{"id":4062,"date":"2015-04-07T22:30:00","date_gmt":"2015-04-07T22:30:00","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=4062"},"modified":"2017-07-16T15:39:00","modified_gmt":"2017-07-16T15:39:00","slug":"ijambo-rya-perezida-paul-kagame-atangiza-umuhango-wo-kwibuka-ku-nshuro-ya-21","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=4062","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida Paul Kagame atangiza umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Kigali, 7 Mata 2015<\/p>\n<ul>\n<li>Bayobozi Bakuru ku nzego nkuru z\u2019Igihugu cyacu<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Nshuti z\u2019u Rwanda ziri hano, zaje kwifatanya natwe<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Banyarwanda, banyarwandakazi,<\/li>\n<\/ul>\n<p>Nizeye ko mwaramutse neza kandi muri bwirirwe neza.Uyu mwaka, kimwe n\u2019iyindi, turibuka. Ubu ni inshuro ya 21 Abanyarwanda bibuka amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo bivuze ni abantu, guhigwa, bagasangwa aho bari hose bakicwa birenze n\u2019ibyo tuzi by\u2019inyamaswa uko zihigwa. Abantu bahiga abo bakwiriye kuba bava inda imwe, abo bakwiriye kuba bafite uburenganzira bumwe; kubahiga, kubica. Nta n\u2019ubwo byarangiye icyo gihe byarakomeje no kugeza n\u2019uyu munsi.<\/p>\n<p>Uyu munsi guhigwa abantu bakwicwa ntabwo byoroshye kubikora, ariko bahigwa mu bundi buryo, mu buryo bwo gutotezwa aho ariho hose; aho ariho hose kandi noneho ariko na mbere nk\u2019uko byabaye, ibyo byakozwe n\u2019Abanyarwanda ariko batijwe umurindi n\u2019abanyamahanga. Abanyamahanga nabo bajya muri uwo muhigo ndetse babanje bakwiza ivanjili y\u2019uko abo bantu bakwiye guhigwa. Bafatanya nabo bigishije iyo vanjili, abo binjijemo iyo vanjili, bahiga abo bahigaga bafatanya n\u2019abandi banyarwanda, bica abandi banyarwanda, babahiga. N\u2019ubu biracyariho, n\u2019ubu baracyahigwa.<\/p>\n<p>Ushatse ingero, ingero ni nyinshi. Ingero n\u2019uyu munsi aho tuvugira aha, iyo ubona &#8230;.Ibya cyera ndaba mbyihoreye ndavuga ibya vuba aha ngaha. Iyo ubona mu mwaka wa 2012, ejobundi isi yose iteranira ku Rwanda kubera intambara yari iri mu burasirazuba bw&#8217;igihugu duturanye cyitwa Kongo, isi yose igateranira ku Rwanda igashyira ku Rwanda icyaha cyagakwiye kuba kibazwa abandi. Intambara ya M23 mwumvaga yabaga mu uburasirazuba bwa Kongo, ntabwo yatewe n&#8217;u Rwanda ariko yari irimo abantu bitwa Abanyarwanda, bafite inkomoko mu Rwanda, b&#8217;abanyekongo. Ibyo baharaniraga by&#8217;uburenganzira bwabo barwaniraga, ibyo byari bikwiye gukurikiranwa muri Kongo ntibyari bikwiye gukurikiranwa mu Rwanda. N\u2019abateye iyo ntambara ntabwo ari u Rwanda na busa, ariko isi yose iraterana idushyiraho icyo cyaha. Birangije isi yose iraterana ivuga ko ishaka gukemura icyo kibazo, ndetse igakemura n\u2019ikindi kibazo iyo si yari yaribagiwe cy&#8217;abicanyi bari muri wa muhigo navugaga; abajenosideri bari hakurya y&#8217;umupaka bamaze imyaka 21!<\/p>\n<p><!--more--><\/p>\n<p>Barangije, isi yose iragenda ijya muri Kongo barabanza bica M23 ,bayiziza nabwo icyo iri cyo cy\u2019isura yayo, barayirangiza. Batubeshya ngo bagiye gukemura ibibazo byose ari M23, FDLR, ADF n&#8217;ama groupes menshi arwanira ibindi birebana n&#8217;ibindi bitari u Rwanda, bavuga ko inshingano yambere &#8230;Ariko reba kugira ngo isi yose ihagurukire ibibazo bimaze imyaka itatu, ibiri, umwe , icumi yirengagize ikibazo kimaze imyaka 21. Barabirangiza, babirangije hasigara FDLR; bati FDLR urareba ntabwo ikiri abajenosideri; ni abuzukuru b&#8217;abajenosideri ntabwo turi bubakoreho. Ndetse bitangiye barongera bati ariko urabizi? Usibye niby\u2019uko ari abuzukuru bakaba ndetse ari abana, n\u2019ubundi iki ntabwo ari ikibazo. Bagihindura ikibazo