Mwaramutse neza, Muraho abandi?

Ndashimira cyane ubutumire bwo kuza kuba hamwe namwe uyu munsi muri iki gikorwa cyo gusangira no gushima uko mwabiteguye. Ndashimira kandi abayobozi bose bari hano mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane Rwanda Leaders Fellowship mudutegurira umunsi nk’uyu. Ndishimye rero kuba ndi kumwe namwe kandi ngo mbonereho n’umwanya, byagiye bivugwa, wo kubashimira ibihe bitari ibya kera twanyuzemo biganisha mu bindi bikorwa, ubwo ndavuga ibikorwa bya politike, ibikorwa byo kuyobora, ibikorwa by’amajyambere; ari byo twanyuzemo igihe cy’amatora, mwarakoze cyane. Byagenze neza uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe, bituma n’abantu benshi babitangarira, ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane, abandi b’aho bitagenda neza, cyangwa batanabona ko bizaba ubwo niyo mpamvu batangara.

Ibyo rero nabyo ubwabyo ni ibiganisha ku mwihariko, niko navuga, cyangwa bya bindi abantu bagiye bita iby’ubudasa bw’u Rwanda; buri gihugu gifite wenda, ibihugu byinshi bigira ubudasa bwabyo; u Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi, ari amateka twanyuzemo: n’amabi burya nabyo bifite uko biduha umwihariko, uko abantu batureba. Ariko noneho uko twavuye muri ayo mateka byabaye iyindi mpamvu y’ubudasa bundi noneho abantu bashobora ku… Dufite amashusho abiri: ishusho ya mbere y’amateka mabi cyane pee! Tukagira n’ishusho ya kabiri y’ukuntu abantu bashobora kuva muri ayo mateka no kuyahindura, ayo mabi cyane. Urebye turi urugero rw’ibintu bibiri biranga umuntu, humanity, human beings. Kimwe ni icyerekana ukuntu abantu bashobora gukora amahano, bashobora kuba babi cyane, bakora ibintu ubundi bitari bikwiriye kuba biba. Ku rundi ruhande, u Rwanda rwabaye urugero rwerekana na none ukuntu umuntu ashobora kuva mu bintu bibi cyane yagizemo uruhare agakora ibyiza bitangaza abantu. Dufite umwihariko rero w’ayo mateka abiri azaturanga igihe cyose, ariko nizera ko amasomo yavuye mu bibi byo umuntu ashobora gukora, azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima akaba aribyo bihoraho kurusha gusubira mu mateka yacu.

Ibyo bikiri aho rero ndagaruka ku mpamvu yaduhurije hano yo gushima. Ndagerageza kubivuga mu bundi buryo bitanyuranyije cyane n’ibyo twagejejweho. Gushima mbishyize mu rurimi rw’amahanga, wenda ndaza kubigarukaho; gushima cannot be an end in itself. Ntabwo wabigira umuco, umuhango byo gushima gusa; ugomba kugira icyo ushimira kandi ufitemo uruhare. Ntabwo ari ugushima gusa ngo ikikugwiriye utari uzi n’aho kivuye cyangwa utakoreye urashimye, n’ibyo wakoreye, washyizemo imbaraga bikagira umusaruro uvamo, urashimye.  Nibyo, ariko ndashaka kugira ngo twumve ko gushima, ndaza no kugerageza kubihuza n’izindi nyigisho; gushima ntabwo ari ugushima gusa. Gushima harimo no kubihuza, mu Kinyarwanda hari ijambo nkunda ryitwa kunyurwa, wanyuzwe. Kunyurwa ni nko kuvuga ngo byujuje ibyangombwa byose watekerezaga cyangwa wifuzaga ku kintu runaka, wanyuzwe. Ese n’abakire, reka tuvuge iyo ufite umutungo, ariko muri uwo mutungo uranyuzwe? Uwo mutungo uguhaye ubuzima bwiza, bwiza bitari ukuba ufite buri kintu cyose ukeneye, ariko n’umutima, muri wowe uranyuzwe? Ni icyo ubereye? Ni icyo washakaga? Ni cyo ugezeho? Ntabwo mujya mwumva, ntimuzi abantu b’abakire bakira bakaminuza, bafite… icyo washaka cyose baragifite, ariko bwajya gucya mu gitondo ukajya kumva ngo bamusanze mu mugozi yimanitse. Yimanikira iki ko yari afite byose? Umugozi wishyizemo, suicide, uriyishe, wiyishe kubera iki ko wari ubifite byose? Ariko ibyo yari afite byose ni bya bindi tubona byinshi, abantu ndetse kenshi barangamira, ariko bitavuze ko ari mu buzima bukunyuze, hari icyari kibuze ndetse bya bindi byose byageze aho bihinduka ubusa umuntu arimanika. Ni ukuvuga rero ngo gushima no gushimira tubikore mu buryo twumva tunyuzwe mu byo dushimira.

