{"id":4065,"date":"2015-04-12T10:16:04","date_gmt":"2015-04-12T10:16:04","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=4065"},"modified":"2017-07-16T15:38:39","modified_gmt":"2017-07-16T15:38:39","slug":"uruzinduko-rwa-nyakubahwa-paul-kagame-mu-karere-ka-huye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=4065","title":{"rendered":"Uruzinduko rwa Nyakubahwa Paul Kagame mu karere ka Huye"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>Huye,12 Mata 2015<\/strong><\/p>\n<p>Bayobozi bakuru b\u2019Igihugu cyacu, n\u2019aba kaminuza twahuriyemo hano, n\u2019izindi ziri hano,<\/p>\n<p>Banyeshuri mwese, Banyarwanda, Banyarwandakazi.<\/p>\n<p>Nongeye kubasuhuza kandi mbamenyesha ko nishimiye kuza kuba ndi kumwe namwe uyu munsi.Bikaba biribumpe umwanya wo kubana namwe kandi no kugira ngo mbashimire, imirimo ikorwa, imirimo iteza abantu ku giti cyabo imbere,ndetse imirimo iteza igihugu cyacu imbere nkuko tubyifuza.<\/p>\n<p>Mbikoze uyu munsi ariko, hari n\u2019ibindi tugomba kubahiriza. Twubahiriza uyu munsi, icyi cyumweru &#8211; cyangwa se ibihe- twibuka Abanyarwanda, abavandimwe, ababyeyi, abana, abagabo n\u2019abagore u Rwanda rwatakaje mu bihe bishize. Tukabibuka tubaha agaciro, tubaha icyubahiro kibakwiye kandi gikwiye kuranga Abanyarwanda n\u2019imikorere yacu igihe cyose.<\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Ubwo rero turibuka amateka yacu n\u2019igihugu cyacu tutahunga, niyo wabyifuza ntufite aho wabihungira. Ugomba guhangana nabyo kugira ngo ayo mateka atazasubira mu gihugu cyacu.<\/p>\n<p>Amateka muri rusange, cyangwa se kuri twese, igihugu cyacu, ariko n\u2019amateka ku buryo bw\u2019umwihariko y\u2019urwego nk\u2019uru ruhahirwamo ubumenyi. Ishuri rikuru nkiri n\u2019ayandi ateraniye aha, kuba ahahahirwa ubumenyi noho haba inkomoko, haturuka amateka asenya igihugu, ubwo birumvikana umurimo uremereye dufite wo guhindura amatwara, imyumvire muri rusange. Ubuzima bwacu bw\u2019Abanyarwanda uko bugomba guhinduka ni aho binshingira.<\/p>\n<p>Ibindi by\u2019ubukungu, ubumenyi, ubuzima bwiza, amajyambere muri rusange ibyo biroroha iyo amatwara, imyumvire, umutima nama n\u2019ubushacye iyo bihari ntagishobora kunanirana .<\/p>\n<p>Uyu mwanya rero turibuka abo muri Kaminuza hano, n\u2019abaturage bari bahaturiye, ariko noneho biranga ibyabaye no mu gihugu hose. Ariko uko kwibuka n\u2019ayo mateka mabi ntidukwiye kubifusha ubusa ahubwo igituma tubikora ni ukugirango bituviremo imbaraga nshya twashingiraho tugahangana na bya bibazo navugaga biremereye bikiri imbere yacu, ndetse bikomoka ku mateka. Ibi bizadufasha kubaka ejo hacu hazaza hadafite amakemwa, kandi biha Abanyarwanda kubaho neza.<\/p>\n<p>Muri aya mashyamba akikije kaminuza ririmo Abanyarwanda benshi, si ukuvuga abahaguye gusa ahubwo hari n\u2019abaguye ahandi bagiye bazana hano kubashyingura. Mfite nanjye abo mu muryango wanjye baguye aho cyangwa se bahashyinguwe ahongaho; ndi umwe mu batakaje abantu babo bashyinguwe muri aya mashyamba. Ni ukuvuga ko Abanyarwanda tubisangiye ibyo byose ntawe bitagezeho.