{"id":3757,"date":"2014-10-21T12:23:50","date_gmt":"2014-10-21T12:23:50","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=3757"},"modified":"2017-10-25T13:12:45","modified_gmt":"2017-10-25T13:12:45","slug":"ijambo-rya-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-yavugiye-i-chatam-house","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=3757","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye i Chatam House"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p><strong>London, 21 Ukwakira 2014<\/strong><\/p>\n<p>Mwakoze cyane kuntumira. Nishimiye cyane kugaruka mu kigo gishyigikira mwene ibi biganiro by\u2019ingirakamaro.<\/p>\n<p>Umwaka utaha, ibyerekeye uburyo bw\u2019 imiyoborere mpuzamahanga, byatangiranye n\u2019ishyirwaho ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye mu mwaka wa 1945 bizaba bimaze imyaka 70.<\/p>\n<p>Imyaka irenga mirongo itandatu nyuma y\u2019amarorerwa n\u2019isenyuka ryatewe n\u2019Intambara ya kabiri y\u2019isi, isi yagiye ihinduka, irushaho kuba nziza. Iterambere ry\u2019ubukungu n\u2019imibereho myiza y\u2019abayituye ntibyigeze bitera imbere ku muvuduko ugeze aha cyangwa ngo bigere kuri benshi mubayituye nkuko bimeze ubu<\/p>\n<p>Muri ibyo byiza bigenda bigerwaho, Afurika y\u2019Iburasirazuba, ari naho u Rwanda ruherereye, ntayisigaye inyuma. Twashyizeho ingamba zihamye mu guteza imbere isoko rusange no mu kubaka ibikorwa remezo ducyeneye ngo tubashe guhangana mu rwego mpuzamahanga.<\/p>\n<p>Iryo terambere rigenda rigerwaho kubera imiyoborere myiza ikorera mu mucyo n\u2019ubwisanzure bw\u2019amasoko, bituma ikoranabuhanga rigenda ritugeza kuri byinshi ari nako rigenda rigera kuri benshi mu batuye isi kandi mu gihe gito.<\/p>\n<p>Imikoranire n\u2019ubufatanye bishyigikiwe bikanatezwa imbere n\u2019ibigo mpuzamahanga binyuranye nabyo byagize uruhare muri ibyo.Mbese muri make hari byinshi bitanga icyizere.<\/p>\n<p>Nyuma y\u00edbyo byose se, ni kuki tubona isi igenda isa n\u2019itakaza umurongo?<\/p>\n<p>Amakuru y\u2019ibibi biba hirya no hino ku isi agenda yiyongera umunsi ku munsi, ariko ibyo ntibihagije ngo bisobanure icyaba kibyihishe inyuma.<\/p>\n<p>Nta gihe na kimwe isi itabayemo imidugararo n\u2019intambara nk\u2019uko bimeze ubu. Ariko twari dufite icyizere ko hariho amategeko n\u2019inzego mpuzamahanga zifasha mu guhangana n\u2019ibyo bibazo nubwo nazo atari shyashya. Ariko icyo cyizere kigenda kiyoyoka.<\/p>\n<p>Nk\u2019urugero, twabonye za Leta zigenda zihura n\u2019ibibazo n\u2019ubwicanyi n\u2019ibindi bibazo kandi nyamara bamwe mu bagize imiryango mpuzamahanga baravugaga ko ibyo bihugu bimeze neza bikanagaragarira mu mafaranga atagira ingano y\u2019inkunga byaterwaga mu rwego rwo kubyubaka.<\/p>\n<p>Twabonye ko no mu bihugu bya Burayi, ntawe ukizera umutekano ijana ku ijana. None se niba ibintu ari aha bigeze n\u2019iki kandi umuntu yavuga ko yizeye mu buryo isi ibayeho muri iyi minsi?<\/p>\n<p>Twabonye ko kurwanya ugatsinda umuterabwoba runaka cg imiryango iyi n\u2019iyi y\u2019iterabwoba bidasobanura ko ingengabitekerezo y\u2019iterabwoba iba irangiye. Ahubwo iterabwoba ryariyongereye, risigaye rifite ubuyobozi n\u2019imikoranire hagati y\u2019abarikora, ryabaye ndengamipaka, ribasha kwinjira n\u2019imitima ya bamwe mu rubyiruko harimo n\u2019abo mu bihugu byateye imbere.<\/p>\n<p>Nyamara, rimwe na rimwe hari ubwo ubona abadaha ubukana imiryango cg amatsinda amwe namwe afite, ntashyirwe ku rutonde rw\u2019akora iterabwoba, ibi bikanadindiza ibikorwa byo guhangana na yo.