwo kubitura. Twaje hano ngo twizihirize hano uyu munsi mu buryo bwo kubibuka, nubwo uko twabibuka kose kutaba guhagije, ntabwo kwaba guhagije ugereranije n\u2019ukuntu abantu bitanze hano turi muri Gicumbi hose. Nibyo byatuma mvugako ibyaribyo byose Abanyarwanda bitanze kuko Kwibohora nabo birabareba, ni ibyabo, ni ibyaburi wese .Ntabwo kwibohora kw\u2019abantu ari ibintu by\u2019umuntu umwe ntabwo ari ibintu by\u2019abantu bamwe ni ibintu bya buri wese n\u2019 inyungu zo Kwibohora zikwiye kugera kuri buri wese, ntabwo ari ibyo abantu bamwe ntabwo ari iby\u2019umuntu umwe, sibyo?<\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p>Abantu rero baritanze batanga ibyo bari bafite byose kugirango tugere \u00a0ku Kwibohora. Bamwe barabizira, nkabo tumaze kubwirwa, abandi barakomereka, abandi barasenyerwa kubera ko Kwibohora akenshi nicyo bisaba, abantu barabivunikira, ntabwo bipfa kuza gusa, ntabwo ubihabwa n\u2019umuntu wundi bidashingiye kuri wowe.<\/p>\n<p>Ndetse, muri ibyo byo Kwibohora nibyo mwatanze, dufatanije n\u2019abaturanyi ba Uganda \u00a0baturiye ku mupaka, hari benshi bafashije hari na benshi batakaje ibyabo muri iyi minsi ishize. Nasomaga mu binyamakuru, umuyobozi wa Uganda Yoweri avuga ibyaya mateka yo ku mupaka n\u2019abantu batakaje ibyabo\u2026&#8230;ni byo ndagira ngo mvuge ko ari byo, ngire n\u2019ikintu gito mbivugaho, kubera ko usibye kwiyubaka twebwe ubwacu n\u2019abandi bo ha kurya y\u2019umupaka baba barafashije nabo turabibuka. Abo baturage bo ku mupaka. Ndetse ntabwo ari ubu tubibutse\u2026 Hashize imyaka tubibuka kandi tuzakomeza.<\/p>\n<p>Hari abo twagiye dufasha kubasanira amazu \u00a0yabo yasenyutse, hari abo twagiye dufasha tubaha inka \u00a0nk\u2019izo duha Abanyarwanda, nk\u2019izo mayor yahoze avuga, hari abo twagiye duha ibintu bitandukanye,\u2026<\/p>\n<p>Nahoze ndeba kurutonde rw\u2019ibyakozwe,byageze kuri miliyoni 250. Ntabwo bihagije, nabo nk\u2019uko tutabona ikiguzi, icyo twakwishyura ibyo mwaduhaye mwikorera mwebwe nk\u2019Abanyarwanda, ni nkuko tutabona uko twakwishyura bihagije abadufashije ari abegereye umupaka ari n\u2019abandi aho ariho hose, \u00a0ariko umutima, umutima \u00a0wacu wo urashima.Umutima urashima, ubushake burahari, uburyo nibwo budahagije ariko turabushaka, tuzahora dushaka uburyo ku buryo icyo dushaka tukigeraho; tuzakomeza rero. Ndetse hari n\u2019umuturare wo muri Uganda nawe, nabyo nabibonye ntyo mu binyamakuru, bavuga ikibazo afite cy\u2019uburwayi, ko atakiva mu nzu kandi inzu ye twarayikoresheje.<\/p>\n<p>Twajyaga tunyura ku mipaka, twambuka urujya n\u2019uruza, niko twakoraga muri ibyo bihe. No kujya hanze mu mahanga yandi twakoreshaga iyi mipaka, tukanyura Uganda, tukajya n\u2019i Burayi n\u2019ahandi&#8230;Aho baraducumbikiraga, aho tubimenyeye uwo muturage twaramuzanye, ngira ngo ndaza kugira amahirwe yo kumubona, ari hano, agomba kuba ari hano, ni ko nkeka, usibye kumuvuza n\u2019ibindi tuzamufashisha, ndaza kubona umwanya mushimire. Akenshi iyo ushimiye umwe, aba ahagarariye abandi benshi, aho udashobora kugera kuri benshi.