<\/p>\n<p>Umunyarwanda utarishwe yarishe cyangwa se yarapfushije. Ibyo byose tubishyire hamwe bigire icyo bitubwira tugomba guhindura mu buzima bwacu, mu bitekerezo byacu, mu mikorere yacu, tugane muri ya nzira n\u2019ubundi twari dukwiye kuba tujyamo nk\u2019Abanyarwanda cyangwa se nk\u2019Abanyafurika muri rusange. Iryo terambere, bimwe Lwakabamba yahoze avuga by\u2019iterambere rirambye, uburyo bwiza byo kubigeraho ni uguhindura imyumvire.<\/p>\n<p>Impinduka nyayo ibera mu mitekerereze, mu mibereho, bihindura ubuzima ku buryo bugaragara. Guhindura ubuzima rero hari byinshi byashobora gukorwa. Ntagiye muri byose, ibintu bibiri nshingiraho ariko nubakira kuri ya ndagaciro navugaga: abantu barabanza bakagira ubuzima bwiza, bakabaho; bagomba kubaho. Ubuzima, ikirushaho kubugira bwiza ni ukugira uburyo, ni ukugira amikoro, ari nabyo binaganisha ku burezi tuvuga bubarangwaho mwebwe abanyeshuri cyangwa abarezi &#8211; abarimu &#8211; bari hano cyangwa se ababyeyi twese muri rusange. Uburezi bubaha ubumenyi, bubaha kumenya. Ni ukumenya kugira ngo mugire icyo muhindura ku buzima bwanyu n\u2019ubw\u2019abandi. Ubumenyi ntabwo ari ubwo kwica cyangwa ubw\u2019inzangano, ubumenyi ni ukugira ngo bukoreshwe, bushingirweho, buhindure ubuzima abantu bashobore kubaho neza, uko babishaka, uko babyifuza. Ubumenyi butarimo guhindura ubuzima bw\u2019abantu, ngo burusheho kuba neza, ubwo bumenyi ntacyo bwaba bumaze. Wize, ukarangiza za Kaminuza, ukabona za dipolome nyinshi, ntugire igikorwa gihindura ubuzima bwawe cyangwa gifasha guhindura ubuzima bw\u2019abandi, ibyo biba byarapfuye ubusa.<\/p>\n<p>Kugirango rero dushobore kugira uburezi buhindura ubuzima bw\u2019abantu, urabanza ugatekereza ko ugomba no kubugeza kuri benshi. Abanyarwanda benshi bagomba kugira ayo mahirwe; ntibibe ibya bacye, cyangwa ibya bamwe. Ibyo ni ngombwa.<\/p>\n<p>Icya kabiri, ubwo burezi wagejeje kuri benshi, buzira inenge gute? Ireme cyangwa se ubuziranenge bw\u2019ubwo bumenyi wahaye Abanyarwanda bugera he? Hari umubare, abantu benshi bugomba kubageraho, ndetse tunifuzako bwagera kuri buri wese akagira ayo mahirwe. Icya kabiri, [ubwo burezi] buzira inenge ku rwego rungana iki? Icyo nacyo ni icya ngombwa. Igisigaye, navuga ibintu bibiri byihutirwa: Uburezi bwgeze kuri benshi, uburezi bwageze ku bantu ari bwiza, babukoresheje bate mu guhindura ubuzima bw\u2019abantu? Mu guhindura ubuzima bwabo bagatera imbere mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza. Ngo bagire impinduka mu mibreho no mu mikoro.<\/p>\n<p>Ikindi kijyana n\u2019icyo ni ukuvuga ngo: twabigeraho ku buryo bwihuse gute? Twagera kuri iyo mpinduka ku buryo bwihuse dute? Igihe dutwara duhindura ubuzima bw\u2019Abanyarwanda ngo bumere neza kizangana iki? Icyo mbivugira n\u2019iki? Icyo mbivugira ni ukuvuga ngo \u2013 hari n\u2019abiga amateka hano ariko si ngombwa kuyiga kugirango ubimenye kuko n\u2019abantu bashobora kumenya amateka batarinze kuyiga.