Reka njye mu mateka na politike n’ibindi, mbivange kuko njyewe umurimo wanjye ntabwo ari ukwigisha ivanjili cyangwa iki, n’ubwo ntacyo mpfa na byo ariko si byo nshinzwe, hari ababishyinzwe, ariko ubu ni umwanya wo kuganira reka tuganire. Mu mateka y’abantu, societies, hariho ibintu byinshi: hariho idini – imyemerere, kwemera mu madini, hari, si no kwemera gusa ni uburyo bwa organization; idini, politike nk’iyo nshinzwe, hari na culture – umuco, umuco w’abantu. Idini, politike n’umuco w’abantu. Buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo ibintu biba byuzuye iyo ibyo navuze uko ari bitatu bidahujwe. Udafashe imyemerere y’idini, ngo ufate imyemerere ya politike, ngo ushyiremo imyemerere y’umuco. Iyo utabihuje haba hari ikibuzemo. Ushobora no kutabihuza wenda ariko ukagira aho ugera, ariko ntugera hafi n’ijana ku ijana, bishobora kuba hasi, bigomba guhura rero.

Idini, idini dutanze n’urugero rw’u Rwanda, ibyo byombi uko ari bitatu bifite uko byongeye biratwubaka, byubaka u Rwanda rwasenyutse hafi kuzimira. Kugira ngo u Rwanda rugaruke rubeho tube tugeze aho tugeze ubu ni ibyo bintu bitatu twafatanyije, ngira ngo aho tugeze niba ari heza, uko twabifatanyije ubwo byari byiza; iyo tutabifatanya neza ntabwo tuba tugeze aho tugeze aha.

Idini ryigisha abantu, ryigisha imico myiza, rika… Idini ubundi, iyo idini rikurikijwe neza, rikoreshejwe neza rikwiye kuba ritanga cyangwa rigira, cyangwa riha abantu moral authority; rigira moral authority ku buryo ibintu bijyanye na morals idini ryafasha, idini rirafasha, the spiritual part, the spiritual aspect irafasha ndetse no muri stability y’abantu, umuntu cyangwa society. Politics igatanga uburyo, amategeko, policy; bigafasha, byubakira, byongera ha handi kuri moral authority ku buryo noneho abantu bagira ikibarinda; bagira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite. The spiritual, the politics biruzuzanya pee! Ku buryo…

Hanyuma rero umuco wacu na wo usanzwe ndetse navuga ko… nari ngiye kuvuga ngo waje mbere y’idini, idini mvuga ubwo ni irishya nyine kuko ibi byinshi twigisha ntabwo byari bisanzwe, mu muco wacu hari hasanzwemo ibindi bisa nabyo ariko ntabwo ndi bubitindeho kuko ni debate ndende. Hari ibyabaye bitubwira ko ibyo twasengaga, ibyo twumvaga, uko twabikoraga, ngo ibyo ni iby’abantu bafite ikibazo mu miterere y’amajyambere, turabyemera, biriya bindi tubimira bunguri. Rwose nta mpaka mbifiteho nta n’iyo ndi butere ndivugira gusa. Ariko njye ndashaka kuvuga kwemera n’umuco na politike, ndavuga uko mbitekereza. Ariko hari undi muco, indi aspect y’umuco. Umuco usibye ku bijyana n’idini, wagiragamo nyine kirazira. Kirazira iyo ngiyo irenze idini, idini ryariho ubwo cyangwa iryaje nyuma. Kirazira, harimo kirazira. Kirazira ijyana the moral aspect, moral, imibereho, uko abantu bashaka kubaho bibabereye ukuntu batandukanye.

