Mwiriwe neza mwese,

Icya mbere cy’ibanze, Unity Club iraduhuza, tumaze imyaka myinshi tutabonana.

Nishimye rero kubabona, kuba ndi kumwe namwe uyu mugoroba.  Ariko bikampa n’umwanya wo kubashimira akazi keza kabarakakoze, si uyu munsi gusa, ahubwo kajyanye n’amateka ya Unity Club yaduhurije hano n’ibikorwa bya Unity Club ndetse bikomeza aya mateka, amateka mpereye kuya vuba aha, imyaka 30 ishize, ari nabyo Unity Club yashingiyeho ijya gushingwa .

Unity Club yaje igihe hari ibibazo byinshi cyane, ndetse abantu bashakisha n’ibisubizo. Unity Club rero iza kuza nka kimwe mu ngamba nyinshi zafatwaga kugira ngo ibi bisubizo twahawe n’amateka yacu biboneke, ibisubizo bishingiye ku bibazo byinshi.

Abantu rero kuba baributse gushyiraho Unity Club igahuza abantu, igahuza abatangiye bakora muri Leta, cyane abaministiri n’abo bashakanye. Icyiza cyo kubivuga gutyo, amakosa nari gukora ni abiri, hari ushobora kuvuga ngo abaminisitiri n’abagore babo, kubera ko akenshi abagore batabaga ba minisitri. Ariko ubu ari abagore, ari abagabo bose baba ba minisitiri, ni abashakanye rero.

Irindi kosa rijya rikorwa ryo ariko rijyanye n’Ikinyarwanda, bakavuga ngo abaminisitiri n’abafasha babo. Nta bafasha, abafasha ahubwo ni abo muri za minisiteri, bafasha ababakuriye nk’abafasha, umugore ni umugore, umugabo akaba umugabo. Iyo bashakanye, ntabwo umugore ari umufasha; ni umugore. Gufashanya bombi barafashanya, ari umugabo afasha umugore, ari umugore afasha umugabo, icyo Kinyarwanda rero aho cyaturutse ntabwo mpazi, n’ibindi bivugwa mu Kinyarwanda bitari byo bimwe turaza kuvuga, ariko turabivuga kenshi ariko abantu bakabisubiramo.

Abantu bakoresha, guhereza, guhereza ni iki? Ejo bundi narababwiraga ngo muri ya ndirimbo ‘Uwangabiye Inka’. Uwakugabiye inka yaguhaye inka ntabwo yaguhereje inka, niryo tandukaniro ntabwo ari uguhereza, ni uguha. Hanyuma hari ibindi numvise nabyo ariko bishobora kuba bituruka mu ndimi abaturanyi bavuga. Ukavuga ikintu ngo cyiwe, ikintu cyiwe, cy’iwanjye, oya, ni icyanjye, ni icyawe, ni icye,ntabwo ari icyiwe. Icyiwe ngira ngo hari ababivuga mu baturanyi, ni icyiwe. Ibyo by’iwe, n’ibindi byinshi….

Ntago, ntago ntabwo ari Ikinyarwanda, ni ntabwo, ntabwo ari ntago. Mwagiye mubikosora, ariko ngira ngo hari ababivuga kubera ibigezweho, ibigezweho by’ubu-star bagoreka indimi. Ariko kuvuga ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba umu star, sibyo?

Reka nsubire ku cy’ibanze kijyanye n’iyi Unity Club. Navuze ko iyi Unity Club yashingiye ku mateka. Aya mateka yacu arimo icyo turi cyo nk’Abanyarwanda. Icyo turi cyo wacyanga, wagikunda hari icyo uri cyo, uri umunyarwanda kubwihanaguraho biragoye.

Kuvuga uti, hari benshi, ushobora kubikora, ushobora kuvuga uti: “Jyewe sinshaka kuba umunyarwanda”, ukaba icyo ushaka cyose. Ukaba umwe mu baturanyi, ukaba umwe mahanga yo hirya cyane, ukaba umunyaburayi, ukaba umunyamerika ndetse bakaguha passport.Ushobora kubyiyumvamo ibyo ni uburenganzira bwawe rwose pe, ariko iyo abantu bashishoje, umuntu ashatse yakwibutsa abandi. Icyo uri cyo, niba uri umunyarwanda uri umunyarwanda, ibindi by’inyongera waba nabyo birashoboka ariko ntibihanagura bya bindi bya kavukire ibyo.

Tubyumvise dutyo rero, kuba icyo turi cyo nk’Abanyarwanda twifuza kukigira cyiza, kukigira cyiza. Niba bavuze umunyarwanda  abantu ndetse  bakumva ko ohh umunyarwanda, ni ibyo; bati abanyarwanda twumva ko bameze batya, bavuga batya, bagira batya, bafite ibyiza bibaranga, niyo ntego ya mbere.