<\/p>\n<p>Ariko noneho u Rwanda; duhere wenda n\u2019igihe rwaboneye icyiswe ubwigenge. Icyiswe ubwigenge twakivanyemo iki? Twabonye ubwigenge tubugenza dute? Mu myaka 60 ishize, u Rwanda rwateye imbere ku buryo bungana iki? Habaye iki mu myaka 60? Habaye iki kugirango tube tukiri mu icuraburindi? Habaye iki kugirango imyaka 60 ishire abantu bitwa ngo babonye ubwigenge ariko tukiri aho dusa n\u2019abantu bakirindagira? Ahubwo turinda kuvanamo, aho Umunyarwanda afata mugenzi we, aho kumubonamo ko bakwiye gufatanya bakubaka, ahubwo akumvako agomba kumwambura ubuzima, ko adakwiye kubaho. Ibyo nibyo twashakaga mu bwigenge? Ntabwo aribyo abantu baberaho, turacyari abakene, uwadusize uko twari tumeze muri za 60 akagaruka ubu; arabona tugisa nabo muri 60 icyahindutseho ntabwo ari kinini cyane. Turacyagaburirwa, turacyagemurirwa nk\u2019Abanyarwanda nk\u2019igihugu kibeshwabo n\u2019abandi. Abandi bo amateka yabo n\u2019ubumenyi babikoresheje neza, babikoresheje uko bikwiye babivanamo icyo batugaburira, icyo badutungisha. Uwabaza uti twe twarebaga hehe, twamusubiza iki? Hari bamwe basigaye batugemurira, batubeshaho, mu myaka 60 ishize twari ku rwego rumwe, bo bageze kure, barwanye intambara barwana barazirangiza ariko bazivanamo amajyambere, bazivanamo no kudutunga. Bakirirwa bakubita Abanyarwanda ikiboko, bababwira icyo bakwiriye gukora nicyo badakwiriye gukora, turagirwa nk\u2019inka. Ntabwo aribyo. Ibyo twiga muri kaminuza byari bikwiye kuba bitwigisha ko atariko Abanyarwanda bakwiriye kubaho, biragayitse, ntago twari dukwiriye kuba tubeshwaho n\u00edbigayitse.<\/p>\n<p>Nicyo navugiraga [cyerecyeranye] n\u2019umwanya , uko tuwukoresha usaba cyangwa utungwa nibyo yasabye, we ntibigira aho bigarukira? Bihagarara ryari? Biragenda bigahinduka ubundi buzima tugiye kubamo bwa buri munsi, ntabwo ibyo &#8211; mu nyigisho njye nabonye cyangwa namwe izo mubona- bizana impinduka. Impinduka izanwa n\u2019imyumvire n\u2019imikorere n\u2019ubushake bwa buri wese uri hano, buri wese afite uruhare n\u2019abandi batari hano bafite uruhare, nta nzira y&#8217;ubusamo, nta nzira ngufi wanyuramo ngo njyewe ngiye gukwepa abandi mu gihe abandi banyura aha njye reka nyure iruhande nanjye ndagerayo. Oya! Ni buri wese.<\/p>\n<p>Kugira ngo n\u2019ibyo ubungubu turimo tugerageza. Leta iraho, irasabwa, irasaba, ntabwo bikwiriye kuba umuco, nabikoze kandi birakorwa kenshi ariko mu mutwe mba mvuga ngo birarangira ryari? Biragarukira he?