<\/p>\n<p>Reka ngaruke rero ku by\u2019uyu munsi. Nibyo navugaga dushima; gushima, harimo nibyo nanone umuturage yavuze \u00a0byo gutinyuka. Kwibohora ni ugutinyuka, ni ugutinyuka ukavugisha ukuri, ukakubwira uwo ari we wese ukeneye kumva uko kuri. Uyu munsi wo kwibohora ufatanye n\u2019undi munsi w\u2019Ubwigenge, independence twabonye uko byitwa.<\/p>\n<p>Nahoze nsoma, ntabwo ndamenya ukuri kwabyo neza, kuko ntabwo birangeraho n\u2019ubwo bavuga ngo ninjye bigenewe, ubwa mbere nabibonye mu makuru, abatwoherereza ubutumwa bifatanya natwe kuri uyu munsi no ku munsi w\u2019Ubwigenge.<\/p>\n<p>Mubatwohereje ubutumwa bo hanze, ibihugu byo hanze bikomeye, \u00a0hari uwanditse atwifuriza umunsi mwiza, barangiza bavuga ngo twizeye ko u Rwanda ruzakomeza amajyambere no kujya rwubahiriza uburenganzira bw\u2019Abanyarwanda.\u00a0 Mbisoma mu makuru, ibaruwa njye sindayibona, ariko ningeraho nzayisubiza ariko ndagira ngo mbanze nyisubize itaranangeraho\u2026 Uko nayisibuza kwa mbere, mu magambo make navuga ngo: \u00a0Ubundi se? Ubundi byagenda gute? Ariko icya kabiri nasubiza: ni ukuvuga ngo: ariko se ari ubwo bwigenge, ari uko Kwibohora \u2026.ababikoze cyangwa ababonye ubwo bwigenge nibo batazi,icyo bagomba kubikoresha? Ubu ndi umuntu wibutswa? Ubu hari umuntu undeba akansangamo ko nkwiye kwibutswa ibyo nkwiriye gukorera abaturage b\u2019u Rwanda nk&#8217;umuyobozi wabo, bijyanye no kwibohora?<\/p>\n<p>Hari uwanyibutsa icyo ubwigenge buvuze? Ariko impamvu irahari wenda, kuko abo baba babitekereza\u2026.. Impamvu n&#8217;uko uwaguhaye ubwigenge yabutanze mu magambo aguha igice ikindi aragisigarana. Ibyo Kwibohora, abantu bibohoraga iki se? Ko twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi, turwana n&#8217;abo bashyigikiye abayoboraga u Rwanda nabi, abicaga Abanyarwanda. Umbwira ngo nibuke amajyambere n&#8217;uburengenzira \u00a0bw&#8217;Abanyarwanda niwe wabubuzaga abanyarwanda iyi ntambara yo kwibohora ijya kubaho.<\/p>\n<p>Niwe wari ushyigikiye abishe, abahekuye u Rwanda bamwe n&#8217;ubu bakibashyigikiye.\u00a0 N&#8217;ubu abishe abanyarwanada, abakoze Jenoside hano mu Rwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n&#8217;abari babashigikiye na mbere hose.<\/p>\n<p>Ubwigenge rero no kwibohora dushaka ni ugutinyuka. Ni ugutinyuka tukabwira uwo ari we wese ngo: &#8216;kwibohora ni ibyacu, tubifitiye uburenganzira, tubifitiye ubushake, tubifitiye kubyumva. Nta muntu uwo ari we wese ushobora kudukunda kurusha uko twikunda.<\/p>\n<p>Abantu baradufasha bakadutera inkunga, turashima, tugira inshuti, turabana. Ariko ibyo ntawe byambura Agaciro ke. Ntawe bikwiye kwambura agaciro ke. Kwibohora kwa mbere ni ukwibohora agasuzguro. Ubwo ureba&#8230; abantu barwanye intambara bagatakaza ubuzima, bagakomereka, bagapfusha imiryango, bagatakaza buri kintu cyose, ubwicanyi bukaba, bugashyigikirwa, intambara yarangira ntihabeho kwihorera bifite ishingiro. Biri muri twe, biri mu muco wacu, biri mu kumenya gutandukanya ikibi n&#8217;icyiza. Ntabwo dukeneye uturandata, ntabwo dukeneye utumurikira ngo atwereke inzira tunyuramo yo kwiha Agaciro. Turayizi, tuzayishakira, twarabiharaniye, twarabipfiriye. Nta n&#8217;umwe ufite uburenganzira bwo kutuzanaho agasuzuguro.