Twebwe nk’u Rwanda rero dufite…, ubundi hari ibihugu bindi murabizi bigira politike n’idini biravanze, hari ibihugu bimeze gutyo bivanze, idini rikaba na politike bikavanga; ndetse hakabamo n’ibindi bishingira ku muco n’idini bikaba ari ikintu kimwe; ibyo murabizi sinirirwa mvuga amazina murabizi muri Aziya, murabizi n’ahandi muri Amerika cyangwa y’amajyepfo n’ahandi; bikavanga bika…, cyane cyane ariko muri Aziya, aho idini rivanga n’umuco ndetse rikagira influence kuri politike. Ariko twe hano mu Rwanda uko mbizi, bifite uko byuzuzanya ariko bifite uko bitandukana. Politike n’idini biruzuzanya ariko si bimwe, ntibyinjiranyemo cyane burya. Niyo mpamvu secular states zitanga izo freedoms zo kubivanga cyangwa kubitandukanya, it’s only a question of the extent; extent aho bigera bivangwa cyangwa aho bigera bitandukanywa.

Now, ndashaka gushingira kuri ibi nkababwira ko tutitonze ngo tumenye urwo ruvange rw’ibyo bintu byiza cyangwa se bikwiye kuba biduha ibintu byiza twisanga mu kibazo cyangwa se tuzisanga mu kibazo. Iyo ibintu byabaye byose byaterewe hejuru gusa bikajya…, ntihagire umurongo dukurikiza, ntihagire imyumvire itugarura itubwira ngo ariko twakabije, twarengeje igipimo mu byo twakoraga; burya no muri politike n’ayo mateka, ya mateka yacu navugaga abantu bagiye muri politike barenza igipimo ni ho habaye extremism yavuyemo ibibazo twagize. Ni ukurenza igipimo, ukujya aho politike ikaba anything, icyo ari cyo cyose. Ntibe politike ifite umurongo igenderaho ibereye abantu. N’idini uritwaye ukarenza igipimo, kwemera ukarenza igipimo, urajya mu kibazo byanze bikunze. Ndetse n’umuco uwugundiriye cyane ukavuga ko nta gice cy’umuco kigomba guhinduka, urajya mu kibazo. Byose uko ari bitatu buri kimwe cyaguteza ikibazo ndetse ubihuje uko ari bitatu mu buryo butagira aho bigarukira biragutera ikibazo byanze bikunze.

Now, bigenda bite rero? Reka njye mbagire n’inama, nkunda koroshya ibintu ubundi hari ubwo twikomereza ibintu. Ibi byose mvuga kwaba gushima, kwaba politike, kwaba umuco, kwaba iki; keep it simple, simple; ubyoroshye. Byoroshye birakubera byiza, birakorohera, bigukorere neza ugere aho ushaka. Ariko nubikomeza ukabizanamo ibintu…, na politike ni uko: keep it simple. Politics, keeping it simple ni ukuvuga ngo ariko ikigirira neza umuturage ni ikihe? Simple, si simple? Muhe amazi, arashaka amazi, muhe isuka yihingire, muhe ubutaka, muhe isoko azagurishamo ibye; keep it simple. Mbere yo kumutwara ku kwezi cyangwa ku yindi nyenyeri banza ureke, keep it simple, banza umuhe ibyo hanyuma nabibona aragera ahandi hose ashaka. First keep it simple, icyo ari cyo cyose ariko uyoborwe n’umutima muzima, ugomba kugira umutima muzima.

Murabizi, burya ngira ngo mugomba kuba muzi ry’ubukene n’ubutindi, mushobora kuba mutabizi. Ubukene ni ukuba udafite ibintu biri basic, ibintu ukeneye ariko ibyo ukabyemera uko bimeze ugashaka uko ubivamo, ukaba ushakisha uko ubivamo. Ariko ubutindi ni ukuba ubirimo ukabigiramo n’umutima mubi, wabaye umutindi n’ubwo bukene ntuzabuvamo. Ariko rero abatindi,n’abakire baba abatindi murabizi pee! Umukire aba umutindi, ni ukuvuga ngo bwa bukire ntacyo bunamumariye. Mu mico yacu rero iteka, mu byo dukora ibyo ari byo byose tujye twirinda ubutindi, uburiganya. Waba umukire, waba umukene, irinde ubutindi n’uburiganya.

