{"id":191,"date":"2011-04-14T14:50:52","date_gmt":"2011-04-14T14:50:52","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=191"},"modified":"2017-10-26T12:54:32","modified_gmt":"2017-10-26T12:54:32","slug":"ijambo-rya-nyakubahwa-perezida-wa-repubulika-ku-munsi-wo-kwibuka-kunshuro-ya-17-stade-amahoro-ku-ya-7-mata-2011","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=191","title":{"rendered":"Ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku munsi wo Kwibuka kunshuro ya 17 kuri Stade Amahoro,  ku ya 7 Mata, 2011"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<ul>\n<li>Banyacyubahiro mwese muri hano,<\/li>\n<li>Abavuye mu bihugu duturanye, n\u2019ibindi byo hirya no hino by\u2019inshuti, n\u2019abahagarariye ibihugu byabo;<\/li>\n<li>Ndagira ngo mvuge abashyitsi bahagarariye Inteko Ishinga Amategeko muri uyu Muryango w\u2019Ibihugu by\u2019Afurika y\u2019Iburasirazuba duhuriyemo;<\/li>\n<li>N\u2019abandi bashyitsi b\u2019inshuti z\u2019u Rwanda bari hano.<\/li>\n<li>Banyarwanda mwese, ari abari hano ari n\u2019abatashoboye kuza hano, ariko nzi ko turi kumwe; nagira ngo mbasuhuze kandi mbashimire kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Uyu munsi byavuzwe bihagije ,birazwi, ni umunsi wo kwibuka . Kwibuka ku nshuro ya cumi na karindwi. Tuzibuka n\u2019ubugira ijana, n\u2019ibirenga.Kwibuka ni ngombwa. Iyo utibuka nawe uriyibagirwa. Iyo utibuka, ibibi birasubira. Niko gaciro k\u2019uyu munsi, ko kwibuka, ndetse tukibuka dushingiye nkuko byavuzwe, ku kuri. Tukibuka twiha agaciro, cyane cyane kwiha agaciro igihe twakabujijwe cyangwa se igihe twakiyimye. Twebwe Abanyarwanda hari aho twibujije agaciro. Aha mbere twakibujije ako gaciro ,ni uko twemereye n\u2019abandi bakakatwima tukabyemera. <!--more--><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Uyu munsi rero ibyibukwa ni byinshi, ibibabaje ni byinshi. Ariko aya magambo yombi akubiye muri iyi nsanganyamatsiko, afite byinshi akubiyemo na byo tugomba kwibuka. Ni ako gaciro, ni uko kuri,ni n\u2019uko ntawundi wabiguha, utabanje kubyiha. Twambuwe agaciro, twarabyemeye kugatakaza. Iyo abantu bavuga \u201cNever Again\u201d ko bitazasubira, ni byo bavuga ko bidakwiriye gusubira. Ntabwo nagena uko undi atekereza cyangwa uko antekereza, ariko nagena uko nitekereza. Nanagena agaciro kanjye , n\u2019uko nkiha. <\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Abapfobya jenoside, abapfobya amateka yacu, rimwe ntacyo dufite twabikorera. Bamwe baba mu bihugu byabo, bimwe bikize, bimwe bifite ubushobozi bwinshi n\u2019imbaraga, ntacyo twabikoraho. Ariko hano iwacu ,hano mu Rwanda, dufite icyo twabikoraho: ni ukubyanga aho byaturuka hose. Muri uru Rwanda, hapfuye umubiri. Umubiri warahohotewe, wagiriwe nabi, wishwe urubozo. Ariko ni umubiri gusa, ntabwo umutima w\u2019u Rwanda wapfuye. <\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Umutima uriho, uzahora uharanira kubaho, kandi ntuzatsindwa. Ibi biri mu bushobozi n\u2019ububasha bwacu.<\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Ntitwite ku byo amahanga avuga ko hari benshi barebereye jenoside ikorwa. Yego ni byo kandi biracyaba kubera ko usanga abakoze jenoside bibera muri ibyo bihugu. Ikibabaje ni uko usanga ibyo bihugu ari byo bihora biza kutwigisha kubyerekeranye n\u2019ubutabera, uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu n\u2019ubuyobozi.<\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Yenda ahari dukwiye kwicara tukabumva, nta kundi twabigenza. Ariko nta kundi, tugomba gukomeza imirimo yacu yo kwigarurira agaciro , ni twe bireba nta wundi.<\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Hari abavuga iby\u2019ubutabera mpuzamahanga, ariko iyo turebye Koloneli Bagosora uzwi neza ko ari we watekereje jenoside akaba yaranabyiyemereye ejo bundi, amaze imyaka cumi n\u2019irindwi acibwa urubanza ariko na n\u2019ubu ntirurarangira. Kubera ko hari abantu bafite ingufu kuri iyi si bazwiho kuba baragize uruhare rukomeye muri jenoside badashaka ko yacirwa urubanza kubera ko ashobora kuba yavuga uruhare n\u2019abandi bagize muri jenoside ukuri kukamenyekana. Dukwiye kubyima amatwi, tukabisuzugura.