\u00a0 Nta n&#8217;umwe ukwiye guha amatwi uzana agasuzuguro hano.<\/p>\n<p>U Rwanda ntabwo ari umurima watijwe abandi ngo bawuhingemo. Oya ntabwo ariko bimeze. Ni ko Abanyarwanda mukwiriye kubyumva niko dukwiriye kubyumva twese.<\/p>\n<p>Igihe cya ziriya ntambara z&#8217;amasasu cyarashize. Igihe cy&#8217;ubwicanyi Abanyarwanda bica abandi bafashijwe n\u2019abandi bo hanze byarashize. Ubu intambara iriho dukwiriye kwibandaho ni intambara yo kwiha agaciro. Ni intambara yo kwiha agaciro duha abana bacu amashuri bakiga.\u00a0 Ni intambara yo kwiha agaciro duha Abanyarwanda ubuzima tukabaha amavuriro, tukabaha aho kwivuriza.<\/p>\n<p>Abanyarwanda, abana abagore buri wese ntakomeze kwicwa n&#8217;indwara zitacyica abantu ahandi aho ari hose.\u00a0 Kwiha Agaciro twigaburira. Iyi misozi tukayihinga, tukayitera amashyamba, tukarinda ubutaka, tukorora tukigaburira ibisigaye tukajyana ku masoko.<\/p>\n<p>Tukubaka imihanda tukubaka intindo, tukubaka, kuko dufite, muri twe&#8230; hari bike tutarageraho ariko dufite byinshi muri twe dushobora gukoresha kugira ngo ibyo bindi tubigereho.<\/p>\n<p>Sibyo Banya Gicumbi, Banyarwanda muri hano? \u00a0iyo niyo ntambara. Imiyoborere myiza,aho abayobozi bumva abaturage, bagakorera abaturage bagakorana nabo, aho ruswa n\u2019ibindi bibi bimunga ubuzima bw\u2019abantu tukabica burundu. Ruswa ntabwo ari inyarwanda, ntabwo ari inyafurika! Ibyo nitubirwanya, n\u2019ibindi byose bizisobanura. Bizaduha agaciro tudahora tugomba gusobanura buri munsi. Bizaduha Kwibohora tudahora dusobanura buri munsi, tudahora dukesha undi uwo ari we wese buri munsi. Ku buryo uwagufashije mu gitondo agaruka nimugoroba akabikwishyuza mu bundi buryo. Uwagutije ipantalo yo kwambara mu gitondo, akaza ku mugoroba akakubwira ati \u201cariko iyo ipantalo yanjye ko wayisize icyondo wowe\u2026\u201dku buryo akubwira ko agiye no kuyisubirana. Tugomba guharanira kwiyambika kugira ngo iyo ncyuro ya buri gihe yo kukubwira ngo naguhaye ipantalo yanjye none wowe ko uyambaye nabi iveho. Cyangwa ngo ko yahinamiranye? Oya, ibyo tugomba kugira inzira ibivamo, ni ko Kwibohora.<\/p>\n<p>Kwibohora bindi by\u2019amasasu, by\u2019intambara twarwanye yahitanye abantu, ibyo ni amateka twashingiyeho, ni amasomo menshi twavanyemo, ariko ibisigaye tugomba guharanira ni ibi, bikajya muri buri munyarwanda wese, akamenya ko afite uruhare, akamenya ko agomba kugira inyungu muri byo, tugafatanya, tukava muri ya politiki y\u2019indi abantu bazi yo mu mateka yarobanuraga Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Akabwira umuntu ko uyu umututsi, uyu umuhutu, uyu ari umutwa, ndetse ntibigarukire aho akakubwira ati \u201cIbyo ntibinahagije, ntabwo mutandukanye gusa ahubwo mugomba no kwicana\u201d, abandi bati \u201cahubwo watinze no kubitubwira, nabo akaba ari uko babigenza nyine.\u201d Njya ncira abantu umugani w\u2019isenene, murawuzi? Ujya ubona abantu bafata isenene, birukanka mu mihanda ahantu hose bafata isenene, bamwe imodoka zikabagonga, birukankanye isenene ku matara yo ku muhanda. Ziriya senene iyo bamaze kuzifata, bakazishyira mu kintu uzi icyo zikora?