Muraho neza.

Nagira ngo rero dukoreshe umwanya muto kugira ngo abantu bave hanze bareke kunyagirwa.

Naje hano n’abandi bayobozi ba Leta, ariko byari ukubasura no kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nk’uko n’ubundi mwihanganye.

Ibi biza byatugwiririye, imyuzure, amazu yangiritse, abacu twatakaje ari cyo kibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose ndabizi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo.

Icyanzanye hano kwari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose, kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.

Ndetse wenda mu gihe gito gishoboka, abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo, ariko cyane ubu cyane cyane  turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira nibura ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora, mudashobora kwigaburira uko bisanzwe, ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe.

Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora kugira ngo,… kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bakora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, ababyarwa, ababyeyi babo n’ibindi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze mwihangane mutwihanganire, cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.

Hanyuma ibindi by’ibihe, imvura, izuba, biza ku buryo budasanzwe, bigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa se bikangiza imyaka, ibyo bihe bidasanzwe bikangiza byose harimo n’ubuzima bw’abantu, ibyo hari aho biturenga ntacyo twari gukora kugira ngo tubuze umwuzure cyangwa tubuze imvura kugwa, ariko gufasha abariho, abashoboye kubikora ibyo ngibyo, ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.

Ngira ngo rero abayobozi baza kubasura buri gihe, inzego zitandukanye ni cyo kibazana, hari ubwo badakora byose ibyo bagakwiye kuba bakora, ubwo turabikurikirana natwe kugira ngo tumenye icyakosorwa icyo aricyo kandi tuzabikora.

Mu kanya nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari amazu ayo abantu batuyemo, ari amashuri, ari inganda, ni byinshi hano muri aka karere, ni byinshi hari n’utundi turere natwo tumeze gutyo.

Mutwihanganire rero namwe mwihangane hanyuma dukorere hamwe byinshi, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.

Mwakoze cyane, sinshaka kubatindana hano, dore imvura yindi iraje, ndagira ngo mushobore kugama.

Hari ibyo mushaka kumbwira? Ni nde ushaka kugira icyo ambwira?