{"id":18994,"date":"2024-11-16T23:16:47","date_gmt":"2024-11-16T23:16:47","guid":{"rendered":"https:\/\/www.paulkagame.rw\/?p=18994"},"modified":"2025-04-10T16:22:59","modified_gmt":"2025-04-10T16:22:59","slug":"ihuriro-rya-17-rya-unity-club-intwararumuri-ijambo-rya-perezida-paul-kagame-kigali-16-ugushyingo-2024","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=18994","title":{"rendered":"IHURIRO RYA 17 RYA UNITY CLUB INTWARARUMURI | IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME | Kigali, 16 Ugushyingo 2024"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Mwiriwe neza mwese,<\/p>\n<p>Icya mbere cy\u2019ibanze, Unity Club iraduhuza, tumaze imyaka myinshi tutabonana.<\/p>\n<p>Nishimye rero kubabona, kuba ndi kumwe namwe uyu mugoroba. \u00a0Ariko bikampa n\u2019umwanya wo kubashimira akazi keza kabarakakoze, si uyu munsi gusa, ahubwo kajyanye n\u2019amateka ya Unity Club yaduhurije hano n\u2019ibikorwa bya Unity Club ndetse bikomeza aya mateka, amateka mpereye kuya vuba aha, imyaka 30 ishize, ari nabyo Unity Club yashingiyeho ijya gushingwa .<\/p>\n<p>Unity Club yaje igihe hari ibibazo byinshi cyane, ndetse abantu bashakisha n\u2019ibisubizo. Unity Club rero iza kuza nka kimwe mu ngamba nyinshi zafatwaga kugira ngo ibi bisubizo twahawe n\u2019amateka yacu biboneke, ibisubizo bishingiye ku bibazo byinshi.<\/p>\n<p>Abantu rero kuba baributse gushyiraho Unity Club igahuza abantu, igahuza abatangiye bakora muri Leta, cyane abaministiri n\u2019abo bashakanye. Icyiza cyo kubivuga gutyo, amakosa nari gukora ni abiri, hari ushobora kuvuga ngo abaminisitiri n\u2019abagore babo, kubera ko akenshi abagore batabaga ba minisitri. Ariko ubu ari abagore, ari abagabo bose baba ba minisitiri, ni abashakanye rero.<\/p>\n<p>Irindi kosa rijya rikorwa ryo ariko rijyanye n\u2019Ikinyarwanda, bakavuga ngo abaminisitiri n\u2019abafasha babo. Nta bafasha, abafasha ahubwo ni abo muri za minisiteri, bafasha ababakuriye nk\u2019abafasha, umugore ni umugore, umugabo akaba umugabo. Iyo bashakanye, ntabwo umugore ari umufasha; ni umugore. Gufashanya bombi barafashanya, ari umugabo afasha umugore, ari umugore afasha umugabo, icyo Kinyarwanda rero aho cyaturutse ntabwo mpazi, n\u2019ibindi bivugwa mu Kinyarwanda bitari byo bimwe turaza kuvuga, ariko turabivuga kenshi ariko abantu bakabisubiramo.<\/p>\n<p>Abantu bakoresha, guhereza, guhereza ni iki? Ejo bundi narababwiraga ngo muri ya ndirimbo \u2018Uwangabiye Inka\u2019. Uwakugabiye inka yaguhaye inka ntabwo yaguhereje inka, niryo tandukaniro ntabwo ari uguhereza, ni uguha. Hanyuma hari ibindi numvise nabyo ariko bishobora kuba bituruka mu ndimi abaturanyi bavuga. Ukavuga ikintu ngo cyiwe, ikintu cyiwe, cy\u2019iwanjye, oya, ni icyanjye, ni icyawe, ni icye,ntabwo ari icyiwe. Icyiwe ngira ngo hari ababivuga mu baturanyi, ni icyiwe. Ibyo by\u2019iwe, n\u2019ibindi byinshi\u2026.