Ntabwo ari uko bigenda igihe cyose, ndetse bitari no ku Rwanda gusa, ntabwo ariko bigenda no ku bandi b’ibindi bihugu. Ntabwo iteka uhora urangwa n’ibyiza, ubundi wifuza ko ari byo byakuranga, biterwa n’impamvu nyinshi.

Twebwe, U Rwanda dushaka kurangwa n’ibyiza, ubu navuga ko mu myaka 30 ishize ari rwo rugamba turiho, urugamba rwo kurangwa n’ibyiza, cyane ndetse aho imyaka itari mike twaranzwe n’ibibi. Turashaka gushiga inyuma kure, guhanagura ibibi byaturanze.

Aho tuva rero ni kure, kuko hari aho ukijya ku isi hose, ahenshi bazi u Rwanda neza, bararwumva neza, bakurikikiye amateka y’imyaka 30 ishize naho tuvuye n’ukuntu tugenda dutera imbere. Ariko hari ahandi bakituzi nkaho ari rwa Rwanda rwa mbere y’imyaka 30 ishize, mbere yaho, eeh rwa Rwanda… igikurikiraho rw’abicanyi, iryo bara naryo turarifite.

Erega twakoze ishyano, twakoze ishyano pe, iryo zina, iryo bara dufite tuzaribana kugeza igihe kirekire kuko ibyanditswe mu mateka, ibyanditswe mu bitabo ntibisiba. Ariko ushobora kugabanya ububi bw’iryo bara, bw’iryo zina bitewe n’ibyiza ukora bigenda bihindura igihugu n’imibereho y’abantu.Ni rwo rugamba turiho rero.

Ibyabaye byarabaye izina ribi turarifite, turarigendana nubwo iryiza ryagenda ritera imbere kandi ariko twifuza kandi ariko bikorereka. Now, muri ibyo twifuza rero, iryo zina ryacu, icyo turi cyo, icyo dushaka kuba, n’ibyo twabaye mu bihe bibi bihora biri, ni ugukirana, kimwe kigomba kunesha ikindi.

Abanyarwanda ndibwira ko bishingiye no kubyo, n’ibiranga Unity Club n’icyatumye ibaho n’icyo itoza abantu, n’icyo igira ite, iby’uko tugomba kunesha iryo zina ribi byo biragaragara ko ariko bigenda bimera, ariko nta bintu byera ngo de, hahora harimo utuntu hirya no hino. Iyo wumva n’uyu munsi, abantu bakizira icyo bazize n’ubundi muri ariya mateka yashize navugaga mbere y’imyaka 30 ishize.

Niyo wakumva ikintu cyabaye kimwe gusa ubu, ubwo biba ari byinshi. Twari dukwiye kuba twiyumvamo ko ibintu nk’ibyo nta na kimwe gishobora kuba, ariko biranga bikaba ku mpamvu zitandukanye.

Iyo abantu rero bafite ibibazo nk’ibyo dufite cyangwa twaranyuze mu mateka nk’ayo twanyuzemo, muri rusange hagomba kuba impinduka, tugahinduka mu mitima yacu, tugahinduka mu mikorere, ari byo bya ngombwa ari cyo cy’ibanze, kugira ngo ya mateka twamenyekanye, yaturanze, agende abura, ajya inyuma, azimira.

Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ngo eee hu Rwanda ntirukiri rwa rundi mu myaka 30 n’indi ishize, dore dore ibyo bavuga, dore ibyo bakora, dore ukuntu bihindura ubuzima bw’abanyarwanda.

Icyo ni ngombwa ntakukinyura iruhande, murabizi hari abajya  aho bagatinya ubusa, mujya mwumva n’ubu ngubu ushatse kuri internet no mu mwanya ushize, cyangwa no mu mwanya uri buze haba hariho abavuga u Rwanda nabi, abavuga abayobozi b’u Rwanda nabi, abavuga ibintu byose nabi. Ariko iyo abantu bashyize hamwe, mbese nk’iriya Unity Club, Unity Club bivuze ubumwe, unity Club uyirebe mu buryo bw’igihugu cyose kibe nka Unity Club.

Iyo ibyo byose bivugwa cyangwa se bigirirwa nabi U Rwanda, iyo abantu bashyize hamwe bafite iriya ntego, iyo bafite kwa gushaka ndetse iyo bafite n’uburakari buvuga ngo ariko kuki? Kuki abantu batugira batya  cyangwa twagaragamo ibimeze gutya… Ibyo byose bihinduka ubusa, ibyo bitutsi, uko kubeshya.. ariko mukwiye no kwiga isi mukayimenya, mukamenya uko isi iteye.