Reka ngere …, mugomba kuba mubitegereje kandi ndabizi. Reka ngere ku kintu na cyo mu byo nshaka kuganira namwe kingenza. Ibintu biheruka muri iyi minsi ishize mwarabibonye biri mu social media, biri ahantu hose, biri mu ki,…. bijyanye no gufunga insengero byaragiye bijya hanze biba nk’icyateye u Rwanda. Muzi, hari ubwo, ndibuka igihe twigeze kugira mu Kinyarwanda harya babyita iki locusts? Inzige. Inzige zigatera u Rwanda abantu tugashakisha uko turwana n’inzige, birangiza imyaka,… nabyo byarazamutse biba nk’aho u Rwanda rwatewe n’inzige. Kubera iki? Ariko ibyo byose mvuga hari ibice bitatu mbibaraho mbere y’uko nkomeza kubisobanura: Igice cya mbere ni aho byaturutse, ni ababirimo, abo byakomotseho; aba kabiri ni ababiyobotse babijyamo; aba gatatu, yewe ndetse hari n’aba kane. Ariko aba gatatu ni ababirebereye gusa barabireba, wenda bo ntibabirimo, barabirebera biba ntihagira n’ugira icyo abivugaho bikomeza bityo. Kuki umuntu atagira icyo abivugaho uwo ari we wese, ngo abaze ashyireho… agire ikibazo? Aba kane rero, ni ba bandi nigeze kuvuga bari muri politike nkanjye, abayobozi b’igihugu muri politike bareba policy, bareba buri kintu cyose. Ibintu nk’ibi bibaho bikakubana kugera kuri ruriya rwego uri he? Ibyo uyobora ni ibiki? Uyobora ibiki? Uyobora abantu cyangwa ni izina wikoreye gusa ugendana ridafite icyo rivuze?

Now, ndashaka kujya mu nshamake ariko ibintu bibiri. Kandi ibi byigeze kuba n’ikindi gihe abantu turabiganira ndetse bisa nk’aho bigiye gushyirwa mu buryo, byarangiriye ngira ngo aho twabiganiriye cyangwa n’ibyo twemeje bikwiye gukorwa byarangiriye aho ntawabikurikiranye, byakozweho gato bigira bitya birangije abayobozi turiryamira turisinzirira twese. Ubwo kandi abayobozi mvuga ntabwo ari abayobozi ba politike gusa, ndavuga n’abayobozi bo mu madini cyangwa  mu yindi myemerere muri hano. No kuri mwe, no ku bayobozi muri Leta n’ahandi, ntabwo byari bikwiriye kuba biba gusa bitagira ikibigarura mu buryo mwicaye aho ngaho, ntabwo ari byo.

Icyo mvuga rero ni iki, kandi rujya tubiganira, tukabivuga, bigahita, mu mvugo abantu bahita bigashira. Nimumbwire ukuntu buri wese aho azajya ashakira, buri wese ubwo ndavuga buri wese ariko, ntabwo ari abantu bake, azajya avuga ati: ariko murabizi, ati: nakennye, ati: ariko hari uburyo, hari uburyo umuntu ashobora gukora amafaranga butanavunnye, ni ubuhe se? bakicara ari babiri, umwe akabwira undi ati: ariko reka dushyireho idini turyite uko dushaka, wowe uzajya wakira amaturo, jyewe nzajya nigisha. Undi ati: ibyo gusa. Bagatangira bakazerera mu bantu, bagatangira bavuga, ndetse bakabisiga ko byanaherewe umugisha, kubera waje, bagize batya barabonekerwa, umuntu arababwira ati: hari uburyo bwo gukorera amafaranga, ibyo na byo bikitirirwa kubonekerwa, bikajyaho. Abandi babyumvise cyangwa se n’abandi babikeneye na bo bakabikora, n’abandi bakabikora, n’undi akabikora. Ibi mvuga murabizi ko biriho, ko byabayeho ntabwo ari ibyo mpimbye, njye mushatse nanababwira n’amazina ga. Nababwira nti: kanaka wa kanaka cyangwa nyirakanaka bimeze gutya. Ubwo akajya mu gikari cyangwa agashandashandika agashyiraho igisharagati abantu bakajya baza ibyo bakora simbizi.

Abandi, byose birimo wenda inyungu z’amafaranga ariko hari n’ibindi udashobora no kumva niba binarimo n’inyungu z’amafaranga, ariko bikorwa ukuntu… Uzi kubwira abantu, ukajya mu bantu ukababwira ngo murabizi, nimuze munyoboke, narabonekewe, nabwiwe ko bizagenda bitya, mujye mwurira ibiti mujye mu mashami yabyo kubera ko igihe wazamutse ubwo uba uri hafi n’Imana, ubwo wazamutse, wagiye,.. ntabyo mpimba, ndavuga ibiriho, ibibarimo mwebwe mwari mukwiye kuba muzi cyangwa murwanya.