<\/p>\n<p>Ntago, ntago ntabwo ari Ikinyarwanda, ni ntabwo, ntabwo ari ntago. Mwagiye mubikosora, ariko ngira ngo hari ababivuga kubera ibigezweho, ibigezweho by\u2019ubu-star bagoreka indimi. Ariko kuvuga ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba umu star, sibyo?<\/p>\n<p>Reka nsubire ku cy\u2019ibanze kijyanye n\u2019iyi Unity Club. Navuze ko iyi Unity Club yashingiye ku mateka. Aya mateka yacu arimo icyo turi cyo nk\u2019Abanyarwanda. Icyo turi cyo wacyanga, wagikunda hari icyo uri cyo, uri umunyarwanda kubwihanaguraho biragoye.<\/p>\n<p>Kuvuga uti, hari benshi, ushobora kubikora, ushobora kuvuga uti: \u201cJyewe sinshaka kuba umunyarwanda\u201d, ukaba icyo ushaka cyose. Ukaba umwe mu baturanyi, ukaba umwe mahanga yo hirya cyane, ukaba umunyaburayi, ukaba umunyamerika ndetse bakaguha passport.Ushobora kubyiyumvamo ibyo ni uburenganzira bwawe rwose pe, ariko iyo abantu bashishoje, umuntu ashatse yakwibutsa abandi. Icyo uri cyo, niba uri umunyarwanda uri umunyarwanda, ibindi by\u2019inyongera waba nabyo birashoboka ariko ntibihanagura bya bindi bya kavukire ibyo.<\/p>\n<p>Tubyumvise dutyo rero, kuba icyo turi cyo nk\u2019Abanyarwanda twifuza kukigira cyiza, kukigira cyiza. Niba bavuze umunyarwanda\u00a0 abantu ndetse\u00a0 bakumva ko ohh umunyarwanda, ni ibyo; bati abanyarwanda twumva ko bameze batya, bavuga batya, bagira batya, bafite ibyiza bibaranga, niyo ntego ya mbere.<\/p>\n<p>Ntabwo ari uko bigenda igihe cyose, ndetse bitari no ku Rwanda gusa, ntabwo ariko bigenda no ku bandi b\u2019ibindi bihugu. Ntabwo iteka uhora urangwa n\u2019ibyiza, ubundi wifuza ko ari byo byakuranga, biterwa n\u2019impamvu nyinshi.<\/p>\n<p>Twebwe, U Rwanda dushaka kurangwa n\u2019ibyiza, ubu navuga ko mu myaka 30 ishize ari rwo rugamba turiho, urugamba rwo kurangwa n\u2019ibyiza, cyane ndetse aho imyaka itari mike twaranzwe n\u2019ibibi. Turashaka gushiga inyuma kure, guhanagura ibibi byaturanze.<\/p>\n<p>Aho tuva rero ni kure, kuko hari aho ukijya ku isi hose, ahenshi bazi u Rwanda neza, bararwumva neza, bakurikikiye amateka y\u2019imyaka 30 ishize naho tuvuye n\u2019ukuntu tugenda dutera imbere. Ariko hari ahandi bakituzi nkaho ari rwa Rwanda rwa mbere y\u2019imyaka 30 ishize, mbere yaho, eeh rwa Rwanda\u2026 igikurikiraho rw\u2019abicanyi, iryo bara naryo turarifite.<\/p>\n<p>Erega twakoze ishyano, twakoze ishyano pe, iryo zina, iryo bara dufite tuzaribana kugeza igihe kirekire kuko ibyanditswe mu mateka, ibyanditswe mu bitabo ntibisiba. Ariko ushobora kugabanya ububi bw\u2019iryo bara, bw\u2019iryo zina bitewe n\u2019ibyiza ukora bigenda bihindura igihugu n\u2019imibereho y\u2019abantu.Ni rwo rugamba turiho rero.<\/p>\n<p>Ibyabaye byarabaye izina ribi turarifite, turarigendana nubwo iryiza ryagenda ritera imbere kandi ariko twifuza kandi ariko bikorereka. Now, muri ibyo twifuza rero, iryo zina ryacu, icyo turi cyo, icyo dushaka kuba, n\u2019ibyo twabaye mu bihe bibi bihora biri, ni ugukirana, kimwe kigomba kunesha ikindi.