<\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Baranarenga bakanahindura abo bantu bagize uruhare muri jenoside mu Rwanda baba mubihugu byabo, abanyapolitiki, bakabemerera gukina politiki nta nkomyi. Nk\u2019abanyarwanda tugomba kubyangwa twivuye inyuma. Kandi ugasanga abo bantu ari bo bahora bashaka kuduha amasomo. Iyo umuntu atakwitayeho ntibyakubuza kwiyitaho wowe. <\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Icyo navugaga, icyo nahereyeho mvuga ko ubuzima bwacu, agaciro kacu ari twe tugomba kukiha. Murabizi, n\u2019ubwo abantu barega isi yose ngo bararebereye jenoside mu Rwanda iraba. Ni byo bararebereye. Hanyuma se, wabikorera iki? Ni cyo kitwibutsa ngo nitwe ba mbere tugomba kwirwanaho, tukiha agaciro. Tugomba kwiha ukuri tukubakira ku kuri kuko nta wundi uzabiguha. Uwakabiguhaye ni wa wundi ukugira atyo, ni wawundi utaguha agaciro, ni wa wundi ukwica urubozo. Ni wa wundi ushaka gutanga ubutabera agafata uwakoze jenoside, akamumaza imyaka 17 amucira urubanza ku buryo n\u2019uyu munsi rutararangira. Ikibibuza ni iki? Ikibuza urubanza kurangira ni uruhare rwa bamwe batifuza ko n\u2019uwo atacirwa urubanza kuko aciriwe urubanza uruhare rwabo ruzamenyekana. Cyangwa se ni no kutabyitaho, ni no kutakwitaho, ariko iyo umuntu atakwitayeho ntabwo byakubuza kwiyitaho wowe. Ni cyo cyangombwa cyo kwibuka, ni cyo cyangombwa cyo kwiha agaciro. Ab\u2019ibinyoma, abo ntabwo ndi bubatindeho, kuko iyo umvuze ibinyoma, iyo umvuze ibitaribyo, bivuze ko ukuri kwawe kugaragara. <\/span><span style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Ukuri k\u2019uko uri kugaragara. \u201cIf you tell lies about me, that is exactly the truth about you\u201d. Banyarwanda rero, birumvikana: akababaro, agahinda, Abanyarwanda bafite, ariko ako gahinda, ako kababaro icyo twashobora kubivanamo ni imbaraga zo guhangana nabyo, ni imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda, kandi inzira tuyirimo, tugeze kure, n\u2019aho tujya ni kure. Biradusaba izindi mbaraga, biradusaba gufatana urunana, twese hamwe harimo n\u2019abo mwunva muri iyi stade. <\/span><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Abo mwumva ni amateka, ibyo ni ibyabaye bigarutse uyu munsi. <\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Nitubafate mu mugongo, dufatane mu mugongo duhangane na biriya byose; duhangane n\u2019abataduha agaciro tukihe. Duhangane n\u2019ibikomere by\u2019amateka tubitsinde, duhangane no kugira ngo duhe ubuzima bwiza Abanyarwanda mu gihe kiri imbere, kuko birashoboka ko twabyiha. Utegereje ko hari undi wabiguha ntabyo uzabona. Icya ngombwa ni ukuri, ni agaciro, ni wa mutima Nyarwanda udapfa, udakwiriye gupfa. Ni byabindi twibuka uyu munsi. Kwibuka neza rero, kwiha agaciro neza, kumenya ukuri neza ,ni uko twakora ibishoboka byose ntitugire na rimwe duha umwanya ab\u2019agashinyaguro banyuramo. Abashinyagura ntabwo twabaha umwanya wo kunyuramo ngo badushinyagurire. Ntabwo badushinyagurira ngo natwe twishinyagurire. <\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span lang=\"FR-CH\" style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Ni ukubarwanya, wa mutima ukaba umutima wo kurwana wo guhangana na biriya bishinyagurira u Rwanda, tugakora igishoboka cyose tugatera imbere mu majyambere, mu buzima bwiza mu mibereho myiza y\u2019Abanyarwanda bakwiriye. Bityo tuzafatanya, tugafatanya n\u2019inshuti z\u2019uRwanda, tugafatanya n\u2019abandi bavandimwe bo muri aka Karere dutuyemo, n\u2019abandi bavandimwe bo muri Afurika yose bityo tukiha agaciro kuko ntawundi wakaduha. Uyu munsi ni umunsi wo kwibuka, ni umunsi wo kunamira abacu mu cyubahiro, ndetse n\u2019abakiriho, kuko na bo hari bamwe biri nko kutabaho. Ariko ni ukubafata mu mugongo tukabubaka tukibuka ko nk\u2019u Rwanda, n\u2019aba bacu twibuka bapfuye, hapfuye umubiri ariko umutima wabo uri kumwe natwe mu Rwanda. <\/span><span style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Uwo mutima tuwukoreshe twiyubake, twubake abacu bose, twubake u Rwanda.<\/span><\/p>\n<p class=\"MsoNormal\"><span style=\"font-size: 11.5pt; line-height: 115%; font-family: 'Cambria','serif';\">Murakoze, muhorane Amahoro y\u2019Imana.<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyacyubahiro mwese muri hano, Abavuye mu bihugu duturanye, n\u2019ibindi byo hirya no hino by\u2019inshuti, n\u2019abahagarariye ibihugu byabo; Ndagira ngo mvuge abashyitsi bahagarariye Inteko Ishinga Amategeko muri uyu Muryango w\u2019Ibihugu by\u2019Afurika y\u2019Iburasirazuba duhuriyemo; N\u2019abandi bashyitsi b\u2019inshuti z\u2019u Rwanda bari hano. Banyarwanda mwese, ari abari hano ari n\u2019abatashoboye kuza hano, ariko nzi ko turi kumwe; nagira ngo mbasuhuze kandi mbashimire kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi. Uyu munsi byavuzwe bihagije ,birazwi, ni umunsi wo kwibuka . Kwibuka ku nshuro ya cumi na&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-191","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/191","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=191"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/191\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":11954,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/191\/revisions\/11954"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=191"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=191"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=191"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}