<\/p>\n<p>Ubu noneho hiyongeyeho n\u2019icyorezo cya Ebola. Mu ntangiriro, abantu babanje gukeka ko ari icyorezo kitazarenga aho cyadukiye, nyamara ubu cyabaye ikibazo cy\u2019isi yose kandi na n\u2019ubu ntibiragaragara neza uko kizatsindwa.<\/p>\n<p>Ibi byose, bituma abantu bamwe na bamwe batangiye gukeka no kuganira ko isi yose igihe guhindura uko yari imeze.<\/p>\n<p>Cyakora njye mbona ibintu bitaraba bibi bigeze aho.<\/p>\n<p>Iyi midugararo n\u2019intambara z\u2019urudaca kuri twe si mishya, cyane cyane ku bantu nkatwe basanzwe dufatwa nk\u2019aho tutaratera imbere. Umuryango mpuzamahanga nawo akenshi wagiye ugaragaza imbaraga mu guhagarika ikibazo by\u2019agateganyo ariko utagishakiye umuti urambye.<\/p>\n<p>Guhananunka kw\u2019ibiciro mu nzego z\u2019itumanaho no gutwara abantu n\u2019ibintu byagaragaje ko guhagarika ibibazo by\u2019agateganyo atari umuti. Ubu ikibazo gisigaye gituruka ahantu hamwe kikagira ingaruka ku isi yose.<\/p>\n<p>Ariko kandi aho haturutse ikibazo, hashobora no guturuka igisubizo nacyo cyagirira akamaro isi yose.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo gusobanura kurushaho ibyo mbabwira, munyemerere nifashishe urugero rw\u2019uko u Rwanda rwakoze mu rwego rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yo muri 1994\u00a0; bitari mu rwego rw\u2019ubukungu gusa, ariko cyane cyane mu rwego rw\u2019imibereho myiza n\u2019urwa politiki.<\/p>\n<p>U Rwanda ruhora ruvugwa, rwamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera amateka mabi rwagize ndetse n\u2019uburyo umuryango mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora. Akenshi, usanga usanga atari abanyarwanda bashaka kuvuga amateka yabo gusa. Ibi bibyara amakimbirane y\u2019urudaca ku mateka y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Nyamara ariko twabonye ko rimwe na rimwe uko guhora tuvugwa hari n\u2019akamaro bidufitiye. Bituma n\u2019ibyo u Rwanda rwakoze mu kwiyubaka nabyo bimenyekana ndetse no gushaka gusobanukirwa kurushaho ibyo twakoze mu rwego rwo gukemura ibibazo twahuye nabyo.<\/p>\n<p>Reka tubibutse uko byatangiye. Imyaka ibiri nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri barimo n\u2019abagize uruhare muri Jenoside, bagarutse mu Rwanda. Kubana ndetse no guturana hagati y\u2019abarokotse Jenoside n\u2019abayikoze byari ikibazo gikomeye. Byarihutirwaga gutangiza ubwiyunge ndetse n\u2019ubutabera.<\/p>\n<p>Abantu barenga miliyoni bikuye mu bukene mu myaka itanu ishize, ubu u Rwanda rwakira abashyitsi barenga miliyoni ku mwaka. Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza kandi umubare w\u2019abana n\u2019ababyeyi bapfa wagabanutse vuba ku rugero rutigeze rubaho mu mateka y\u2019isi. U Rwanda kandi ni igihugu cya gatanu mu rwego rw\u2019isi mu gutanga abasirikare barinda amahoro benshi ku isi<\/p>\n<p>Ariko na none ntacyo byaba bimaze kuvuga ibyiza twagezeho gusa. Bikwiye kumvikana ko tugifite inzira ndende cyane ugereranije n\u2019inshingano n\u2019intego twihaye. Ikindi kibazo mvuga na none ni uko iyo mibare yonyine ubwayo idahagije mu kwerekana amateka yacu.<\/p>\n<p>Iterambere ry\u2019imibereho n\u2019ubukungu mu Rwanda ryubakiye no ku iterambere muri politiki n\u2019inzego zinyuranye. Twitaye cyane mu gushyiraho inzego ziduhuriza hamwe, ku bumwe n\u2019inzego zikorera mu mucyo.<\/p>\n<p>Hanabaye kandi gukangurira abaturage mu kugira uruhare muri ibyo bikorwa byose no mu rwego rwo guhindura imyumvire. Buri wese afite agaciro. Buri muturarwanda agomba gusobanukirwa akumva neza icyerekezo n\u2019impinduka, buri wese agahabwa amahirwe mu kugira uruhare mu bikorwa bimugenewe.