{"id":1170,"date":"2012-04-10T09:47:14","date_gmt":"2012-04-10T09:47:14","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=1170"},"modified":"2017-10-27T09:34:14","modified_gmt":"2017-10-27T09:34:14","slug":"ijambo-rya-nyakubahwa-perezida-wa-repubulika-paul-kagame-ku-munsi-wo-kwibuka-ku-nshuro-ya-18-jenoside-yabaye-mu-rwanda-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=1170","title":{"rendered":"Ijambo Rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yabaye Mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p><strong>Kigali, itariki 7 Mata 2012<\/strong><\/p>\n<p>Banyarwanda mwese muri hano, nabanzaga kubasuhuza kandi nshimira n\u2019abashitsi baje hano kwifatanya na twe kuri uyu munsi twibuka abacu ku nshuro ya 18.<\/p>\n<p>Tuzahora tubibuka kandi, kugira ngo n\u2019abatarabaye muri icyo gihe bamenye amateka mabi ya jenocide iki Gihugu cyacu cyanyuzemo, ndetse ni cyateye ayo mateka mabi ya jenocide. Bityo nabo bazahore bazirikana ayo mateka n\u2019igihe tuzaba tutagihari. Bayavanemo amasomo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ikindi gihe.<\/p>\n<p>Ariko nk\u2019uko mubizi, muri iki gihe twibuka abo twabuze, bamwe mu bahekuye u Rwanda barakidegembya hirya no hino mu bihugu byitwa ko byateye imbere, bya ganje mu bijyanye n\u2019ikiremwa muntu, mubijyanye n\u2019ubwigenge, mu bijyanye n\u2019ibijyana n\u2019agaciro ku buzima ako ariko kose.<\/p>\n<p>Ndetse rimwe na rimwe ntihagaraga ubushake bwo kugeza abo baduhekuriye igihugu imbere y\u2019ubutabera. Niyo ndetse bashyizwe muri yombi bikaba ari ibya nyirarureshwa kugira ngo\u00a0 twibwire ko hari icyo babikoraho. Ndetse ni bitinda bakaba barekuwe.<\/p>\n<p>Nyamara nkuko tubizi ibyo bihugu bihuye n\u2019ibibazo by\u2019iterabwoba, yoguhungabanya umutekano wa banyir\u2019ibyo bihugu,\u00a0 biyambaza isi yose, bakayikangurira\u00a0 kubihagukira ngo bikemurwe, ndetse rimwe na rimwe bagakoresha n\u2019ingufu kugira ngo abantu bose babyitabire, kugirango abo bagizi ba nabi babikurikiranweho, bashyirwe imbere y\u2019ubutabera babibazwe. Ntabwo byakumvikana, impamvu ku Banyarwanda, cyangwa no mu bandi dufitanye isano nk\u2019Abanyafurika, ibyo bitagenda bityo.<\/p>\n<p>Bivuze rero ko wenda ari uko agaciro k\u2019Abanyarwanda, cyangwa ak\u2019Abanyafurika ari gato kurusha agaciro ubundi buzima bw\u2019abandi bihabwa. Ndetse hari nabo bakoze ayo marorerwa usanga bahabwa intebe, bahabwa umwanya wo kwidagadura, wo kwishimira ko jenocide yabaye mu Rwanda,\u00a0 hirya no hino nk\u2019uko no muri iyi minsi muzakubyumva ko hari aho bizagenda bityo.<\/p>\n<p>Bikavugikako ibyo ari ukubera ko bafite uburenganzira bwo guharanira politike ; ngo ni mu burenganzira bwa politike yabo. Muri ubwo burenganzira harimo no kwishimira ko bahekuye u Rwanda. Ntabwo nibwira ko ari ko bikwiye kumvikana.<\/p>\n<p>Ariko na none biradusaba ko ubwo Abanyarwanda duhangana nabyo tukabishyira mu buryo. Ndetse hari n\u2019imvugo nyinshi, zirimo ibirego byinshi byabo bashyigikira, abo bidagadura bishimira ko bahekuye u Rwanda. Ibirego bikaba ko mu Rwanda nta demokarasi, mu Rwanda nta burenganzira bw\u2019ikiremwa muntu, nta burenganzira ubwo ari bwo bwose, ntawe uvuga.<br \/>\nAriko ngirango murabizi mwese ; ibikorwa hano mu Rwanda byose bikorwa mu nyungu z \u2018Abanyarwanda kandi bikorwa n\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu nibwira ko mu byo duhangana nabyo ibyo nabyo tuzakomeza guhangana nabyo nk\u2019uko kandi tunabisangiye na\u00a0 Abanyafurika bandi. Uburyo ubuzima bwacu buhabwa agaciro gake tugomba guhangana nabyo tukazamura agaciro kubuzima bwacu.<\/p>\n<p>Ariko hari amasomo menshi twavanye mu mateka yacu, ni natwe kandi nkuko ayo masomo atubwira\u00a0 tugomba guhangana ni bibazo byacu tukishakira ibisubizo. Ndibwira ko muri aka kababaro kose Abanyarwanda banyuzemo , harimo n\u2019imbaraga nyinshi\u00a0 Abanyarwanda twavanyemo mu kwishakamo ibisubizo n\u2019uburyo bwo guhangana n\u2019ibi bibazo byose.<\/p>\n<p>Uyu munsi dufite imbaraga n\u2019ubushobozi biruta iby\u2019icyo gihe cyashize. Twiyubakiye umutekano ; Abanyarwanda bishimiye imibereho yabo ukuntu ikomeza kugenda itera imbere , kandi bishimiye n\u2019uruhare bagira mu guhindura ubuzima bwabo n\u2019isura y\u2019Igihugu cyacu. Ibyo ubwabyo\u00a0 biduha icyizere cy\u2019ejo hazaza.