Abandi bagashora abantu mu buvumiro, ubuvumiro (Caves), akavuga ngo mugende nimugera iyo ngiyo kure wumva umwuka utangiye guhera, ubwo nyine ngo wa switchinze mu wundi mwuka. Bityo bigakorerwa abantu amagana, ibihumbi, hirya no hino, mu gihugu cyanyu muyoboye mwebwe, baba ab’amadini baba muri Leta.

Abandi, ibyo ntarumva kandi koko ni ho navugiraga ko bya bindi bihuzwa,.. abandi ngo hari abandi bafite ibintu bigisha bavuga ngo ni uguca karande, guca karande. Ni ukuvuga ngo ni ugutandukanya imiryango, ugatandukanya abana n’umuryango, bagatandukanya rimwe na rimwe umugabo n’umugore. Ibyo byabaye hehe? Usibye ko niba hari n’ahandi byabaye, hano mubyemerera iki koko? Ubu tuzasubiraga na ha handi navugaga, extremism y’ikintu icyo ari cyo cyose itera ikibazo, tuzasubira ha handi bongere babwire abantu bati maze abantu barebare ni bo begereye Imana kurusha, twebwe bagufi ubu dufite ikibazo ubu ni ukuvuga ngo batureba gutya then bakavuga ko dukwirirye gupfa. Ko byabaye se ikitabigarura ni iki? Muri aho mwemera ibintu nk’ibi mutekereza mutyo ikitabigarura ni iki? Ubu mwaje aha, mwaje gushimira, mwaje gushimira ibi ngibi mufite se? Mwaje gushimira iyo mico? Mwemera ikabajyamo abantu bose bagahinduka. Ariko se ko nari nzi ko abantu twese Imana nyine yaduhaye n’ubwonko dutekereza, erega yabuguhaye ngo nugira ikintu, umuntu akubwira ikintu kibi cyangwa aguhe ikintu kibi ubanze ubaze, koresha ubwonko unabaze, uvuge uti: ariko iki, ibi umbwira ni ibiki? Bimfitiye nyungu ki cyangwa bigufitiye nyungu ki? Ariko ntabwo ari ukugutamika ikintu cyose ukamira. Byashoboka bite abantu bazima, abantu banyuze mu bintu nk’ibyo mwanyuzemo? Abantu twanyuze mu bintu nk’ibyo twanyuzemo, how do we entertain such nonsense? Ubu turi abantu bari aho, any scammer, any thug, any… araza akadutwara mu byo yapanze atekereza tukamukurikira? Koko? Akababaro kanyu ntacyo kabamariye? Akababaro k’amateka ntacyo kabamariye? Wakemera, wahora uri uwo gushukwa gukoreshwa amarorerwa gusa wowe ugakurikira, ntubaza ntuvuga uti: ariko ni ibiki? Ntunabigereranya n’ibyo wanyuzemo, n’ibyo abawe banyuzemo, n’iby’abawe watakaje? Ngo uvuge uti: u Rwanda ntabwo,.. kuko twavuze ibyiza byo u Rwanda rugeraho n’iki, ni byo rwose turabyishimiye nyine kandi dukwiye kugera no ku bindi byinshi byiza, ariko se duceceke ku bizaturimbura? Ibizarimbura n’ibyo byiza turiho tugeraho mubiceceke? Mubiceceke? Abantu b’amabandi baze babayobore babatware? Erega ibi navuga, ibi maze kuvuga natangagaho ingero, hari abatakaje ubuzima muri byo, hari abantu bapfa, hari abantu bagwa muri ubwo buvumo, hari abantu bagwa mu kubabwira ngo niba yari afite indwara ntiyivuze uwo nguwo azamuvura, yabanje akivura se na we ko aba arwaye ahubwo? Mukabyemera? A fool comes and tells you, mfite ububasha nahawe n’Imana ndagukiza? Wabanje ukikiza wowe umerewe neza ujya gukora ibyo ngibyo? How do you accept this nonsense you Rwandans honestly? How do you entertain this rubbish? How? How mwebwe bicaye hano, mwebwe bayobozi, how do you entertain it? Maze rero ubanza amateka yacu yaradusizemo imvune tutanazi, tutumva ubanza turi… tugomba kuba dufite depression ahari muri society cyangwa igituma abantu…, nabyo niba ari ikibazo tuzashake uko tubishakira umuti. You can’t be there to accept everything and anything, you must question, you must say why? What? How? You, good people of this God we want to pray here everyday how do you disappoint God by just behaving like this? This is what you need to correct first.