Isi uko iteye, abenshi ikibabaje ni uko bajya muri ibyo bishuko bikabatwara, isi hanze bazakubwira bati u Rwanda, u Rwanda, u Rwanda nta demokarasi, ubuyobozi bw’igitugu, ubuyobozi bw’abicanyi ndetse bakavuga amazina… bakavuga,

Ariko aho nahera rero ni hehe, abo bamvuga cyangwa bavuga u Rwanda, cyangwa bavuga mwese, bo hanze, umumenye ukamubaza uti ariko wowe uva he?  Uri umubiligi, uri umufaransa, uri umwongereza, uri Umunyamerika, uturuka Canada…., eeeh, ukamubaza uti ariko uzi umubare w’abaraye bapfuye mu mujyi runaka w’igihugu cyawe , umujyi gusa utavuze igihugu cyose, bazize umuntu kubarasa gusa cyangwa kubarasa kuko bari ubwoko ubu nubu cyangwa ko ameze atya, uti uzi umubare w’abaraye bapfuye? Ukabimwibutsa gusa.

None se ibyo,  nibyo uheraho ujya kubeshya cyangwa gukemanga cyangwa kuvuga abandi, wabanje ugakemura iby’iwanyu? Ariko icyo baba bashaka ni ukukurangaza ga, kugushyiraho iterabwoba bakakwita izina ndetse bitari iterabwoba  gusa barangiza bakavuga bati turagufatira n’ibyemezo. Ubwo uw’ubwoba nyine uwo mwanya agahindura akumva ko akwiriye kumva abo bamubwiye. Ibyo rero biba ku bantu, biba mu gihugu cyatakaje ubuzima bwacyo.

Iyo ubyemera ntuba uriho> iyo ubyemera kugira ngo abantu bakuyobore, bakubwire ibyo ukora, bakubwire uko wifata, ariko se ko duhora turi mu biganiro byinshi bivuga….ubu muri iyi si ko nagira ngo twese twararemwe twaremwe kimwe. Hari abantu bamwe  Imana yaremye irangije ibasigira ububasha bwayo  ngo bareme abandi? Ubu muri aho mwaremwe n’abandi? Ntabwo mwaremwe n’ Imana? Jye nagira ngo twese twaremwe n’ Imana. ariko hari aho bigera, ndetse nkabibonamo abantu, bagasa nk’ aho baremwe n’abandi, mukabyemera?

Eeh, abo mbese, Imana yaba yarasigiye ububasha bwo kugira ngo  ireme abandi, abacu bajya kurimbuka bagashira, bari he? Cyangwa ubu barihe? Abongabo? Rero igihugu gishaka kwiyubaka, cyibaza ibyo bibazo byose, kigashaka ibisubizo.

Ukamenya ngo nta bandi Nta bandi baza ngo…., ni ibiremwa nk’ uko uri ikiremwa. Nta baza ngo akubwire uko ukwiye kuba wararemwe, cyangwa uko ukwiriye kwifata nyuma yo kuremwa, uwaba yarakuremye uwariwe wese. Uwandemye, ukanshyira hano, uwaturemye we yaduhaye n’ ubwonko ngo dutekereze. Tugomba kubukoresha rero.

U Rwanda, n’amateka yacu,  ni iyi si nyine tugomba kuba tumenya uko iteye, nta mpamvu n’ imwe  yatuma tutagira izo mbaraga, tutagira ubwo bushake, tutagira uko kumenya kw’ ibyo tugomba gukora, ko tugomba kwifata ubwacu, ko tugomba kwivana hamwe tukigeza ahandi aho dushaka kujya. Nta mpamvu n’ imwe, bwaba ubushake, bwaba uburakari, bwa bushobozi navugaga, buturimo  ariko nudashaka kubukoresha, uzaba wawundi usa n’uwaremwe n’ undi.

Usibye noneho ko n’abo kwita ngo twaremanywe hamwe muri iki gihugu, bageze aho nabo mu mateka yacu birazwi, bamwe bahindutse abandi bababuza ubuzima bwabo. N’ubu ndetse bikaba bishaka ko, abantu bakaba bashobora kwihanganira ko byakongera bikaba gutyo.

Hari ibyo twihanganira kubera kwihangana no guhendahenda, kugira ngo ibintu bibe byagenda neza, abantu bumvikane, ariko hari umurongo  ubundi uba ukwiriye kutarengwa.

Ubu muri uyu mwaka mu 2024, muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo aricyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara aha tukabyemera,  tukabitwara nk’aho ariko bigomba kugenda! Ntabwo ariko bigomba kugenda, ntabwo ariko bikwiye kugenda muri babandi  bari bakwiye kuba bafite icyo bashaka kuba, bafite ubushake,  ndetse bafite uburakari bwo kuvuga ngo “Ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire” Ntabwo bikwiriye. Ntabwo bikwiriye na busa.