<\/p>\n<p>Muzabikurikirane murebe ziraryana, muzakurikirane murebe iyo zamaze gufatwa zashyizwe ahantu mu\u2026.muzishyira mu biki, mu bicuma? Burya ziraryana, bivuze ngo nta kintu cy\u2019igicucu nk\u2019isenene, kubera ko aho bazishyize ziri aho ziryana, ntabwo zibuka ko hari uzitegereje ngo azikarange. Zose hamwe akazishyira \u00a0aho zahoze ziryana zitazi ko ziri bujye ahantu hamwe, uri buzirye azitegereje, ariko zabanje kuryana. Abantu rero, Abanyarwanda ntituzabe nk\u2019isenene, ntimukabe nk\u2019isenene. Kuryana kandi hari ubategereje, uri bubagaragure uko abagaragura, murabyumva? Ntabwo twaba nk\u2019isenene, turi abantu biyubaka, biyubaha, biha agaciro, niko bikwiriye nta kundi.<\/p>\n<p>Ni byo bivamo na bwa burakari bwose bwo kubwira umuntu uwo ari we wese ngo, oya wowe genda ucunge ibyawe wiza no kuncungira ibyanjye, wiza no kumbwira uko ncunga ibyanjye. Ese ubona ko abantu barwanye izo ntambara zose bagakomereka, bagahagarika ubwicanyi, bakabuza abantu kwihorera, bakubaka igihugu, barangiza bakaba abantu baraho babereyeho kutubahiriza ibiremwa by\u2019umuntu, ibiremwa by\u2019umuntu se ni ibihe birenze ibyanjye nanjye ngomba kubahiriza! Umuntu\u2026, nibo baremye \u00a0ibyo biremwamuntu se? Nabo ni ibiremwa nkanjye, twese. Ntabwo u Rwanda, Afurika, Uburayi, Amerika, Aziya, aho ari ho hose, twese turi ibiremwa, nta \u00a0waremye undi, icyo twakora ni ukubahana, ni uguhana agaciro, ni ugufatanya, tugakorera hamwe. Muzi ibisigaye biriho by\u2019iterabwoba, ahantu hose, aha ntibirahagera, nizere ko bitazahagera, isi yose yayogojwe n\u2019ibikorwa by\u2019iterabwoba, abantu bica abandi gusa, abantu bakituritsa bagahitana abantu, impinja, ku isi hose bagakora ibidakorwa, hose nta gihugu bitageramo. Aho kugira ngo abantu bafatanye turwanye ibyo ngibyo, bitera ubuzima kuba nabi ku isi hose.<\/p>\n<p>Bagakora ibidakorwa. Hose! Nta gihugu bitageramo. Aho kugirango abantu bafatanye turwanye ibyongibyo bitera ubuzima kuba nabi by\u2019 iterabwoba barangiza bagahindukirira abandi nabo bagatangira kubatera ubwoba. Aho kugirango dufatanye turwanye iterabwoba, wowe uraza kunteraho iterabwoba? Iyi si tubamo natwe turayizi. Nk\u2019uko nababwiye twese turi ibiremwa. Niko abanyarwanda mukwiriye kwibona &#8211; ko muri ibiremwa nk\u2019abandi \u2013 nk\u2019abo birirwa babazanaho iterabwoba. Kwibohora ni ukwanga iterabwoba. Ntabwo wanzanaho iterabwoba. Ndaryanga. Ntanubwo wangira umuntu w\u2019iterabwoba. Kuko ntabwo ariyo kamere yacu. Ntabwo ariwo muco wacu. Ntabwo ariyo politiki yacu. Politiki yacu ni iyo kwiyubaha. Ni iyo kwiha agaciro. Ni iyo guhana agaciro. Buri wese akagaha undi. Buri wese afite icyo atanga. Buri wese afite icyo abona. Uko niko kwibohora konumva. Niko gukwiye kumera.<\/p>\n<p>Bantu ba Gishambashayo rero, ba Rubaya, ba Gicumbi, ubwo ndabwiriramo n\u2019abandi mu gihugu hose. Ibyo navugiraga aha, ndabwira buri wese.