Ubwo rero, njya mbona kuri social media, ukabona yanditse ngo no, ngo ibi bintu, ngo Leta itangiye gufunga za churches. Hagira umubaza ati: ariko…, akavuga ngo eh, ngo okay, ngo ni byo, ngo ntabwo zikwiye kuba ziriho; ngo ariko ukuntu bazifunga. Ibyo se uba uvuga iki? Honestly what? It’s no longer what now it has become how, how it…, ukuntu bagomba kubabembereza, mu giswayile “Kubembeleza.” You? Oh my God! Maze ibi ntibigira, igitangaza ntibigira umukene, ntibigira umukire, ntibigira utagiye mu ishuri, ntibira uwaminuje, bose baragenda, mwese mukaba kimwe? Ubwo se twarozwe kungana iki? Twaroze kungana iki? Ariko si mwe mwirirwa mutubwira hano ko imbere y’Imana twese turi kimwe, tungana? Si byo? Imbere y’Imana turasumbana? Hari usumba undi? Kuki haboneka uza abwira abantu ati: jyewe? Ati: jye nagize ntya mu gitondo numva ijwi ati: kandi ndamenya ngo niryo, ati: arambwira ngo… Imana ibonekera wowe gusa? Kubera iki? Kuki itabonekera n’abandi? Ariko kandi iyo ikubonekeye ikubonekera ngo ugende ubikoreshe kwica abantu cyangwa kubeshya abantu ubambura ibyabo?

Yanakubonekeye rwose I would be interested, message nziza yaguhaye itugirira neza twese, iyo se uwanyanga ni nde? Ariko wowe ubonekerwa ujya kuroha abantu gusa? Ubonekerwa ubabwira ko badakwiriye kurya, ubabonekerwa ko badakwiriye kugira gutya, ubabonekerwa ko badakwiye kwivuza, ubabonekerwa ubabwira ngo,… ukavuga ngo watumwe, watumwe na nde? Uwatuma ibyo ngibyo ni nde? Usibye n’Imana n’umuntu muzima ko atabituma ngo bajye kubikora, umuntu muzima ntiyatuma undi ngo ajye gukora ibintu nk’ibyo; noneho wowe wongereyeho ko watumwe n’Imana?

Ikindi rero kivamo, confusion ihari, abantu bagatinya guhakanya umuntu ukora ibintu bibi nk’ibyo cyangwa utanga ubutumwa butari bwo kubera ko yishyiramo ngo mbikoze naba mpakanyije Imana kuko byakozwe mu izina ry’Imana, so nabihakanya nte? No, the first thing you must understand ko bitakozwe mu izina ry’Imana, byakoze na a fool, just a fool, a criminal actually. If you are a criminal, if you are a fool you can’t act in the name of the powers that we want to believe in, you can’t. So, hari ababikora rero ababijyamo bakabikora, hari ababikurikira, then hari natwe twese tutabirimo, tutabikurikira ariko twiteguye kwirebera hirya ngo bibe, bikomeze bibe, ubwo se wowe urabikira? Nawe uri kimwe na ba bandi erega. Iyo warebye hirya ngo bibe, ni ukuvuga kwanza ko ubona ko atari byo ariko bigasa nk’aho nta ntege ufite zo kubihakanya ngo uvuge ngo ntabwo bikwiriye kuba.

