{"id":1231,"date":"2012-05-01T07:11:33","date_gmt":"2012-05-01T07:11:33","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=1231"},"modified":"2017-10-27T09:43:26","modified_gmt":"2017-10-27T09:43:26","slug":"ijambo-rya-nyakubahwa-paul-kagame-perezida-wa-repubulikayu-rwanda-ku-munsi-wumurimo-2012","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=1231","title":{"rendered":"Ijambo rya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulikay\u2019u Rwanda ku munsi w\u2019Umurimo 2012"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Mbifurije mwese umunsi mwiza w\u2019umurimo. Ndifuza kandi kubashimira umurimo mukora wa buri munsi kugira ngo muteze imbere imiryango yanyu, ndetse n\u2019Igihugu cyacu muri rusange. Imbaraga zacu nk\u2019Abanyarwanda, dufatanije n&#8217;abo dufatanya ibikorwa, zatangiye kugaragaza umusaruro ushimishije \u2013 mu myaka itanu ishize, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bikuye mu bukene. Ariko turacyafite akazi kenshi twese hamwe kugira ngo tuzamure Igihugu cyacu n&#8217;Abanyarwanda bose tugere aho twifuza kuba turi.<\/p>\n<p>Buri mwaka urubyiruko rw\u2019Abanyarwanda bagera ku 125,000 binjira mu isoko ry\u2019umurimo. Imbaraga, impano, ni ubushake byabo ubundi bikwiye kungana ni amahirwe yo kubona akazi. Guverinoma irakomeza gushyira ubushobozi bwayo mu buryo bwatuma Abanyarwanda bose bafite ibitekerezo byiza bashobora nabo kuvamo abikorera. Iyi niyo mpamvu hashyizweho Ikigega cyo Guteza Imbere Abikorera (Business Devlopment Fund) \u00a0mu Rwanda hose kugirango gishyigikire Abanyarwanda bafite ibitekerezo bishya guhanga imirimo, cyane cyane abadashobora kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.<\/p>\n<p>Ndashimira abatsinze mu marushanwa y\u2019uyu mwaka y&#8217;imirimo mito n\u2019iciriritse muri za District zose yakoreshejwe na Minisiteri y\u2019Umurimo n\u2019Abakozi. Muri kw\u2019isonga ry\u2019iterambere ry\u2019Igihugu cyacu.<\/p>\n<p>U Rwanda ruzubakwa n&#8217;amaboko y\u2019abana barwo. Tuzi aho dushobora kugera iyo dukoreye hamwe. Reka rero dukomeze guha umurimo Agaciro kuko bijyanye no kukiha no kugahesha igihugu cyacu.<\/p>\n<p>Ndizera ko muri bugire umunsi mwiza wo kuruhuka ariko kandi mutekereza no ku murimo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mbifurije mwese umunsi mwiza w\u2019umurimo. Ndifuza kandi kubashimira umurimo mukora wa buri munsi kugira ngo muteze imbere imiryango yanyu, ndetse n\u2019Igihugu cyacu muri rusange. Imbaraga zacu nk\u2019Abanyarwanda, dufatanije n&#8217;abo dufatanya ibikorwa, zatangiye kugaragaza umusaruro ushimishije \u2013 mu myaka itanu ishize, Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe bikuye mu bukene. Ariko turacyafite akazi kenshi twese hamwe kugira ngo tuzamure Igihugu cyacu n&#8217;Abanyarwanda bose tugere aho twifuza kuba turi. Buri mwaka urubyiruko rw\u2019Abanyarwanda bagera ku 125,000 binjira mu isoko ry\u2019umurimo. Imbaraga,&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-1231","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1231","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1231"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1231\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":12018,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1231\/revisions\/12018"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1231"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1231"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1231"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}