\u00a0 Ariko ndahera kuri mwe muri hano. Ngo inzira turimo, aho tugeze n\u2019aho tuva nibyo bituranga muri uko kwibohora. Duhereye kuri twebwe ubwacu, Kuri buri wese. Nta n\u2019ubwo twakwibohora birumvikana, ntabwo tuzakora ibidakorwa, bibi, ngo tujyeho tuvuge ngo oya ngo abantu bigira icyo bavuga ngo twikorere ibyacu. Oya. Iyo byageze kugukora ibibi ntabwo biba bikiri ibyawe wenyine kuberako bigira ingaruka ku bandi. Uwavuga rero ko hari ikintu cyabaye kibi icyo twakiganira tukacyumvikanaho ukanyumvisha ukuntu ari kibi kigakosorwa.<\/p>\n<p>Ariko ntabwo watangira wumva ko nanjye, n\u2019abandi ari inkozi z\u2019ibibi gusa badashobora kugira ikintu bikorera. Ntabwo ari byo. Buri wese agira inenge, yaba umuntu yaba abantu, yaba igihugu. Inenge yanjye rero, y\u2019igihugu cyanjye, inenge yacu, dukwiye kuyishaka tukayimenya tukayikosora. Ariko iyo utegereje ko undi muntu azaza kugukosorera inenge yawe, kuguhanaguraho inenge ufite; Icyo bivamo, \u00a0ntabwo akosora inenge ufite, ntayikuraho, ahubwo akuzanira inenge ye akayigereka hejuru y\u2019iyawe. Ubwo ugatahira inenge ebyiri wari ufite imwe. Wawundi we akagumana yayindi ye. Nta nenge yindi ya kabiri dushaka ituruka ahandi. Inenge twaba dufite ni iyacu turashaka uko twayikosora. Numfasha kuyikosora utanzanaho inenge yawe tuzafatanya.<\/p>\n<p>Banyagicumbi, reka no gutinda cyane mbabwire ko iyi nshuro ya 21 yo Kwibohora twayizanye hano kubera impamvu nasobanuye, byari ukubaha Agaciro nk\u2019uko mwagahaye Kwibohora, byari ukubibutsa no kubakangurira ibikorwa dukwiriye kuba dufatanya twese kugirango dukomeze inzira yo kwiteza imbere.<\/p>\n<p>Twumva ntawe dusiganya ubwacu, hagati yacu tudasigana hanyuma tukabona uko dukomeza guhangana n\u2019ibyo tugomba guhangana nabyo ari ibiri hano mugihugu ari n\u2019ibituruka hanze. Ariko nk\u2019uko twabibwiwe, kwibohora ni ugutinyuka. Ni ugutinyuka ugahanganira ukuri. Ukuri kwawe n\u2019ukuri kw\u2019abanyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mwongeye kwirirwa mwese! Banya Gicumbi, Bantu ba Rubaya, Gishambashayo n\u2019ahandi, nishimiye ko twagiriye hano uyu munsi twibuka ku nshuro ya 21 yo Kwibohoza kw\u2019igihugu cyacu. Kwibohora mwagizemo uruhare, ubwo ndaza kubigarukaho. Ariko reka mbanze mpere no ku bayobozi b\u2019inzego nkuru z\u2019igihugu cyacu, ba ofisiye namwe basirikare b\u2019ingabo z\u2019u Rwanda. abahagarariye ibihugu byabo n\u2019imiryango mpuzamahanga hano mu Rwanda; hari n\u2019abashyitsi baje kwifatanya natwe baturutse kure hirya no hino bavuye mu bihugu by\u2019inshuti nabo ubwabo bakaba baje nk\u2019inshuti z\u2019igihugu cyacu. Banyarwanda Banyarwandakazi&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-4229","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4229","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4229"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4229\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":8116,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4229\/revisions\/8116"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4229"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4229"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4229"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}