<\/p>\n<p>Ntanogushidikanya ko igihugu cyacu kiri mu nzira nziza. Ndasaba ko dukomeza gufatanya, tukarushaho gukora, aho bibaye ngombwa dushingire ku byo twavana mu muco wacu mwiza wa Kinyarwanda. Kandi bimaze kugaragara ko ibyo twakoresheje bimaze kutugeza kuri byinshi.<\/p>\n<p>Buri Munyarwanda agakora ibishoboka byose ngo yivane mu bibazo bimwugarije, akishakamo imbaraga zo kwiyubaka, ndetse ibyo byose byaba dushyirahamwe, dufatanije, bikaduha twese imibereho myiza, n\u2019ubuzima bwiza.<\/p>\n<p>Icyo cyizere cy\u2019ejo hazaza ndanagishingira no ku rubyiruko rw\u2019u Rwanda. Abana bavutse igihe cya jenoside ubu bagejeje ku myaka amategeko abemerera gufata ibyemezo.<\/p>\n<p>Babyirukiye mu Rwanda rurangwa n\u2019ishema n\u2019agaciro ka buri Munyarwanda, rurangwa n\u2019ubumwe bw\u2019abatuye u Rwanda. Bakuriye mu Gihugu aho buri mwana w\u2019 Umunyarwanda agira uburenganzira busesuye n\u2019 amahirwe angana muri byose, kandi agakura azi ko twese tungana imbere y\u2019amategeko kandi dufite amahirwe angana.<\/p>\n<p>Ndagira ngo nibutse ko amateka yacu uko ameze kose ari ayacu, n\u2019ibyavuye muri ayo mateka yose no muri aya ya jenocide, , n\u2019imanza zabaye, nuko zaciwe, byose ibyayo mateka ubundi, harimo\u00a0 n\u2019ubuhamya mu nkiko,\u00a0 ibyo byose ni ibyacu.<\/p>\n<p>Ni nayo mpamvu twari dukwiriye kuba tubyibikira, ntibibikwe ahandi. Nta mpamvu yumvikana, impamvu ibishingiye ku mateka yacu nubwo twaba tuyasangiye n\u2019ahandi, bikwiriye kuba bibikwa hanze. Ntabwo byumvikana. Ibyo ndibwira ko tuzakomeza kubiharanira.<\/p>\n<p>Mboneyeho n\u2019umwanya wo kongera gushimira inshuti n\u2019Ibihugu byatubaye hafi muri iyi myaka 18 ishize. Ntibyadushyigikiye gusa mu bikorwa by\u2019iterambere, byanadufashije kumvikanisha jenoside yabaye mu Gihugu cyacu no kurwanya abagishaka gupfobya iyo jenocide.<\/p>\n<p>Ndagira ngo nshimire Abanyarwanda muri rusange uruhare bagize mu Nkiko Gacaca zizasozwa uyu mwaka. Twese tuzi akamaro zatugiriye mu butabera bwunga. Zatubereye ikimenyetso cyo kwishakamo ibisubizo nk\u2019Abanyarwanda ku bibazo ndetse byagaragaraga ko ubundi bidashoboka gukemurwa.<\/p>\n<p>Icyanyuma narangirizagaho, ni ugusezeranya Abanyarwanda ko u Rwanda na guverinoma, n\u2019inzego ishingiyeho, hazakorwa ibishoboka byose, kugira ngo igihugu cyacu, inzira ya majyambere turimo idashobora guhagarara cyangwa ngo isubire inyuma tugane mu mateka dusize inyuma.<\/p>\n<p>Nagirango mbwire na bariya bose aho bazerera hose baharabika u Rwanda, bakoresha na bitwa ko ari inshuti zabo aho baba bari hose, ndabasezeranya ko, ndasezeranya Abanyarwanda ko ntangaruka nimwe bizagira ku ntambwe dutera mu kwiyubaka no kubaka igihe kiri imbere u Rwanda rwifuza kugeraho. Nababwiraga ko mu mahirwe milioni na milioni, ntamahirwe bafitemo kugira ngo badusubize inyuma, kuko bidashoboka. Ntibishoboka. Ntabwo bishoboka.<\/p>\n<p>Nagirango mbifurize gukomeza kugira imbaraga no kugomeza twese gufatanya kugira ngo dukomeze guhangana n\u2019ibibazo duhura nabyo mukubaka ubuzima bwacu uko bikwiye kuba bimeze. Murakoze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kigali, itariki 7 Mata 2012 Banyarwanda mwese muri hano, nabanzaga kubasuhuza kandi nshimira n\u2019abashitsi baje hano kwifatanya na twe kuri uyu munsi twibuka abacu ku nshuro ya 18. Tuzahora tubibuka kandi, kugira ngo n\u2019abatarabaye muri icyo gihe bamenye amateka mabi ya jenocide iki Gihugu cyacu cyanyuzemo, ndetse ni cyateye ayo mateka mabi ya jenocide. Bityo nabo bazahore bazirikana ayo mateka n\u2019igihe tuzaba tutagihari. Bayavanemo amasomo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ikindi gihe. Ariko nk\u2019uko mubizi, muri iki gihe twibuka abo&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-1170","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1170","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=1170"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1170\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":12004,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/1170\/revisions\/12004"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=1170"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=1170"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=1170"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}