Ibikwiriye kuba turabizi, ari mu buryo bw’amadini, ari mu buryo bwa politike, ari mu buryo bw’umuco, turabizi, byose turabizi, tuzi ibikwiriye kuba bikorwa mu bantu. Kuki atari byo dukurikiza? Abantu barihisha inyuma y’Imana gukora amarorerwa mukabihorera? Ubu mwatanze impression nk’aho mu Rwanda, u Rwanda rwahagurutse rurwanya kwemera, rurwanya amadini, rurwanya ibintu ubona biba byandikwa. Ariko se niba muba munabikora mwibwira ngo hari uwo mutera ubwoba, hari uwo mugira ho intimidation, wapi kabisa. Ibyo murabizi kandi, mucishe make, mucishe make mukore ibintu bizima bizwi abantu bazima bakora, igihugu gishaka kwiyubaka gikora. Society nyarwanda ntabwo mwayihindura ikintu mujya aho mugatobanga mukagaragura uko, twaragaraguwe bihagije, nta kundi kugaragurwa dushaka. Abanyarwanda baragaraguwe bihagije, bihagije.  Ibiba ahandi mu bindi ibihugu bisa n’ibyo cyangwa biri hanyuma y’ibyo, ibyo birabareba jye ntimuzabinzaneho. Ba nyir’ibyo ngibyo mubibarekere, murumva? Ibyo, niba mushaka guhangana muri ibyo mube mwiteguye, ariko jye nditeguye. Abo bantu birirwa ba…, Nanjye mu nshingano Imana yampaye, nanjye iri ku ruhande rwanjye nanjye ndabizi. Ni yo mpamvu ya ndirimbo “Nda Ndambara”, nda ndambara yadutera ubwoba cyane cyane ibi ngibi, bene ibi, ibi rero bagira batya bagasakuza ngo bazi ngo abantu bo hanze ngo baravuga ngo u Rwanda bararushyira ku rutonde rw’ibimeze… Aho tugeze aha se hari ubwo twigeze… Bitaba bihari, twabanye na byo, tuzabana na byo, abadashaka ko tuva muri ariya mateka badushyizemo na mbere hose ngo dutere imbere barahari, turabazi, tubana na bo; tubana na bo.

Ariko ibyo tubihanagure vuba na bwangu. Ni yo mpamvu rero kugerageza gufasha ntibikemura ikibazo cyose. Kugerageza gufasha, ibintu byose bigira uburyo binyuramo, niba ushaka gushinga idini rijyanye n’ukuntu wowe sinzi ukuntu uteye uri igitangaza, n’ibyo ushaka gukora ariko tuka… kugira ngo ubikore ukwiriye kubanza ukabyemererwa. Hari ibintu muntu areba. Hari na ba bandi bavuze nabwo mbona bifitemo confusion bakandika ngo kuyobora idini cyangwa ngo ugomba kuba ufite diplome cyangwa imeze itya; aba bafite za diplomes na bo barimo abakora nk’ibyo, ntaho bihuriye na diplome ni imiterere ubwayo ku buryo bwose bw’ikintu uvuga ushaka kubaka niba ari idini ushaka kubaka igira ibyo yuzuza bijyanye n’ibyemewe muri society cyangwa amategeko ayigenga, birumvikana. Ariko kujya aho umuntu wese ashakiye aka…, kandi niba wanabikoraga, reka tuvuge, iyo wemera, rwose ni uburenganzira bwawe nta n’uwaza kuza kukubaza impamvu wemera cyangwa icyo wemera, ariko ibikorwa ibyo ari byo byose byaba bishingiye ku byo wemera cyangwa iki, bigira ingaruka ku bandi bantu izo ngaruka iyo atari nziza, aho ngaho hari akabazo. Ni yo mpamvu rero ako kabazo gakemurwa n’uko ubanza ukuzuza ibyangombwa bivuga ngo ugiye gukora ibi n’ibi.

Naho kujya kwigisha gusenya, kugira gute, ibyo ushaka byose, ntabwo bishoboka, ntabwo twabikwemerera. N’iyo ushaka no gushinga idini riguha amafaranga kubera ko ushaka amafaranga, ni byo navugaga mu nteko ubushize, abantu bazabyiga neza turebe niba nta yindi danger irimo, ukuntu tuyagabana; eh ugomba kwishyura. Hari amategeko ariho y’ibijyanye n’umutungo winjiza, incomes n’iki, ubwo abantu bazabisuzuma niba ibyo wigisha ari bizima, ibyo wabinyuzemo ariko ubikoresha, umutungo wawe bwite ushaka gukira unyuze muri iyo nzira, ibizima twabyihorera ariko iby’amafaranga na byo tukabisuzuma tugashaka uko byagenda, ntabwo…