<\/p>\n<p>Mu myaka ya nyuma ya 1990, hari inama zajyaga ziterana buri wa gatandatu mu biro by\u2019umukuru w\u2019igihugu. Mu bazitabiraga habaga harimo abagize imitwe ya politiki, ndetse harimo na bamwe mu bagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside, hamwe n\u2019abacuruzi, intiti zo muri za kaminuza, societe sivile ndetse n\u2019abanyamategeko.<\/p>\n<p>Izi nama zabaga zigamije gusesengura mpamvu zituruka mu mateka y\u2019 u Rwanda zatumye habaho amarorerwa yabaye mu gihugu, ndetse no gushaka uburyo twakwigobotora amateka mabi tugatera imbere.<\/p>\n<p>Aha niho havuye bimwe mu byemezo by\u2019ingezi igihugu cyagendeyeho nyuma y\u2019ibiganiro mpaka byamaze igihe kirenga umwaka.<br \/>\nIyo icyemezo runaka cyafatwaga, bamwe mubitabiraga izo nama barahindukiraga bakajyana icyo cyemezo kuri radiyo mu rwego rwo guha urubuga abaturage muri rusange ngo bagitangeho ibitekerezo.<\/p>\n<p>Ibi byafashije abanyarwanda kubona ko hariho ubushake n\u2019imbaraga byo gukemura ibibazo igihugu cyari gifite ndetse bituma bashishikarira ku gira uruhare mu iyunguranabitekerezo ku bibazo bireba igihugu muri rusange.<\/p>\n<p>Inkiko gacaca zashyiriweho guca imanza z\u2019abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zafashije guca imanza zigera kuri miliyoni ebyiri mu gihe cy\u2019imyaka icumi. Cyakora mbere y\u2019uko tujya mu ishyirwa mu bikorwa nyirizina,\u00a0 icyo cyemezo cyabanje kuganirwaho byimbitse n\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose, uhereye ku biganiro byabaye mu mwaka wa 1998 ndetse n\u2019uwa 1999. Hagati aho, abanyamahanga benshi barwanije iki cyemezo n\u2019ubwo nta nikindi gisubizo batangaga.<\/p>\n<p>Muri icyo gihe kandi hari hakenewe ku buryo budasubirwaho kongera kubaka ikizere mu nzego za leta ndetse n\u2019abakozi ba leta.\u00a0 Kuva icyo gihe, urugamba rwo kurwanya ruswa n\u2019 ikoreshwa nabi ry\u2019ububasha abayobozi bahabwa n\u2019amategeko rwashyizwemo imbaraga nyinshi kandi ku buryo buhoraho kugera ku rwego byagaragaraga nko guhangana.<\/p>\n<p>Imitwe ya politiki ifite umurongo muzima nayo ni kimwe mu bifasha kubaka igihugu.\u00a0 \u00a0Umuryango FPR ndetse\u00a0 n\u2019indi mitwe bari bafatanyije mu kuyobora igihugu baricaye bakora igenamigambi rihamye biturutse ku byari bikenewe mu nyungu z\u2019igihugu. Nyamara kandi ibyavuye muri ibi biganiro byagaragazaga umurongo wagutse wumvikanyweho n\u2019 abanyarwanda muri rusange, atari ibitekerezo byacu.<\/p>\n<p>Bivugwa kenshi ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu kwiyubaka mu rwego rw\u2019ubukungu n\u2019imibereho myiza bibangamiwe n\u2019ukubura kwa demokarasi ndetse no kwima abaturage uruvugiro. Ukuri ni uko ibi ari ikinyuranyo cy\u2019ibiriho mu Rwanda!<br \/>\nIbigaragarira bamwe nk\u2019intege nke z\u2019 u Rwanda, mu by\u2019ukuri nizo mbaraga zacu. Nta hantu twari kubasha kugera iyo tudashyiraho ingamba zikarishye zatumye habaho impinduka zigaragara kandi abaturage bagizemo uruhare.<\/p>\n<p>Politiki idaheza n\u2019ubuyobozi bukorera mu mucyo nibyo bituma uyu munsi u Rwanda rudafatwa gusa nk\u2019igihugu kitarimo intambara, ahubwo nk\u2019igihugu gitekanye rwose. Ibi binasobanura ukuntu inkunga ziva hanze zigenewe inzego za leta y\u2019u Rwanda zitanga umusaruro ufatika kandi wiyongera buri mwaka. Ibi binasobanura impamvu abanyarwanda ku nzego zose bagaragariza icyizere cyinshi no kunyurwa n\u2019imikorere y\u2019inzego za leta nk\u2019uko byagiye bigaragazwa n\u2019ubushakashatsi bwigenga butadukanye.<\/p>\n<p>By\u2019umwihariko kandi nk\u2019igihugu cyanyuze mu bihe by\u2019amacakubiri, abanyarwanda bamaze gutera intambwe nziza mu kabaka ubumwe no kwizerana hagati yabo.