<\/p>\n<p>Abanyarwanda ndibwira ko bishingiye no kubyo, n\u2019ibiranga Unity Club n\u2019icyatumye ibaho n\u2019icyo itoza abantu, n\u2019icyo igira ite, iby\u2019uko tugomba kunesha iryo zina ribi byo biragaragara ko ariko bigenda bimera, ariko nta bintu byera ngo de, hahora harimo utuntu hirya no hino. Iyo wumva n\u2019uyu munsi, abantu bakizira icyo bazize n\u2019ubundi muri ariya mateka yashize navugaga mbere y\u2019imyaka 30 ishize.<\/p>\n<p>Niyo wakumva ikintu cyabaye kimwe gusa ubu, ubwo biba ari byinshi. Twari dukwiye kuba twiyumvamo ko ibintu nk\u2019ibyo nta na kimwe gishobora kuba, ariko biranga bikaba ku mpamvu zitandukanye.<\/p>\n<p>Iyo abantu rero bafite ibibazo nk\u2019ibyo dufite cyangwa twaranyuze mu mateka nk\u2019ayo twanyuzemo, muri rusange hagomba kuba impinduka, tugahinduka mu mitima yacu, tugahinduka mu mikorere, ari byo bya ngombwa ari cyo cy\u2019ibanze, kugira ngo ya mateka twamenyekanye, yaturanze, agende abura, ajya inyuma, azimira.<\/p>\n<p>Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ngo eee hu Rwanda ntirukiri rwa rundi mu myaka 30 n\u2019indi ishize, dore dore ibyo bavuga, dore ibyo bakora, dore ukuntu bihindura ubuzima bw\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p>Icyo ni ngombwa ntakukinyura iruhande, murabizi hari abajya\u00a0 aho bagatinya ubusa, mujya mwumva n\u2019ubu ngubu ushatse kuri internet no mu mwanya ushize, cyangwa no mu mwanya uri buze haba hariho abavuga u Rwanda nabi, abavuga abayobozi b\u2019u Rwanda nabi, abavuga ibintu byose nabi. Ariko iyo abantu bashyize hamwe, mbese nk\u2019iriya Unity Club, Unity Club bivuze ubumwe, unity Club uyirebe mu buryo bw\u2019igihugu cyose kibe nka Unity Club.<\/p>\n<p>Iyo ibyo byose bivugwa cyangwa se bigirirwa nabi U Rwanda, iyo abantu bashyize hamwe bafite iriya ntego, iyo bafite kwa gushaka ndetse iyo bafite n\u2019uburakari buvuga ngo ariko kuki? Kuki abantu batugira batya \u00a0cyangwa twagaragamo ibimeze gutya\u2026 Ibyo byose bihinduka ubusa, ibyo bitutsi, uko kubeshya.. ariko mukwiye no kwiga isi mukayimenya, mukamenya uko isi iteye.<\/p>\n<p>Isi uko iteye, abenshi ikibabaje ni uko bajya muri ibyo bishuko bikabatwara, isi hanze bazakubwira bati u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda nta demokarasi, ubuyobozi bw\u2019igitugu, ubuyobozi bw\u2019abicanyi ndetse bakavuga amazina\u2026 bakavuga,<\/p>\n<p>Ariko aho nahera rero ni hehe, abo bamvuga cyangwa bavuga u Rwanda, cyangwa bavuga mwese, bo hanze, umumenye ukamubaza uti ariko wowe uva he?\u00a0 Uri umubiligi, uri umufaransa, uri umwongereza, uri Umunyamerika, uturuka Canada\u2026., eeeh, ukamubaza uti ariko uzi umubare w\u2019abaraye bapfuye mu mujyi runaka w\u2019igihugu cyawe , umujyi gusa utavuze igihugu cyose, bazize umuntu kubarasa gusa cyangwa kubarasa kuko bari ubwoko ubu nubu cyangwa ko ameze atya, uti uzi umubare w\u2019abaraye bapfuye? Ukabimwibutsa gusa.