cya politike batangira kubashakira, uburyo bugaragaza ko ikibazo cyabo ari icya politike. Bivuze ngo ibihumbi byose twibuka uyu munsi hano ndetse no mu bice byose bishwe mu gihugu bifite impamvu za politike zihagije gusobanura ko bagombaga gupfa. Ni ukuvuga ngo urupfu rw\u2019ibihumbi n\u2019ibihumbi tunibuka uyu munsi muri rusange mu gihugu, ariko noneho n\u2019ibindi byinshi bihambye hano aho turi, bivuze ko buriya gupfa kwabo ataribyo aba banyarwanda bita \u201cJenoside\u201d, bishobora kuba bifite impamvu zigaragara za politike zabiteye ndetse zishobora kugira ikizisobanura. Kubera iyo mpamvu FDLR bayifata nk\u2019amata y\u2019abashyitsi niyo mpamvu ntawe uyikoraho. Iyo bashaka gukemura ikibazo cyimwe ,bati tubyumve neza reka turwanye FDLR igihe cyagera cyo kuyirwanya bati: \u201cAriko abangaba mwitonde bashobora kuba bafite impamvu za politike.\u201d Ubwo isi yose ikabyumva ityo, ikabitwara ityo. Isi yose ikabyumva ityo, ikabitwara ityo.<\/p>\n<p>Ejo bundi mu gihugu cy\u2019uburayi, bajya gucira urubanza umuntu ushinjwa Jenoside ndetse uzwi n\u2019abanyarwanda, umucamanza ati ariko urabizi: \u2018Uyu muntu ibyo bamurega ngo yaba yarishe abantu muri jenoside, icyo cyaha niba yaranagikoze cyangwa ajya kubikora ntabwo iryo tegeko ryariho; ubwo rero ni umwere\u2019. Icyo bivuze ni uko yishe abagombaga gupfa nyine, ni cyo bivuze ndetse kandi bikitwa ko atari leta ahubwo ari amategeko. Bavuga ko buriya ari ubucamanza, ndetse iyo umucamanza avuze atyo bivuze ko n\u2019abandi bose ahari bagombye kubarekura cyangwa se ubundi abo baciriye urubanza bose babaciriye urubanza rw\u2019iki ko bishe abantu amategeko abuza icyo cyaha atariho ubundi babaciraga urubanza rw\u2019iki iyo babareka?<\/p>\n<p>Ejobundi nyuma y\u2019aho, abakina za filimi, ubundi tumenyereye ko ari ibintu byiza birimo ubuhanga, batangira noneho gukina ibyerekana ko mu Rwanda Jenoside bavuga ko nta niyabaye; babishyira muri filime bavuga ko byari ibintu byatewe n\u2019abishwe. Abishwe, nibo babiteye. Abahigwaga. The Untold story y\u2019u Rwanda. Ikitavugwa ni uko abahigwaga aribo babiteye. Nibo byaturutseho. Nabyo tukabyumva dutyo bigahita. Hanyuma amahanga menshi tuzi afata abajenosideri nka VIPs, mujya mwumva ikintu bita VIP (abantu bakomeye cyane). Yego, babafata nk\u2019abanyacyubahiro, ntawe ubakoraho, bararinzwe. Nabicaye mu bihugu bagambaniramo kongera kugaruka gukora Jenoside hano. Bararindwa.<\/p>\n<p>Tukabwirwa ko abo babikora atari imigambi mibi ahubwo ari imigambi irwanya ubuyobozi bubi buri mu Rwanda. Ubuyobozi butarimo ubwisanzure, butarimo demokarasi. Iyo ugiye kubaza ahantu hose hatari ubwisanzure ku isi bakubwira ko ari mu Rwanda. Ahatari demokarasi ku isi hose bakubwira ko ari mu Rwanda.<\/p>\n<p>Reka twemere ko ibyo byose bitari mu Rwanda. Ariko ibitari mu Rwanda ubungubu mbanza kuvuga, u Rwanda rwarahindutse. Iki gihugu cyarahindutse burundu kandi ntikizigera kimera nk\u2019uko cyari cyera. Cyarahindutse burundu.<\/p>\n<p>Naho bavuga ko hatari ubwisanzure, hatari demokarasi, hari abantu. Mu Rwanda harimo abantu. Harimo abantu bigenera agaciro, bakakiha. N\u2019ibyo bindi byose birahari kandi n\u2019ibidahari bizaboneka.<\/p>\n<p>Ariko kubona abigisha ubwisanzure, abigisha demokarasi, abigisha uburenganzira bw\u2019abantu, aribo bagira uru Rwanda batya, bagafata abicanyi batwiciye abantu miliyoni yose bakabafata nk\u2019amata y\u2019abashyitsi! Bakabahoza, bakababuranira\u2026Bagatera n\u2019abandi bacye bamwe hano mu gihugu batarahinduka, bakiri mu mateka imitima n\u2019imitwe yabo n\u2019ubwenge bwabo ariho bukiri. Bigatuma bumva bakumbuye iby\u2019igihe cyashize, baribeshya. Nibo nabwiraga ngo igihugu cyarahindutse, cyahindutse cyiza kandi ni iby\u2019igihe cyose, cyarahindutse.