Banyacyubahiro,

Bayobozi b’Inzego Nkuru mu Gihugu Cyacu,

Ndagira ngo mbanze mbasuhuze. Ariko nagira ngo nshimire kandi Joseph Nsengimana, ku irahira amaze kutugezaho.

Mu magambo make kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n’ibireba uburezi mu gihugu cyacu.

Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere ry’igihugu cyacu, mu iterambere ry’Abanyarwanda, n’imikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga. Ibiva mu burezi  birafasha, kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu, mu bushobozi bwacu, ariko tuvoma no hanze.

Hari ibijyanye n’u Rwanda rwacu ubwarwo, hari n’ibijyanye no kumenya isi n’abandi bayituye n’imikoranire, byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu, bugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’isi, ariko noneho, banashingiraho biyubake mu majyambere n’ibindi.

Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe mu busanzwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije, bitewe nibyo tubona hirya no hino. Inshingano rero Nsengimana amaze kurahirira, ndagira ngo nkumenyeshe ko, ntabwo ari inshingano izakureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk’igihugu, n’abandi bayobozi mu zindi nzego tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi, bushobore gukomeza gutera imbere.

Aho tugeze ni heza, ntabwo twasubira inyuma ahubwo duhera ahongaho bimeze neza tukifuzako byatera imbere kurusha.

Ubwo niyo nshingano ufite, nibwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva, ariko nkuko nabivuze tuzafatanya twuzuze inshingano tugomba kuzuza. Bireba urubyiruko, bireba abakuru n’abato, bireba amajyambere y’igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero, ariko birashoboka, nkuko n’ahandi hose bishoboka cyangwa na hano byashobotse urebye aho tuvuye naho tugeze, birashoboka gutera imbere.  Turakwifuriza akazi keza muri izo nshingano.

Nagira ngo rero mbashimire bayobozi bandi mwese muri hano, hanyuma dukomeze twubake, dushingira ku burezi cyangwa se n’izindi nshingano abandi hirya no hino bagiye barahirira.

Murakoze.