<\/p>\n<p>Abantu benshi, ireme ndetse n\u2019igihe bishingira kuri ya ndangagaciro. Noneho na Leta yahashye, yasangiye n\u2019abo iyobora, n\u2019abaturage, n\u2019abanyeshuri, abanyeshuri barangije amashuri, iyo abantu bize neza, iyo abantu batekereje neza barangiza batagishaka kongera gutungwa na leta ahubwo Leta igafasha abandi abarangije bagafatanya na leta kuzamura abandi bakiri inyuma. Niyo mpamvu mu myigisihirize imwe yavuzwe, abiga za science cyangwa andi masomo nayo afite agaciro kayo ku buryo bwayo, iyo urangije nta kiba gisigaye. Isi igeze kure nta mpamvu, tutakoresha ibyo isi igezeho ngo turebe ukuntu twatera imbere.<\/p>\n<p>Ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga rizwi ku isi hose, kandi namwe harimo abazi ikoranabuhanga bakora n\u2019ibindi, iraduha uburyo dushingiraho cyangwa se bujyanye na guhanga udushya, no kubyaza umusaruro impano bituma umuntu ashingiye ku bumenyi bwe buzima n\u2019ubushake bwe yigeza kuri byinshi, akageza n\u2019abandi kuri byinshi, n\u2019igihugu kigatera imbere gityo.<\/p>\n<p>Nta kwirirwa dutonze umurongo dufite agaseke dusabirizamo ngo badushyiriremo inkunga, ntabwo twakwigira, ntabwo twaberaho guhora tubunza icyo abantu bakwiye kudufasha badushyiriramo imfashanyo. Uwo nguwo ujya kugushyiriramo imfashanyo, ibyo agufashisha we abivana he?<\/p>\n<p>Imana yaturemye kimwe iduha ibyangombwa byose dukwiye gushingiraho, ku isi yose; usibyeko n\u2019abandi batwigishako n\u2019abandi bari ku bindi bice by\u2019isi hose baturutse hano! Ariko sinzi ukuntu abakora ibitangaza baduturutsemo ni nk\u2019aho batujonjoye, hagenda abari bafite uko bagomba kumera neza hasigara ba twebwe. Ibyo murumva mwabyemera? Oya ntabwo bishoboka, ubu baratuyunguruye hagenda abafite gushaka kumera neza, hanyuma bazagomba no kwikorera umuzigo wo kudutunga? Twe dusigara ahongaho? Twakoresheje se ko abo bose bakomotse hano, ubwo ni ukuvuga ngo hano hari ikintu kizima. Ni ukuvuga ngo hano hari ubukire, hari abantu. Ahantu abantu bose bakomoka. Ntabwo twabipfusha ubusa. Ntabwo twakomeza kubipfusha ubusa. Ntabwo twananirwa kwigarurira ako gaciro n\u2019ubushake tukagira n\u2019ubushobozi bwivana aho turi hadashimishije. Sibyo? Niko bikwiye kumera.<\/p>\n<p>Hariho ibintu byinshi bigeragejwe n\u2019abantu benshi igihe kirekire. Iyo bitaguha inyungu, ugerageza ikindi. Ejo nasomaga amakuru, nza kubona igihugu, igihugu cya Amerika, murakizi. Kigirana amateka mabi n\u2019akandi gahugu gato baturanye kitwa Cuba. Sibyo? Bimaze imyaka myinshi bahanganye, barananiranye. Umwe ati ngomba kumera uko meze, undi ati nzaguhindura nkugire ukundi. Imyaka iba mirongo itanu. Birananirana. Ariko Perezida w\u2019Abanyamerika, Perezida Obama, ngirango yakoresheje nawe ubwenge bw\u2019aho akomoka, ha handi abantu bose bakomoka. Ntekereza ko ari umuyobozi ushyira mu gaciro. Kubera ko, no mu mvugo ye aravuga ati <em>\u201cAriko, ibintu twagerageje imyaka mirongo itanu, ntibikore, wakomeza ibintu bidakora imyaka mirongo itanu, n\u2019indi mirongo itanu gute?\u201d <\/em>Nicyo cyavuyemo kuvuga ngo reka dushake uko tubana tugire uko tuvugana, ubeho uko ushatse nanjye mbeho uko nshaka ariko, twaganira, twanengana twagira dute ariko, ninako bikwiye. Wagerageza ikintu imyaka mirongo itanu ntakintu kivamo, ukagikomeza? Hagomba kuba hari ikibazo.