{"id":17678,"date":"2022-12-31T19:49:23","date_gmt":"2022-12-31T19:49:23","guid":{"rendered":"https:\/\/www.paulkagame.com\/?p=17678"},"modified":"2023-01-01T07:09:54","modified_gmt":"2023-01-01T07:09:54","slug":"ijambo-rya-perezida-kagame-ryo-kwifuriza-abanyarwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2023-kigali-31-ukuboza-2022","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=17678","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida Kagame ryo Kwifuriza Abanyarwanda Umwaka Mushya Muhire wa 2023 | Kigali, 31 Ukuboza 2022"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Banyarwanda mwese, nshuti z\u2019u Rwanda<\/p>\n<p>Mwiriwe.<\/p>\n<p>Mu gihe dusoza umwaka w\u2019i 2022, ndagira ngo nshimire Abanyarwanda twese kubera kwihangana no kudatezuka twagaragaje muri uyu mwaka urangiye.<\/p>\n<p>Twashoboye gukemura ibibazo biremereye, harimo n\u2019icyorezo cya Covid-19.<\/p>\n<p>Twatangije icyiciro cya kabiri cy\u2019ikigega Nzahurabukungu, cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n\u2019ingaruka za COVID-19. None ubukungu bw\u2019igihugu cyacu bwarazamutse, cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy\u2019uyu mwaka.<\/p>\n<p>Dufatanije n\u2019Abanyarwanda bose, twakiriye Inama y\u2019Abakuru ba Guverinoma z\u2019ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM) n\u2019ibindi bikorwa by\u2019ingenzi, kandi byagenze neza.<\/p>\n<p>Ibi byose twabikoze tuzirikana iteka ryose umutekano w\u2019Igihugu cyacu, kandi Abanyarwanda bose babigizemo uruhare.<\/p>\n<p>Mu mwaka w\u2019i 2023, tuzaba dusigaje umwaka umwe gusa ngo dusoze \u00a0gahunda ya Guverinoma y&#8217;imyaka 7\u00a0(2017-2024).<\/p>\n<p>Twateye intambwe ishimishije, ariko biracyadusaba kudatezuka n\u2019imbaraga kugira ngo tugere ku ntego twihaye.<\/p>\n<p>Umubano hagati y\u2019Igihugu cyacu n\u2019ibindi bihugu byo mu karere ni mwiza, kandi twageze kuri byinshi byiza.<\/p>\n<p>Ariko havutse n\u2019ibindi bibazo, na byo bisaba ko tubikurikirana, cyane cyane ibijyanye n\u2019umutekano mu baturanyi bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.<\/p>\n<p>Uyu mwaka mushya w\u2019i 2023, tuwutegerejemo amahoro n\u2019umutekano mu karere kacu, kugira ngo dushobore kurinda ibyo twagezeho, kandi tugatera imbere byihuse.<\/p>\n<p>Tugomba gukorera hamwe, mu karere n\u2019abafatanyabikorwa, kugira ngo dushyire mu bikorwa ingamba n\u2019ibisubizo birambye, byakomeje kutwisoba mu myaka irenga makumyabiri n\u2019itanu ishize.<\/p>\n<p>Hari ingamba zafashwe n\u2019ibihugu byo mu karere zirimo gushyirwa mu bikorwa, ziyobowe na Perezida wa Angola, Perezida Lourenco, Perezida w\u2019u Burundi, Perezida Ndayishimiye, n\u2019uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta.<\/p>\n<p>Ndashimira aba bayobozi n\u2019abandi bakuru b\u2019ibihugu byo muri Afurika y\u2019ibirasirazuba, ibikorwa by\u2019ingirakamaro barimo gukora, u Rwanda rushyigikiye.<\/p>\n<p>Turashimira kandi Umuryango w\u2019Ibihugu bya Afurika y\u2019Iburasirazuba kuba byaremeye kohereza ingabo zifasha mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.<\/p>\n<p>Ariko izi gahunda zose nta musaruro zizatanga igihe cyose umuryango mpuzamahanga udahinduye imikorere itagira icyo ifasha mu gukemura ibibazo.<\/p>\n<p>Birababaje ko umuryango mpuzamahanga uvuga gusa ko ushaka amahoro, nyamara bagakomeza ikibazo kurushaho bikabangamira inzira zo kubikemura akarere kihaye.<\/p>\n<p>Nyuma yo gushora amamiliyari y\u2019amadolari mu kubungabunga amahoro mu myaka makumyabiri ishize, umutekano mu burasirazuba bwa Congo wabaye mubi kurushaho.