{"id":15768,"date":"2020-12-02T09:45:00","date_gmt":"2020-12-02T09:45:00","guid":{"rendered":"http:\/\/197.243.16.164\/revamp\/?p=15768"},"modified":"2021-01-12T09:46:13","modified_gmt":"2021-01-12T09:46:13","slug":"ijambo-perezida-kagame-yavugiye-mu-muhango-wo-kwakira-indahiro-yumuvunyi-mukuru-kigali-2-ukuboza-2020","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=15768","title":{"rendered":"Ijambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kwakira indahiro y\u2019Umuvunyi Mukuru | Kigali, 2 Ukuboza 2020"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n\n<p>Mbanje kubasuhuza kandi nkurikijeho ko nishimiye kwakira indahiro y\u2019Umuvunyi Mukuru, wemeye inshingano zo kuyobora, afatanyije n\u2019abandi Banyarwanda, urugamba rwo kurwanya ruswa n\u2019akarengane mu gihugu cyacu. Ndagira ngo kandi mushimire, mwifuriza n\u2019imirimo myiza.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu by\u2019ukuri izi nshingano ntabwo ari nshya kuri Madamu Nirere. Amaze igihe ayobora Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi nako yagakoze neza. Ubu agiye kugasoza ajya mu kandi.<\/p>\n\n\n\n<p>Nkuko bizwi, akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n\u2019imibanire y\u2019Abanyarwanda, bikanadindiza n\u2019iterambere ry\u2019igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n\u2019ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa rero ku buryo bukwiye.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri urwo rugamba, izo nzego ziruzuzanya, zigafatanya imirimo yose, kandi iyo mirimo iba ibikeneye. Nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze. Icyo bishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya. Nta nurukwiriye kwinjira mu nshingano z\u2019urundi. Urwego rumwe ntabwo rwateshuka ku mirimo rushinzwe ngo ruhitemo gukora imirimo y\u2019izindi nzego cyangwa y\u2019urundi rwego ku mpamvu iyo ari yo yose. Iteka habaho ubushake, hakwiriye gushakwa kumvikana.<\/p>\n\n\n\n<p>Urwego rw\u2019Umuvunyi rugomba gukorana ku buryo bwa hafi n\u2019izindi nzego cyane cyane izo mu butabera n\u2019iz\u2019ibanze. Aho ruswa yagaragaye, n\u2019aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe nabo icyo gihe tuba tubatezeho ko bihutira gukemura ibyo bibazo.<\/p>\n\n\n\n<p>By\u2019umwihariko,&nbsp; Urwego rw\u2019Umuvunyi turifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha Abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera, bakayumva bakayamenya, ndetse n\u2019izindi nzego bashobora kwiyambaza haba mbere, haba igihe cyose kandi bagana n\u2019Urwego rw\u2019Umuvunyi. Uko&nbsp; kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk\u2019Abanyarwanda, kukanashingira ku mategeko.<\/p>\n\n\n\n<p>Ugerereranije n\u2019ahandi henshi ku isi, ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi. Ariko ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ibintu byose bimeze neza. Ahubwo twahera ku byiza nyine biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba cyangwa se kubirwanya aho byagaragaye. Ubwo rero bishaka ko dukaza ingamba, aho uwo muco cyangwa ibikorwa bibi byaba biri bigacika burundu.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo rero ni bimwe mu byo Umuvunyi Mukuru, ngira ngo arabyumva ko ari byo twifuza ko azadufashamo kandi ndibwira ko bitazamugora kuko atangiye inshingano ze mu gihe imikorere y\u2019uru rwego irimo kuvugururwa. Kandi azahera no ku byo yari amenyereye gukora no mu zindi nshingano mu gihe amaze n\u2019ubumenyi afite. Hanyuma hakwiyongeraho ko natwe twese twiteguye kumufasha kuko nawe azaba afasha cyangwa afatanya n\u2019izindi nzego. Icyo gihe akazi karoroha.<\/p>\n\n\n\n<p>Ndagira ngo rero nongere mbashimire mwese kandi nshimira n\u2019Umuvunyi Mukuru nawe, no kumwizeza inkunga igihe cyose azaba abikeneye n\u2019ubufatanye. Ngira ngo rero ahasigaye mugire umunsi mwiza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mbanje kubasuhuza kandi nkurikijeho ko nishimiye kwakira indahiro y\u2019Umuvunyi Mukuru, wemeye inshingano zo kuyobora, afatanyije n\u2019abandi Banyarwanda, urugamba rwo kurwanya ruswa n\u2019akarengane mu gihugu cyacu. Ndagira ngo kandi mushimire, mwifuriza n\u2019imirimo myiza. Mu by\u2019ukuri izi nshingano ntabwo ari nshya kuri Madamu Nirere. Amaze igihe ayobora Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi nako yagakoze neza. Ubu agiye kugasoza ajya mu kandi. Nkuko bizwi, akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n\u2019imibanire y\u2019Abanyarwanda, bikanadindiza n\u2019iterambere ry\u2019igihugu. Ibi rero&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":15769,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-15768","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-speech","post-has-thumbnail"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15768","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=15768"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15768\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15770,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/15768\/revisions\/15770"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/15769"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=15768"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=15768"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=15768"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}