<\/p>\n<p>Ubuzima Abanyarwanda bambuwe bugatwarwa n\u2019abandi, baba ari Abanyarwanda, baba ari abanyamahanga ubwo buzima tuzi kubuharanira. Tuzabuharanira, ntawatugenera ubuzima. Ntawe uzatugenera ubuzima bwacu.<\/p>\n<p>Ni byo navugaga byabaye mu mwaka wa 2012 byarabaye, turakubitwa imbere n\u2019inyuma, hejuru no hasi ariko turacyariho; ntaho tuzajya. Abanyarwanda, uburenganzira bwabo. Abagiye baragiye, abo turabibuka. Impamvu tubibuka hano uyu munsi, ntabwo ari uko dufite ubwoba bw\u2019uko bashobora kwibagirana, ntabwo bashobora kwibagirana, ahubwo kubibuka ni ukubaha agaciro n\u2019ubundi bakwiye. Nicyo gituma, tuza hano Kwibuka. Ntabwo tuza Kwibuka, nta n\u2019ubwo twibutswa Kwibuka, ni ngombwa kuko biri mu guha agaciro abantu bacu bapfuye, ariko noneho bivamo no kugaha abakiri bazima.<\/p>\n<p>Ako karengane rero kagiye gakorwa ku Rwanda, ndagira ngo mbwire Abanyarwanda bose n\u2019abandi b\u2019inshuti z\u2019u Rwanda; ntibyari bikwiriye kandi byatuviriyemo imbaraga zidasanzwe zo guhangana n\u2019ibibazo byacu.<\/p>\n<p>Ntimuzemerere abantu babaca intege kugira ngo babishobore, oya. Ucitse intege ugaha ushaka kukurimbura aho anyura, subiza amaso inyuma wibuke ngo waba uhemutse. Waba uhemukiye izi miliyoni z\u2019Abanyarwanda zazize ubusa. Uba uhemutse.<\/p>\n<p>Iyo uretse umwanzi akabona aho anyura, uba uhemutse kandi uba uhemukiye abapfuye bazize ubusa, bazize akarengane.\u00a0 Abanyarwanda rero muri uru Rwanda rwahindutse mvuga, ni abakwiriye kumva ko ibyo bidashoboka. Abanyarwanda bakwiye kumva ko bidashoboka. Abanyarwanda, abagore, abagabo, abana bakiri bato, urubyiruko, abazatuvukaho bandi bazagende muri iyo nzira y\u2019imyumvire y\u2019agaciro dukwiye kuba twiha nk\u2019abantu, agaciro dukwiye kuba duha igihugu cyose nta kurobanura.<\/p>\n<p>Ibindi bituruka hanze, ibyo mujya mwumva bigisha. Uranyica nijoro bwacya ugashaka kunyigisha, kumpa amasomo y\u2019ubuzima uko nkwiriye kubugenza? Wabutwaye nijoro, warangiza ukaza kunyigisha uko nkwiriye kubaho mu gitondo. Ibyo byabaye hehe?<\/p>\n<p>Hari ibyo tudashobora gukemura, nk\u2019Abanyarwanda, nk\u2019igihugu, igihugu gitoya kidakora ku nyanja, kuri uno mugabane wacu wa Afurika. Ariko igihugu gifite abaturage biha agaciro, bafite ishema kandi biteguye gutanga amahoro ndetse no kurwana bibaye ngombwa. Mu kuramira ubuzima bwacu, twiteguye kubikora byose. Niba ari ugutanga amahoro, turiteguye, niba ari ukurwana kugira ngo tudasubira aho twavuye, turiteguye cyane.<\/p>\n<p>Murakoze cyane!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigali, 7 Mata 2015 Bayobozi Bakuru ku nzego nkuru z\u2019Igihugu cyacu Nshuti z\u2019u Rwanda ziri hano, zaje kwifatanya natwe Banyarwanda, banyarwandakazi, Nizeye ko mwaramutse neza kandi muri bwirirwe neza.Uyu mwaka, kimwe n\u2019iyindi, turibuka. Ubu ni inshuro ya 21 Abanyarwanda bibuka amarorerwa yabaye mu gihugu cyacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo bivuze ni abantu, guhigwa, bagasangwa aho bari hose bakicwa birenze n\u2019ibyo tuzi by\u2019inyamaswa uko zihigwa. Abantu bahiga abo bakwiriye kuba bava inda imwe, abo bakwiriye kuba bafite uburenganzira bumwe; kubahiga,&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-4062","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4062","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4062"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4062\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":8151,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4062\/revisions\/8151"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4062"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4062"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4062"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}