<\/p>\n<p>None se ibyo,\u00a0 nibyo uheraho ujya kubeshya cyangwa gukemanga cyangwa kuvuga abandi, wabanje ugakemura iby\u2019iwanyu? Ariko icyo baba bashaka ni ukukurangaza ga, kugushyiraho iterabwoba bakakwita izina ndetse bitari iterabwoba \u00a0gusa barangiza bakavuga bati turagufatira n\u2019ibyemezo. Ubwo uw\u2019ubwoba nyine uwo mwanya agahindura akumva ko akwiriye kumva abo bamubwiye. Ibyo rero biba ku bantu, biba mu gihugu cyatakaje ubuzima bwacyo.<\/p>\n<p>Iyo ubyemera ntuba uriho&gt; iyo ubyemera kugira ngo abantu bakuyobore, bakubwire ibyo ukora, bakubwire uko wifata, ariko se ko duhora turi mu biganiro byinshi bivuga\u2026.ubu muri iyi si ko nagira ngo twese twararemwe twaremwe kimwe. Hari abantu bamwe \u00a0Imana yaremye irangije ibasigira ububasha bwayo \u00a0ngo bareme abandi? Ubu muri aho mwaremwe n\u2019abandi? Ntabwo mwaremwe n\u2019 Imana? Jye nagira ngo twese twaremwe n\u2019 Imana. ariko hari aho bigera, ndetse nkabibonamo abantu, bagasa nk\u2019 aho baremwe n\u2019abandi, mukabyemera?<\/p>\n<p>Eeh, abo mbese, Imana yaba yarasigiye ububasha bwo kugira ngo \u00a0ireme abandi, abacu bajya kurimbuka bagashira, bari he? Cyangwa ubu barihe? Abongabo? Rero igihugu gishaka kwiyubaka, cyibaza ibyo bibazo byose, kigashaka ibisubizo.<\/p>\n<p>Ukamenya ngo nta bandi Nta bandi baza ngo\u2026., ni ibiremwa nk\u2019 uko uri ikiremwa. Nta baza ngo akubwire uko ukwiye kuba wararemwe, cyangwa uko ukwiriye kwifata nyuma yo kuremwa, uwaba yarakuremye uwariwe wese. Uwandemye, ukanshyira hano, uwaturemye we yaduhaye n\u2019 ubwonko ngo dutekereze. Tugomba kubukoresha rero.<\/p>\n<p>U Rwanda, n\u2019amateka yacu, \u00a0ni iyi si nyine tugomba kuba tumenya uko iteye, nta mpamvu n\u2019 imwe \u00a0yatuma tutagira izo mbaraga, tutagira ubwo bushake, tutagira uko kumenya kw\u2019 ibyo tugomba gukora, ko tugomba kwifata ubwacu, ko tugomba kwivana hamwe tukigeza ahandi aho dushaka kujya. Nta mpamvu n\u2019 imwe, bwaba ubushake, bwaba uburakari, bwa bushobozi navugaga, buturimo \u00a0ariko nudashaka kubukoresha, uzaba wawundi usa n\u2019uwaremwe n\u2019 undi.<\/p>\n<p>Usibye noneho ko n\u2019abo kwita ngo twaremanywe hamwe muri iki gihugu, bageze aho nabo mu mateka yacu birazwi, bamwe bahindutse abandi bababuza ubuzima bwabo. N\u2019ubu ndetse bikaba bishaka ko, abantu bakaba bashobora kwihanganira ko byakongera bikaba gutyo.<\/p>\n<p>Hari ibyo twihanganira kubera kwihangana no guhendahenda, kugira ngo ibintu bibe byagenda neza, abantu bumvikane, ariko hari umurongo \u00a0ubundi uba ukwiriye kutarengwa.