{"id":108,"date":"2011-01-01T13:22:27","date_gmt":"2011-01-01T13:22:27","guid":{"rendered":"http:\/\/paulkagame.com\/_test_&#038;web\/?p=108"},"modified":"2017-10-27T09:05:52","modified_gmt":"2017-10-27T09:05:52","slug":"ijambo-ryo-kwifuriza-umwaka-mushya-wi-2011","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/?p=108","title":{"rendered":"Ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya w\u2019i 2011"},"content":{"rendered":"<div id=\"fb-root\"><\/div>\n<p>Banyarwanda;<br \/>\nBanyarwandakazi;<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<br \/>\nBaturarwanda mwese;<\/p>\n<p>Muri uyu mwanya dutangira umwaka mushya, nagira ngo mbifurize mwese umwaka mushya muhire.<\/p>\n<p>Uyu ni n\u2019umwanya dusubiza amaso inyuma, tukarebera hamwe ibikorwa by\u2019ingenzi twagezeho, tukanafata ingamba zo gukomeza gukora byinshi kandi byiza, muri uyu mwaka dutangiye.<\/p>\n<p>U Rwanda ruratera imbere; nta gushidikanya. Intambwe tumaze gutera ntabwo ikwiye gusubira inyuma, ahubwo ni ugukomeza mu nzira turimo.<\/p>\n<p>Buri Munyarwanda kandi agire icyizere n&#8217;uruhare mw\u2019iterambere twiyemeje.<\/p>\n<p>Igikenewe ubu ni ugushyira imbaraga hamwe, tukongera ibikorwa bizatuma buri Munyarwanda arushaho kugira imibereho myiza.<\/p>\n<p>Twubatse umusingi uhamye n\u2019ibikorwaremezo, dushyiraho n\u2019inzego na politike biganisha mu nzira iboneye.<\/p>\n<p>Kandi nk\u2019uko bimaze kugaragara, tuzagera ku byo twifuza, biturutse mu mbaraga zacu.<\/p>\n<p>Tugahuriza hamwe, tukihaza mu biribwa, tukubaka andi mashuri n\u2019amavuriro, amazi n\u2019amashanyarazi bikagera ku\u00a0 Banyarwnda bose mu Gihugu, tukubaka imihanda mishya indi igasanwa, tukagira n\u2019imiturire myiza.<\/p>\n<p>Inshuti n\u2019abandi dufatanya ibikorwa, bakaza bongera ku byo twebwe ubwacu dufite aho tugejeje.<\/p>\n<p>Ikindi Abanyarwanda bamaze kugaragaza, ni uko bazahora baharanira inyungu zabo, bagashyira imbere ukuri n&#8217;indangagaciro zibaranga.<\/p>\n<p>Ibi ni byo byaranze abakurambere bacu, ni na byo bigomba kuturanga mu bihe biri imbere, kuko ari byo bizaduhesha agaciro tugomba guhorana.<\/p>\n<p>Ndasaba Abanyarwanda bose rero, ko muri uyu mwaka dutangiye, bakomeza gushyira imbaraga zabo hamwe, bagateza imbere ubukerarugendo, inganda, ubuhinzi n&#8217;ubworozi bya kijyambere, harimo kuhira no guhuza ibihingwa, bityo tukubaka ubukungu bw\u2019 Igihugu cyacu, tuzaraga abadukomokaho.<\/p>\n<p>Tumaze kugera ku rwego, aho Abanyarwanda bose bazi kandi bakoresha uburenganzira bwabo. Amatora tuvuyemo n\u2019Inama y\u2019Igihugu y\u2019Umushyikirano byarabigaragaje ku buryo budashidikanywaho.<\/p>\n<p>Nta gushidikanya, ko no mu matora y\u2019Abasenateri n\u2019Abayobozi b\u2019Inzego z\u2019Ibanze azaba uyu mwaka, ari ko bizagenda.<\/p>\n<p>Ibi binatwereka intambwe ishimishije tumaze gutera mu nzira ya\u00a0 demokarasi, tutazigera dutezukaho.<\/p>\n<p>Mboneyeho umwanya wo kongera kubashimira icyezere mukomeza kwerekana, ko dufatanyije tuzagera kuri byinshi byiza kandi twifuza.<\/p>\n<p>Banyarwanda;<br \/>\nBanyarwandakazi;<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<br \/>\nBaturarwanda mwese;<\/p>\n<p>Umubano dufitanye n\u2019ibindi bihugu na wo urarushaho kuba mwiza.<\/p>\n<p>Muri uyu mwaka dushoje, twemeje amasezerano y\u2019Isoko Rusange, ry\u2019Umuryango w\u2019Ibihugu by\u2019Afurika y\u2019Iburasirazuba. Tuzakomeza kwagura amarembo no gutsura ubutwererane n\u2019ubuhahirane, mu Karere dutuyemo ndetse n\u2019ahandi, cyane cyane mu byerekeye ubukungu.<\/p>\n<p>Nshoje nongera kwibutsa, ko iterambere ry\u2019u Rwanda ari twe rireba mbere na mbere. Biradusaba ko twitabira ibikorwa biduteza imbere, gushyira hamwe imbaraga zacu, kwigirira icyizere, gukomeza kwiha agaciro, ari nako duharanira inyungu z\u2019Abanyarwanda bose.<br \/>\nMbifurije mwese umwaka mushya muhire, uzababere uw\u2019amahoro, amahirwe, n\u2019ibikorwa byinshi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda; Banyarwandakazi; Nshuti z\u2019u Rwanda; Baturarwanda mwese; Muri uyu mwanya dutangira umwaka mushya, nagira ngo mbifurize mwese umwaka mushya muhire. Uyu ni n\u2019umwanya dusubiza amaso inyuma, tukarebera hamwe ibikorwa by\u2019ingenzi twagezeho, tukanafata ingamba zo gukomeza gukora byinshi kandi byiza, muri uyu mwaka dutangiye. U Rwanda ruratera imbere; nta gushidikanya. Intambwe tumaze gutera ntabwo ikwiye gusubira inyuma, ahubwo ni ugukomeza mu nzira turimo. Buri Munyarwanda kandi agire icyizere n&#8217;uruhare mw\u2019iterambere twiyemeje. Igikenewe ubu ni ugushyira imbaraga hamwe, tukongera ibikorwa bizatuma buri&hellip;<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_acf_changed":false,"footnotes":""},"categories":[3],"tags":[],"class_list":["post-108","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-speech"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/108","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=108"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/108\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":11988,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/108\/revisions\/11988"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=108"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=108"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/paulkagame.rw\/2025\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=108"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}