{"id":16105,"date":"2021-05-14T22:22:21","date_gmt":"2021-05-14T22:22:21","guid":{"rendered":"https:\/\/www.paulkagame.com\/?p=16105"},"modified":"2021-05-17T07:26:00","modified_gmt":"2021-05-17T07:26:00","slug":"ijambo-rya-perezida-kagame-mu-muhango-wo-kwakira-indahiro-zabacamanza-kigali-14-gicurasi-2021","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=16105","title":{"rendered":"Ijambo rya Perezida Kagame mu Muhango wo Kwakira Indahiro z\u2019Abacamanza | Kigali, 14 Gicurasi 2021"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Mwiriwe neza.<\/p>\n<p>Tumaze kwakira indahiro y\u2019abacamanza bo mu nkiko zitandukanye.<\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri izi nshingano barazisanganywe. Igishya gusa ni uko bagiye kuzikorera mu zindi nzego z\u2019ubucamanza.<\/p>\n<p>Ndagira ngo mbashimire kandi mbifurize imirimo myiza.<\/p>\n<p>Ubukungu bw\u2019Igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka. Uko bukura ni ko ibyifuzo by\u2019Abanyarwanda n\u2019ibyo bateze ku Gihugu cyabo nabyo byiyongera.<\/p>\n<p>Urwego rw\u2019Ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry\u2019ubukungu n\u2019indi mibereho y\u2019abanyarwanda, bukabigiramo n\u2019uruhare. Naho ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare.<\/p>\n<p>Nabaha n\u2019ingero:<\/p>\n<p>Intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n\u2019ibyaha bikorerwa kuri murandasi.<\/p>\n<p>Ishoramari n\u2019amasezerano mpuzamahanga bifasha mu gushyigikira ubukungu. Ariko ibyo biba iyo hari ikizere cy\u2019uko ibyasezeranijwe bizaboneka. Bigashingira kandi ku uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n\u2019ahakozwe amakosa agahanwa.<\/p>\n<p>Amabanki ntashobora kubaho niba abayafitiye imyenda bakoresha inzego z\u2019ubutabera gutinda kwishyura, cyangwa ntibanishyure na busa.<\/p>\n<p>Amasezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro, batubahiriza amategeko, bakumirwa, bakanabihanirwa. Ndetse kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzabisubira cyangwa se n\u2019abandi kugana iyo nzira.<\/p>\n<p>Nanone, abaturage batakaza ikizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n\u2019ubundi buriganya. Aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.<\/p>\n<p>Inzego z\u2019ubutabera rero zigomba gushyigikira iterambere n\u2019umuco wo kubahiriza amategeko. Ibyo byose ni nabo bikwiriye kuba biheraho bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera, bubahiriza n\u2019amategeko ubwabo bityo no mu batuye u Rwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera, bafite ubarenganura, bafite ukuri kandi kubashoboresha imirimo yabo bikorera muri rusange.<\/p>\n<p>Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku isi yose mu gipimo mpuzamahanga cy\u2019uko ibihugu bigendera ku mategeko. Ukuntu ibihugu bigendera ku mategeko, bishyirwa ku rutonde ku isi hose, bikerekana uko abantu bakurikirana. Wenda 37 ku isi hose ku ruhande rumwe turabishima kubera ndetse aho tuvuye twebwe nk\u2019Igihugu n\u2019ibindi. Ni ibintu byiza. Ariko, urumva kugera kuri 37 hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugana kuba mbere. Ariko nanone ibi bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kurinda ibyo twagezeho ndetse no gukomeza kubyubakiraho tukagera ku byo twifuza bindi tutarageraho.<\/p>\n<p>Ingamba ziriho, nk\u2019iz\u2019urwego rw\u2019Abunzi, zikwiye kwihutishwa, kuko zitanga uburyo bwiza bwo gukemura impaka n\u2019amakimbirane, zikumvikanisha abantu, hatagombye kuba impaka nyinshi cyangwa nibyo bagomba gutanga bibahenda. Icyo gihe bishoboka ko ibibazo byakemurwa abantu batagombye kujya mu nkiko ibintu bikaba urukururane kurushaho, cyangwa se hakazamo kumva ko ubutabera butabakorerwa uko bikwiye. Urwo ni urwego rwiza rero ruherwaho mbere yuko abantu bajya no mu nkiko uko tubizi.<\/p>\n<p>Iyo abaturage, uko baba bangana kose, babona ko Urwego rw\u2019Ubucamanza rurimo ruswa, rudakora uko bikwiye, kandi rukoreshwa n\u2019abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, bikagira iryo zina bigasa gutyo; tugomba kwibaza impamvu abaturage cyangwa abatuye u Rwanda babibona batyo, tugashaka icyakorwa kugira ngo ibyo bihinduke.<\/p>\n<p>Ndagira ngo rero nongere nshimire mwese abamaze kutugezaho indahiro no kubizeza inkunga n\u2019ubufatanye uko bizaba bishoboka kose bityo tugatera imbere nk\u2019igihugu, nk\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ndabashimiye rero Murakoze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mwiriwe neza. Tumaze kwakira indahiro y\u2019abacamanza bo mu nkiko zitandukanye. Mu by\u2019ukuri izi nshingano barazisanganywe. Igishya gusa ni uko bagiye kuzikorera mu zindi nzego z\u2019ubucamanza. Ndagira ngo mbashimire kandi mbifurize imirimo myiza. Ubukungu bw\u2019Igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka. Uko bukura ni ko ibyifuzo by\u2019Abanyarwanda n\u2019ibyo bateze ku Gihugu cyabo nabyo byiyongera. Urwego rw\u2019Ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry\u2019ubukungu n\u2019indi mibereho y\u2019abanyarwanda, bukabigiramo n\u2019uruhare. Naho ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare. Nabaha n\u2019ingero: Intego zacu zo mu ikoranabuhanga&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":16106,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-16105","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-speech","post-has-thumbnail"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16105","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=16105"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16105\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":16107,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/16105\/revisions\/16107"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/16106"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=16105"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=16105"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=16105"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}