<\/p>\n<p>Natwe rero mu Banyafurika hano iwacu, mu Rwanda cyangwa muri Afurika n\u2019ahandi. Ndetse n\u2019abitwa ko dukorana \u2013 abafatanyabikorwa &#8211; muri za mpinduka n\u2019iterambere navugaga. Bimwe birirwa abantu bakiniraho \u2013 ngo \u201ckugabanya ubukene!\u201d ubundi bakabyita ukundi. Wavuga \u201ckurandura\u201d bati reka reka, ntiwarandura ubukene. Ni ukuvuga ngo ugomba gusigarana ubukene bukeya nibura. Ugomba kugira ubwo usigarana. Warandura ute ubukene?<\/p>\n<p>Bakajya aho, bakajya mu mazina bagahindagura imyaka ibaye 50, 60 turi aho tuvuga imfashanyo, uko badufasha, uko twifata, uko tugira gute, utegeka nabi, uyobora neza\u2026 Imyaka 60 irashize, ntacyo tuvanamo, abantu bakomeza bakorana cyangwa bakora batyo imyaka 50 igashira ntusuzume ngo uvuge ngo ariko impamvu nta gihinduka n\u2019iki? Wabaho gute ku buryo utibaza ngo ariko impamvu ibintu bidahinduka ni iyihe, impamvu ubuzima bw\u2019abantu budahinduka ni iyihe? Impamvu ubuzima bw\u2019Abanyarwanda, bw\u2019Abanyafurika budahinduka ni iyihe?<\/p>\n<p>Niba imfashanyo ariyo izabihindura, kwirirwa bategeka abantu ukuntu bakwiye kubaho, ibibazo by&#8217;imiyoborere uko bakwiye kubifata, bibaye imyaka 50, 60\u2026 Ugomba kuba udafite ubwenge bwinshi kugira ngo umare imyaka 50, 60 ukora ikintu utagihindura ukibwira ko kizagera aho kigahinduka. Ugomba guhindura imyumvire, ugomba guhindura imikorere, ugomba kugira icyo wemera utemeraga.<\/p>\n<p>Namwe rero banyeshuri muri hano, ibyo ndiho mvuga, ni ibintu bya ngombwa mu mirerere mu burezi, ari ku banyeshuri ari no ku barimu. N\u2019aba barimu ureba hano barashaka kurerwa. Aba barimu, aba babyeyi, mukomokamo nabo bashaka kurerwa, bagomba kurerwa mu myumvire ijyana n&#8217;impinduka; utamara imyaka 50 ukora ikintu kidafite icyo gihindura ngo ukomeze ugikore. Ndetse ahubwo mu banyeshuri n\u2019abarimu ugasanga abantu bariga nabi, bararerwa nabi, ugasanga ni ba bandi birirwa badukinaho, ibyo badukiniraho bakora, cyangwa badukishirizaho natwe nibyo dufata, tukabigira ivanjiri: Uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bwa muntu, tukaba ba bandi baharanira ubwo burenganzira. Igisobanuro murimo kucyumva? Murimo kugerageza kwumva igisobanuro cyabyo?<\/p>\n<p>Ngo kubera ko bakubwiye, kandi nintavuga nyine ubwo aranyumva neza, aragira icyo ampa. Demokarasi, demokarasi se\u2026 Erega bavuye hano, ubwenge buri hano. Mbere y\u2019uko nawe wongera mu ndirimbo ijwi ryawe, banza wumve, shyira ibintu mu mwanya wabyo, ushake ubusobanuro nyabwo ku bijyanye n&#8217;ubuzima bwawe, ku burenganzira bwawe, ntabwo ari ugupfa kwigana gusa. Ntago umuntu agomba kukubwira ngo simbuka, uti \u201cngarukire hehe\u201d? Bimwe bajya bavuga nyine, jya ubanza ubaze uti kuki? Banza umubaze uti \u201cnsimbuke kubera iki?