Ikibabaje kindi ariko icyo na byo ni ibintu birebire sindibubitindeho, ibi mureba by’aya madini ameze atya ari aha, akorera ibintu mu bikari, agira…, akenshi yigisha buri kintu cyose nta kizima nta kibi nta…, bimwe njye kubera rwa ruhande rwanjye rwa politike, kwanza njya mbona ibyinshi bimwe bituruka hanze, nakwibuka ko hanze hariyo n’abantu batifuza ko mwebwe Abanyarwanda, abanyafurika mwazazamuka mukagera aho bageze, bahora babacomeka mo ibyo bintu kandi bazi ko mubiyoboka vuba na bwangu bazajya bahora babi…, nuko mujye aho ndetse babashyiremo n’amacakubiri muryane, murwane na leta, murwane hagati yanyu, ni uko. Ubwo in the end ikivamo mwebwe muguma muri ba bandi. Twahoze tuvuga ibyo gushima, gushima byo byabaye gushima Imana ariko hari abashaka ko dushima abantu. Buriya hari uko ku isi, uko isigaye iteye na politike yayo, hari Imana, hari abantu bamwe bandi bari aha hagati bayegereye bo bumvikana na yo, hasi hari ba twebwe; hari ba twebwe tuzajya dushimira abo tukazajya kugera ku mana byatinze, ibi mbabwira ni ko bimeze. Aba rero bumva ko bo begereye Imana tugomba kubanyuramo kugira ngo tugere ku Mana, bafite inyungu mu gukomeza hariya hasi ngo abe ariho uguma, abe ariho ukomeza ube bajye bakugoboka ubashime hanyuma ndetse ubanyuremo ubashima kugira ngo ugere ku Mana. Ubwo nabishyize mu language ya politike kuko nababwiye ko ari ko kazi Imana yanshinze, so ibyo mujye mubireba, mujye mubireba mo ukuboko guturuka ahantu. Urabibona mu Rwanda, ukabibona ahandi, ukabibona…, abantu bagatwara abantu ku musozi cyangwa mu kabande ahantu bakabamaza iminsi, erega bagapfa, ntabwo murabyumva bantu bapfa batwaye ahantu gusa kubera ibintu bimeze bityo bakarinda bapfa benshi bagapfa umunsi umwe bose bagapfa.

Ndibuka kera ahantu twagiye tuba hirya no hino muri twe, ahantu hajyaga haba ibintu nk’ibyo, biba muri Afurika ngira ngo gusa. Hari igihe kera ndabyibuka indwara ya AIDS ikimara kumenyekana ariko iri aho yica abantu abandi bayirwara bagira bate, haboneka abantu nk’abo hirya no hino ariko uwo nibuka umwe rwose yatwaye abantu ahantu benshi ariko, mu bihumbi ga, ababwira ko afite umuti wayo, barahurura, uzi umuti yanahaga? Igitaka. Yacukuye umusozi bakajya batiyura ibitaka bakarunda aho buri wese bakajya ku murongo bafite ikiyiko. Buri wese akarya kuri icyo gitaka cye mbese Imana yamurangiye ahantu hari igitaka gikiza iyo ndwara abantu bajya ku murongo ibihumbi, ibyo mvuga aha bamwe barabizi ibyo ngibyo. Muracyari muri ibyo? Ubu abantu bazajya baduhamagara badutoze umurongo, ejo bundi COVID nigaruka baturishe ibitaka ngo baradukiza COVID? Really? Ariko biturutse ko uwo muntu afite powers, afite ubushobozi yahawe n’umwuka wera, koko?

Ndabasabye rero kandi ndabashimiye ko mwanteze amatwi umwanya muremure, ariko tujye dushimira, dukora, dukorera n’ibyo dushimira, ntabwo gushimira ubwabyo bifite icyo biduha na busa, utashimiye imbaraga washyize mu gukorera ibyo ushimira. Nta hantu keretse abafite powers zo kumva ibibazo ukundi ntazi njyewe bindenze wenda, nta hantu bamwe bagenewe kubona ibyo bifuza batabikoreye, abandi bagomba kunyura mu bandi kugira ngo babigereho, ntabwo ari byo. Rero ibintu tubyoroshye, let’s keep it simple. Tubyoroshye, ibyo dukwiye kuba dukora turabizi, ibyo dukwiye kubahiriza turabizi, hanyuma ibisigaye ntawe uzagufata, ntawe uzagutangira wishima, ushima, ushimira n’ibindi.

Uwarekera aha tukazahura ubutaha na bwo nka,… tukazagaruka gushimira ibyo twagezeho duhindura ubuzima bw’Abanyarwanda n’ubwacu kandi mu buryo bukwiriye tuzi.

Murakoze cyane.