<br \/>\nMu mwaka wa 2007, ubushakashatsi bwakozwe n\u2019ikigo cya Gallup bwerekanye ko 36% by\u2019abanyarwanda bizera ko umuntu utoraguye ibyangombwa by\u2019undi muntu haba hari amahirwe menshi ko aba ari bubishyikirize nyirabyo. Abagera kuri 88%bo bizera ko iyo ari polisi ibifite ihita ibisubiza nyirabyo. Iyi nimwe mu mibare yo hejuru yagaragajwe n\u2019ubwo bushakashatsi ku isi hose.<\/p>\n<p>Umusaruro ushimishije wavuye mu mpapuro mvunjwafaranga zashyizwe ku isoko n\u2019u Rwanda hano I Londre umwaka ushize, wagaragaje ko ikizere u Rwanda rwubatse kigaragarira no ku masoko y\u2019imari. Iki ni kimwe mu by\u2019ingezi ingamba n\u2019izamuka ry\u2019ubukungu bwacu byubakiyeho.<\/p>\n<p>Uko abanyarwanda bagenda mu mahanga ndetse bakanakoresha ikorana buhanga mu guhererekanya amakuru, bituma amatsiko isi igira ku Rwanda ahura n\u2019amatsiko abanyarwanda bafitiye ibindi bice by\u2019isi. Twamaze kandi kubonako amateka y\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda atanga isomo rirenga imbibi z\u2019u Rwanda.<br \/>\nNtitukiri igihugu kirangwa na Jenoside, ubu noneho dufite natwe icyo twatanga, nk\u2019igihugu, ku bandi.<\/p>\n<p>Nta nzira z\u2019ubusamo zihari. Kubaka igihugu ntibishobora gukorerwa hanze yacyo. Ibisubizo abanyarwada bishatsemo bivuye mu biganiro bishobora kudakora ahandi. Ibi kandi ninako biri ku bisubizo ibindi bihugu, byaba bikize cyangwa bikennye, binini cyangwa bito, byakoresheje mu bihe bitandukanye mu mateka yabyo kugirango bigere ku ntego zabyo.<\/p>\n<p>Icyakora hatabayeho kumva no gusobanukirwa neza amahame shingiro mu rwego rwa politiki n\u2019imikorere y\u2019inzego z\u2019ubuyobozi mu gukemura ibibazo by\u2019imibanire y\u2019abantu ndetse no kubaka ikizere mu baturage, tuzahorana twese turwana urugamba rotoroshye muri ibi bihe birimo impinduka nyinshi.<\/p>\n<p>Amateka y\u2019u Rwanda yatwigishije ukuntu urufatiro rw\u2019iterambere rya muntu rishobora kujegajega.\u00a0 Nk\u2019igihugu gifite ubuso buto, kikaba kiri mu gice cyazahajwe n\u2019umutekano muke, iki nacyo kikaba kandi kimwe mu bice by\u2019isi irangwa n\u2019impinduka nyinshi, igihugu cyacu giterwa ishema no gukoresha ubushobozi bwacu mu gutanga umusanzu wo kubaka isi dufatanyije n\u2019abandi.<\/p>\n<p>Murakoze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>London, 21 Ukwakira 2014 Mwakoze cyane kuntumira. Nishimiye cyane kugaruka mu kigo gishyigikira mwene ibi biganiro by\u2019ingirakamaro. Umwaka utaha, ibyerekeye uburyo bw\u2019 imiyoborere mpuzamahanga, byatangiranye n\u2019ishyirwaho ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye mu mwaka wa 1945 bizaba bimaze imyaka 70. Imyaka irenga mirongo itandatu nyuma y\u2019amarorerwa n\u2019isenyuka ryatewe n\u2019Intambara ya kabiri y\u2019isi, isi yagiye ihinduka, irushaho kuba nziza. Iterambere ry\u2019ubukungu n\u2019imibereho myiza y\u2019abayituye ntibyigeze bitera imbere ku muvuduko ugeze aha cyangwa ngo bigere kuri benshi mubayituye nkuko bimeze ubu Muri ibyo byiza bigenda bigerwaho,&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-3757","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3757","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=3757"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3757\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":11875,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/3757\/revisions\/11875"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=3757"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=3757"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=3757"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}