\u201d Ntabwo ukwiye kuvuga gusa uti ngarukire he? Banza wumve n\u2019impamvu akubwira gusimbuka, urasimbuka ujya he?<\/p>\n<p>Banyeshuri rero, bana ariko bari mu rugero &#8211; ntimunyumve nabi, ntabwo mvuga impinja, ndavuga abana bakuze &#8211; abana bakuze bashobora kubaka igihugu, usibye kubaka ingo, sibyo se? Ubu muri abana bashobora kubaka ingo, ariko iyo wubatse urugo neza uba wubaka n\u2019igihugu neza. Nagira ngo rero, dukwiriye kumva ko mu nyigisho, uko tubigenza, ubumenyi uko tubufata bikwiriye kujyana natwe abanyarwanda, u Rwanda, turashaka kuba gute? Turashaka kuvamo iki? Turashaka agaciro kahe, twaheraho tukiha, tukagera ku byo abandi bagezeho, kubera ko tukiri inyuma.<\/p>\n<p>Nagira ngo rero nsoze nganisha ku kugira ngo ubuzima bwacu, uburezi bwacu, ubumenyi bwacu, byose biganishe mu guhindura imibereho yacu nk\u2019Abanyarwanda; Abanyarwanda bose, impinduka muri rusange tuyigiremo uruhare. Ibindi bisigaye uko bigenda, uko abantu babyifatamo, politiki, gahunda, ibyo n\u2019ibifasha kugera ku ntego ariko twabanje ku myumvire myiza, noneho biriya bigafasha n\u2019imikorere myiza kugira ngo duhindure ubuzima bwacu.<\/p>\n<p>Nagira ngo mbashimire umwanya mwafashe wo kuntega amatwi ariko noneho ndabaha n\u2019umwanya tube twagirana ikiganiro, ushaka kugira icyo ambaza yambaza, cyangwa n\u2019ushaka kungira inama yangira inama. Ntabwo ari uguhora nsubiza ibibazo gusa, mwamfasha no kubisubiza.<\/p>\n<p>Reka mbashimire, tudatwaye n\u2019undi mwanya, hari ababa biteguye bafite ibyo bashaka kumbaza cyangwa kumbwira, mfite umwanya wo kubatega amatwi hanyuma nkabareka mukajya mu y\u2019indi mirimo.<\/p>\n<p>Murakoze cyane.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>&nbsp; Huye,12 Mata 2015 Bayobozi bakuru b\u2019Igihugu cyacu, n\u2019aba kaminuza twahuriyemo hano, n\u2019izindi ziri hano, Banyeshuri mwese, Banyarwanda, Banyarwandakazi. Nongeye kubasuhuza kandi mbamenyesha ko nishimiye kuza kuba ndi kumwe namwe uyu munsi.Bikaba biribumpe umwanya wo kubana namwe kandi no kugira ngo mbashimire, imirimo ikorwa, imirimo iteza abantu ku giti cyabo imbere,ndetse imirimo iteza igihugu cyacu imbere nkuko tubyifuza. Mbikoze uyu munsi ariko, hari n\u2019ibindi tugomba kubahiriza. Twubahiriza uyu munsi, icyi cyumweru &#8211; cyangwa se ibihe- twibuka Abanyarwanda, abavandimwe, ababyeyi, abana,&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-4065","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4065","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4065"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4065\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":8146,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4065\/revisions\/8146"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4065"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4065"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4065"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}