<\/p>\n<p>Ubu muri uyu mwaka mu 2024, muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo aricyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara aha tukabyemera, \u00a0tukabitwara nk\u2019aho ariko bigomba kugenda! Ntabwo ariko bigomba kugenda, ntabwo ariko bikwiye kugenda muri babandi \u00a0bari bakwiye kuba bafite icyo bashaka kuba, bafite ubushake, \u00a0ndetse bafite uburakari bwo kuvuga ngo \u201cIbyatubayeho mu mateka ntibizasubire\u201d Ntabwo bikwiriye. Ntabwo bikwiriye na busa.<\/p>\n<p>Abo rero bagira batya bakanyura mu myanya y\u2019 intoki, kubera ko igihugu cyiyubaka, gihendahenda, gishaka ko umuntu wese yumva, tugerageza kugorora amateka yacu, abantu bakanyura mu myanya y\u2019 intoki, bakagirira nabi abantu, bigaruka muri aya mateka, burya, umunsi wabo, iminsi ni mbarwa.<\/p>\n<p>Rwose ubu hari igihe kinini, kongera kubisubiramo, hari abo bandi mureba, bari aho bidegembya, n\u2019abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe, bafungiye ibyaha nk\u2019 ibyo, tukabababarira, ugahendahenda, ngo urebe ko umuntu yakogera kuba muzima, cyangwa n\u2019abe \u00a0n\u2019abo bakorana naboni iki, \u00a0yarangiza we agasubira\u2026. Murabazi\u2026.Ndetse bakogezwa n\u2019abantu bo hanze ko barwanira Democracy, barwanira ibyo ntazi barwanira, buriya nabo \u00a0turaza ku\u2026.. Muzi amasaha bamanika ku rukuta? iyo yashizemo uruviri bagira batya bakarwongeramo!! Turaza kurwongeramo.\u00a0Iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva. Ubu ni inama njya.\u00a0Ariko ushaka arumva, ushaka ntayumva.<\/p>\n<p>Ariko ku kibazo cy\u2019 ubuzima bw\u2019 igihugu cyacu, n\u2019abanyarwanda, n\u2019aho tuvuye naho tugeze naho dushaka kujya, ibyo bifite aho bigarukira, kugerageza kubihungabanya bifite aho bikwiye kugarukira.\u00a0Ariko kandi n\u2019 uwagashakaga kwiga yakabaye yiga, nabwo arebe mu mateka \u00a0yo mu myaka ishize mukeya, byinshi nk igihugu dusezeranya birakorwa. Birakorwa nta mususu, abavuga bakavuga, abagororwa bakagororwa.<\/p>\n<p>Rero mu nzira yo kwiyuka, mu nzira y\u2019ubumwe, mu nzira ya Unity Club, duhere kuri twe, duhere ku bacu, abacu ndavuga abanyarwanda, ndavuga imiryango nyarwanda, ariho duhera twisuzuma, twikebura, tugerageza uko dushoboye kose, kugira ngo aba bana bacu, urubyiruko imyaka 35, kumanura hasi, biri hafi kugera hafiya \u00be by\u2019abantu bose dufite.<\/p>\n<p>Abongabo, abo tubarera gute? Tubaha iki? Batubonamo iki? Batubonamo iki bashingiraho kugira ngo u Rwanda rukomeze ari rwarundi twifuza, ari abariho, ari abazaba batakiriho mu myaka iri imbere, ariko u Rwanda rwo rurakomeza, tugomba kurureba nk\u2019 igihugu gikomeza ubuzima ubuziraherezo. Ntabwo u Rwanda ari nk\u2019 umuntu umwe. Umuntu umwe n\u2019 urambye imyaka iba myinshi akagenda. Ariko igihugu, ni babandi bavuka, n\u2019 iyo abandi bagiye.\\<\/p>\n<p>Niyo mpamvu bikomeza buri gihe cyose. Buri muntu \u00a0rero mu mwanya we, mu gihe cye, yagerageza agakora ibyo ashoboye, agatanga umusanzu ashoboye, kugira ngo rwa Rwanda rukomeze, rubeho, kandi rubeho neza uko tubyifuza.