Abo rero bagira batya bakanyura mu myanya y’ intoki, kubera ko igihugu cyiyubaka, gihendahenda, gishaka ko umuntu wese yumva, tugerageza kugorora amateka yacu, abantu bakanyura mu myanya y’ intoki, bakagirira nabi abantu, bigaruka muri aya mateka, burya, umunsi wabo, iminsi ni mbarwa.

Rwose ubu hari igihe kinini, kongera kubisubiramo, hari abo bandi mureba, bari aho bidegembya, n’abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe, bafungiye ibyaha nk’ ibyo, tukabababarira, ugahendahenda, ngo urebe ko umuntu yakogera kuba muzima, cyangwa n’abe  n’abo bakorana naboni iki,  yarangiza we agasubira…. Murabazi….Ndetse bakogezwa n’abantu bo hanze ko barwanira Democracy, barwanira ibyo ntazi barwanira, buriya nabo  turaza ku….. Muzi amasaha bamanika ku rukuta? iyo yashizemo uruviri bagira batya bakarwongeramo!! Turaza kurwongeramo. Iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva. Ubu ni inama njya. Ariko ushaka arumva, ushaka ntayumva.

Ariko ku kibazo cy’ ubuzima bw’ igihugu cyacu, n’abanyarwanda, n’aho tuvuye naho tugeze naho dushaka kujya, ibyo bifite aho bigarukira, kugerageza kubihungabanya bifite aho bikwiye kugarukira. Ariko kandi n’ uwagashakaga kwiga yakabaye yiga, nabwo arebe mu mateka  yo mu myaka ishize mukeya, byinshi nk igihugu dusezeranya birakorwa. Birakorwa nta mususu, abavuga bakavuga, abagororwa bakagororwa.

Rero mu nzira yo kwiyuka, mu nzira y’ubumwe, mu nzira ya Unity Club, duhere kuri twe, duhere ku bacu, abacu ndavuga abanyarwanda, ndavuga imiryango nyarwanda, ariho duhera twisuzuma, twikebura, tugerageza uko dushoboye kose, kugira ngo aba bana bacu, urubyiruko imyaka 35, kumanura hasi, biri hafi kugera hafiya ¾ by’abantu bose dufite.

Abongabo, abo tubarera gute? Tubaha iki? Batubonamo iki? Batubonamo iki bashingiraho kugira ngo u Rwanda rukomeze ari rwarundi twifuza, ari abariho, ari abazaba batakiriho mu myaka iri imbere, ariko u Rwanda rwo rurakomeza, tugomba kurureba nk’ igihugu gikomeza ubuzima ubuziraherezo. Ntabwo u Rwanda ari nk’ umuntu umwe. Umuntu umwe n’ urambye imyaka iba myinshi akagenda. Ariko igihugu, ni babandi bavuka, n’ iyo abandi bagiye.\

Niyo mpamvu bikomeza buri gihe cyose. Buri muntu  rero mu mwanya we, mu gihe cye, yagerageza agakora ibyo ashoboye, agatanga umusanzu ashoboye, kugira ngo rwa Rwanda rukomeze, rubeho, kandi rubeho neza uko tubyifuza.

Nagirango, sindi butinde cyane n’ ubwo byabaye, ariko icyanzanye hano cyari ukubashimira mwese, through Unity Club, binyuze muri Unity Club, ndashimira n’abandi  bitabira izo ngamba Unity Club ihagarariye zubaka igihugu cyacu, uburyo bitari ubw’ ibyumweru, ubw’amezi, ibw’ imyaka mike, ariko mu buryo burambye.

Hanyuma, ibisigaye ubwo ni ugukotana nyine, ni ugukomeza tukabiharanira, buri wese aho ari mu bushobozi bwe, mu byo afite  akagira icyo atanga cyahura n’icyundi, twabihuza byose iby’abanyarwanda,  nta mpamvu mbona, impamvu u Rwanda rwananirwa kugera ku ntego yo kuba igihugu cyakumvikana neza, no ku Banyarwanda ubwabo  bakumva barwishimiye, kandi barurimo barufitemo uruhare.

Icyo narangirizaho ni cya kindi cyo kwibutsa gusa: ngo: “Ku byiza noneho tumaze kugeraho n’abandi babona batuvuga, buriya bikwiye kudutera imbaraga zo kubirinda, no kongera ibindi nk’ ibyo ngibyo”. Ntabwo aribyo kwirara gusa, bakuririmba nawe ukiririmba, iyo bitakuviriyemo imbaraga  zituma ushaka gukora birenze, ujya guhindukira ugasanga bya bindi byagucitse, ntibikiriho.

Ariko iyo bikuviramo imbaraga z’ubushake kugira ngo  urusheho gukora byiza, kubera ko noneho n’abandi barabibona, uzareke abandi babikuvuge ariko wowe ntuzabyivuge, nicyo gituma abandi batera imbere.

Ndabashimiye rero cyane, mugire amahoro y’ Imana.