<\/p>\n<p>Kugira ngo basobanure iyo mikorere idahwitse, bamwe mu muryango mpuzamahanga bahitamo gushinja u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana, nubwo bazi neza ko inshingano zo gukemura iki kibazo zireba mbere na mbere Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n\u2019abandi bo mu mahanga banze gukemura impamvu z\u2019iki kibazo. Nta handi.<\/p>\n<p>Iki ni ikinyoma gikabije, gifite ingaruka ziremereye, kandi kidafite ishingiro ryumvikana.<\/p>\n<p>Bavugisha ukuri gusa bongorerana, batinya kubabaza Leta ya Congo, no kubangamira inyungu zabo. Ariko mu by\u2019ukuri ibi birayitinyura, bigatuma ikomeza gufata ingamba mbi zigamije gusa kuyobya abaturage bayo, bikanabahutaza.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo Itsinda ry\u2019Impuguke z\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryagaragaje ubufatanye bw\u2019Ingabo za Congo n\u2019umutwe wa FDLR n\u2019indi mitwe yitwaza intwaro, tutibagiwe n\u2019ukwiyongera gukabije kw\u2019imvugo zihembera urwango, ibi byose barabyirengagiza nk\u2019aho nta gaciro bifite.<\/p>\n<p>Iyi myitwarire irababaje, ariko ntabwo itangaje ushingiye ku byo Abanyarwanda bazi kandi babonye muri aka karere mu myaka y\u2019i 1990.<\/p>\n<p>Ubu buryarya no gushinja u Rwanda ibinyoma tumaze kuburambirwa kandi bigomba guhagarara.<\/p>\n<p>Birumvikana ko bigomba kuduhangayikisha igihe imitwe yitwaza intwaro y\u2019abasize bakoze jenoside mu Rwanda, bifatanyije n\u2019Ingabo za Congo, kandi bakagaba ibitero mu Rwanda.<\/p>\n<p>Nta gihugu cyabyemera.<\/p>\n<p>U Rwanda ntabwo ruzigera rubyemera nk\u2019aho ari ibisanzwe, kandi tuzahora duhangana nabyo uko bikwiye, kuko umutekano wacu uza mbere y\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ni isomo rikomeye twakuye mu mateka yacu.<\/p>\n<p>Hari imitwe yitwaje intwaro irenga ijana, irimo n\u2019abakoze jenoside mu Rwanda nka FDLR, ikorera mu burasirazuba bwa Congo.<\/p>\n<p>Iyi mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu baturage muri Congo, ndetse no mu Rwanda.<\/p>\n<p>Impamvu bimeze bitya ni uko Leta ya Congo idashaka kubikemura cyangwa idashoboye kuyobora igihugu cyabo.<\/p>\n<p>U Rwanda se rwakomeza kwikorera umuzigo w\u2019imiyoborere mibi y\u2019igihugu kinini nka Congo?<\/p>\n<p>Ikibazo cy\u2019impunzi z\u2019Abanyekongo zabujijwe uburenganzira ku gihugu n\u2019ubwenegihugu ni rumwe mu ngero nyinshi.<\/p>\n<p>Ntabwo ari ikibazo cy\u2019imvugo zibiba urwango gusa, ahubwo ni ugutotezwa gukomeye bakomeje gukorerwa mu myaka myinshi ishize.<\/p>\n<p>U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y\u2019Iburasirazuba, byakiriye ibihumbi amagana by\u2019impunzi z\u2019Abanyekongo, ibi bikaba bimaze imyaka myinshi.<\/p>\n<p>Dufite abarenga 70,000 biyandikishije mu Rwanda honyine. Kandi impunzi nshya zikomeje kuza kugeza n\u2019ubu.<\/p>\n<p>Nyamara umuryago mpuzamahanga ukomeje kwitwara nkaho aba bantu batabaho, cyangwa ko batazi icyatumye bahunga.<\/p>\n<p>Birasa naho ikigamijwe ari uko baguma mu Rwanda ubuziraherezo, ibi bikaba bifasha mu guhembera ikinyoma kivuga ko ari Abanyarwanda bakwiriye kwirukanwa ku butaka bwa Congo.<\/p>\n<p>Iki ni ikibazo mpuzamahanga, kandi kigomba gushakirwa igisubizo mpuzamahanga, kubera ko ibibazo bya politiki bitarakemuka bitera iyo mitwe yitwaje intwaro gukomeza kuvuka, kandi bishingiye ku mvugo y\u2019urwango dukomeza kubona, ari bimwe.<\/p>\n<p>U Rwanda ntabwo ruzemera gukomeza kwikorera umutwaro w\u2019inshingano za Leta ya Congo. Dufite imitwaro ihagije yo kwikorera, kandi tuzakomeza kubikora neza.