{"id":18997,"date":"2024-09-13T22:38:13","date_gmt":"2024-09-13T22:38:13","guid":{"rendered":"https:\/\/www.paulkagame.rw\/?p=18997"},"modified":"2025-04-10T16:42:28","modified_gmt":"2025-04-10T16:42:28","slug":"ijambo-rya-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-mu-muhango-wo-kwakira-indahiro-ya-minisitiri-wuburezi-joseph-nsengimana-kigali-13-nzeli-2024","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=18997","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Muhango wo Kwakira Indahiro ya Minisitiri w\u2019Uburezi Joseph Nsengimana | Kigali, 13 Nzeli 2024"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Banyacyubahiro,<\/p>\n<p>Bayobozi b\u2019Inzego Nkuru mu Gihugu Cyacu,<\/p>\n<p>Ndagira ngo mbanze mbasuhuze. Ariko nagira ngo nshimire kandi Joseph Nsengimana, ku irahira amaze kutugezaho.<\/p>\n<p>Mu magambo make kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n\u2019ibireba uburezi mu gihugu cyacu.<\/p>\n<p>Uburezi buri mu bintu by\u2019ibanze dushyira imbere mu iterambere ry\u2019igihugu cyacu, mu iterambere ry\u2019Abanyarwanda, n\u2019imikoranire y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019amahanga. Ibiva mu burezi \u00a0birafasha, kandi ibijyanye n\u2019uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu, mu bushobozi bwacu, ariko tuvoma no hanze.<\/p>\n<p>Hari ibijyanye n\u2019u Rwanda rwacu ubwarwo, hari n\u2019ibijyanye no kumenya isi n\u2019abandi bayituye n\u2019imikoranire, byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu, bugategura abantu kugira ngo bahangane n\u2019ibibazo bitandukanye by\u2019isi, ariko noneho, banashingiraho biyubake mu majyambere n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe mu busanzwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije, bitewe nibyo tubona hirya no hino. Inshingano rero Nsengimana amaze kurahirira, ndagira ngo nkumenyeshe ko, ntabwo ari inshingano izakureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk\u2019igihugu, n\u2019abandi bayobozi mu zindi nzego tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi, bushobore gukomeza gutera imbere.<\/p>\n<p>Aho tugeze ni heza, ntabwo twasubira inyuma ahubwo duhera ahongaho bimeze neza tukifuzako byatera imbere kurusha.<\/p>\n<p>Ubwo niyo nshingano ufite, nibwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva, ariko nkuko nabivuze tuzafatanya twuzuze inshingano tugomba kuzuza. Bireba urubyiruko, bireba abakuru n\u2019abato, bireba amajyambere y\u2019igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero, ariko birashoboka, nkuko n\u2019ahandi hose bishoboka cyangwa na hano byashobotse urebye aho tuvuye naho tugeze, birashoboka gutera imbere. \u00a0Turakwifuriza akazi keza muri izo nshingano.<\/p>\n<p>Nagira ngo rero mbashimire bayobozi bandi mwese muri hano, hanyuma dukomeze twubake, dushingira ku burezi cyangwa se n\u2019izindi nshingano abandi hirya no hino bagiye barahirira.<\/p>\n<p>Murakoze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyacyubahiro, Bayobozi b\u2019Inzego Nkuru mu Gihugu Cyacu, Ndagira ngo mbanze mbasuhuze. Ariko nagira ngo nshimire kandi Joseph Nsengimana, ku irahira amaze kutugezaho. Mu magambo make kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n\u2019ibireba uburezi mu gihugu cyacu. Uburezi buri mu bintu by\u2019ibanze dushyira imbere mu iterambere ry\u2019igihugu cyacu, mu iterambere ry\u2019Abanyarwanda, n\u2019imikoranire y\u2019u Rwanda ndetse n\u2019amahanga. Ibiva mu burezi \u00a0birafasha, kandi ibijyanye n\u2019uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu, mu bushobozi bwacu, ariko&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":18998,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-18997","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-speech","post-has-thumbnail"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18997","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=18997"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18997\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18999,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18997\/revisions\/18999"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/18998"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=18997"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=18997"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=18997"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}