<\/p>\n<p>Nagirango, sindi butinde cyane n\u2019 ubwo byabaye, ariko icyanzanye hano cyari ukubashimira mwese, through Unity Club, binyuze muri Unity Club, ndashimira n\u2019abandi \u00a0bitabira izo ngamba Unity Club ihagarariye zubaka igihugu cyacu, uburyo bitari ubw\u2019 ibyumweru, ubw\u2019amezi, ibw\u2019 imyaka mike, ariko mu buryo burambye.<\/p>\n<p>Hanyuma, ibisigaye ubwo ni ugukotana nyine,\u00a0ni ugukomeza tukabiharanira, buri wese aho ari mu bushobozi bwe, mu byo afite \u00a0akagira icyo atanga cyahura n\u2019icyundi, twabihuza byose iby\u2019abanyarwanda, \u00a0nta mpamvu mbona, impamvu u Rwanda rwananirwa kugera ku ntego yo kuba igihugu cyakumvikana neza, no ku Banyarwanda ubwabo \u00a0bakumva barwishimiye, kandi barurimo barufitemo uruhare.<\/p>\n<p>Icyo narangirizaho ni cya kindi cyo kwibutsa gusa: ngo: \u201cKu byiza noneho tumaze kugeraho n\u2019abandi babona batuvuga, buriya bikwiye kudutera imbaraga zo kubirinda, no kongera ibindi nk\u2019 ibyo ngibyo\u201d. Ntabwo aribyo kwirara gusa, bakuririmba nawe ukiririmba, iyo bitakuviriyemo imbaraga \u00a0zituma ushaka gukora birenze, ujya guhindukira ugasanga bya bindi byagucitse, ntibikiriho.<\/p>\n<p>Ariko iyo bikuviramo imbaraga z\u2019ubushake kugira ngo \u00a0urusheho gukora byiza, kubera ko noneho n\u2019abandi barabibona, uzareke abandi babikuvuge ariko wowe ntuzabyivuge, nicyo gituma abandi batera imbere.<\/p>\n<p>Ndabashimiye rero cyane, mugire amahoro y\u2019 Imana.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mwiriwe neza mwese, Icya mbere cy\u2019ibanze, Unity Club iraduhuza, tumaze imyaka myinshi tutabonana. Nishimye rero kubabona, kuba ndi kumwe namwe uyu mugoroba. \u00a0Ariko bikampa n\u2019umwanya wo kubashimira akazi keza kabarakakoze, si uyu munsi gusa, ahubwo kajyanye n\u2019amateka ya Unity Club yaduhurije hano n\u2019ibikorwa bya Unity Club ndetse bikomeza aya mateka, amateka mpereye kuya vuba aha, imyaka 30 ishize, ari nabyo Unity Club yashingiyeho ijya gushingwa . Unity Club yaje igihe hari ibibazo byinshi cyane, ndetse abantu bashakisha n\u2019ibisubizo. Unity Club&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":18995,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-18994","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-speech","post-has-thumbnail"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18994","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=18994"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18994\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18996,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/18994\/revisions\/18996"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/18995"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=18994"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=18994"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=18994"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}