<\/p>\n<p>Hagomba gushyirwaho uburyo impunzi z\u2019Abanyekongo zasubira mu gihugu cyabo bafite umutekano n\u2019agaciro.<\/p>\n<p>Uko byagenda kose, U Rwanda ntabwo ruzababuza gutaha mu gihugu cyabo, mu buryo ubwo ari bwo bwose bahisemo.<\/p>\n<p>Dufite impunzi z\u2019Abarundi mu Rwanda. Leta y\u2019u Burundi irabashishikariza gutaha mu gihugu cyabo, ibizeza umutekano. Abayobozi babo bakaba basura inkambi z\u2019impunzi mu Rwanda, bakaganira n\u2019abaturage babo, bababwira ko bashobora gutaha. Banshi kandi bamaze gutaha.<\/p>\n<p>Uku ni ko bikwiye kugenda. Bigaragaza ko iki kibazo cyakemuka hari ubushake bwa politike.<\/p>\n<p>Nifuzaga kubagezaho izi ngingo neza, kugira ngo twe nk\u2019Abanyarwanda, dusobanukirwe uko ibintu bimeze ubu, ariko kandi n\u2019abafatanyabikorwa n\u2019inshuti zacu ku isi hose bamenye aho duhagaze.<\/p>\n<p>Ni ngombwa kandi ko dushyira ahagaragara ibinyoma by\u2019abiyita impuguke kuri Afurika, aho bakomoka hose, bakomeje guteza urujijo ku Rwanda n\u2019akarere turimo.<\/p>\n<p>Ndagira ngo nizeze Abanyarwanda ko uko byagenda kose, tuzakomeza kugira umutekano n\u2019umudendezo muri uyu mwaka w\u2019i 2023. Nta gushidikanya kuri ibyo.<\/p>\n<p>Kandi ndizera ko, mu gukomeza gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe i Luanda n\u2019i Nairobi, tuzashobora gukemura iki kibazo, tuzirikana ko Congo ari umuturanyi wacu, atari umwanzi, kandi tuzahora duturanye.<\/p>\n<p>Kandi mu gihe gikwiye, ndizera ko ejo hazaza hacu, kuri twese muri Afurika y\u2019Iburasirazuba no mu Karere k\u2019Ibiyaga Bigari, ejo hacu hazaza tuzaba twarateye imbere kandi dufite umutekano.<\/p>\n<p>U Rwanda ruzakomeza kubiharanira.<\/p>\n<p>Reka dukomeze tubiharanire muri uyu mwaka dutangiye, n\u2019indi izakurikira.<\/p>\n<p>Mbifurije mwese, n\u2019imiryango yanyu, umwaka mushya muhire.<\/p>\n<p>Turifuriza kandi abavandimwe bacu bo muri aka karere umwaka mushya muhire.<\/p>\n<p>Imana ibahe umugisha!<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda mwese, nshuti z\u2019u Rwanda Mwiriwe. Mu gihe dusoza umwaka w\u2019i 2022, ndagira ngo nshimire Abanyarwanda twese kubera kwihangana no kudatezuka twagaragaje muri uyu mwaka urangiye. Twashoboye gukemura ibibazo biremereye, harimo n\u2019icyorezo cya Covid-19. Twatangije icyiciro cya kabiri cy\u2019ikigega Nzahurabukungu, cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n\u2019ingaruka za COVID-19. None ubukungu bw\u2019igihugu cyacu bwarazamutse, cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy\u2019uyu mwaka. Dufatanije n\u2019Abanyarwanda bose, twakiriye Inama y\u2019Abakuru ba Guverinoma z\u2019ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM) n\u2019ibindi bikorwa by\u2019ingenzi, kandi byagenze&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":17679,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-17678","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-speech","post-has-thumbnail"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17678","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=17678"}],"version-history":[{"count":5,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17678\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":17693,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17678\/revisions\/17693"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/17679"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=17678"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=17678"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=17678"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}